Abatalebani Basuye Irani ku Mugaragaro

Muri Afuganistani, Abatalibani bagenzura 100% intara 61 ku ntara 407 zigize igihugu. Babitangaje uyu munsi mu cyegeranyo cyabo bakora buri mwaka. Guverinoma y’Afuganistani ntacyo irabivugaho. Mu kwezi gushize, umugenzuzi mukuru w’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe ibikorwa byo gusana Afuganistani, we yatangaje ko kugera ku italiki ya 31 y’ukwa kalindwi gushize leta y’i Kabul yagenzuraga neza intara 226, Abatalibani 49. Izindi ntara 132 zari zikiri isibaniro. Hagati aho, intunwa z’Abatalibani bari i Teheran ejo ku cyumeru. Nk’uko umuvugizi wa leta ya Irani yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi, Abatalibani baganiriye na minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Irani, Syed Abbas Arghchi, ku birebana n’uko amahoro yagaruka muri Afuganistani. Yasobanuye ko leta ya Irani yabanje kumenyesha guverinoma y’Afuganistani iby’uru ruzinduko rw’Abatalibani. Umuvugizi wa leta ya Irani yibukije ko ibihugu byombi bifite umupaka munini, umuco n’amateka maremare hagati y’abaturage bawuturiye ku mpande zombi.

from Voice of America http://bit.ly/2GJHQ4a
via IFTTT

No comments:

Post a Comment