Masisi: Abitwaje ibirwanisho bateye ahaberaga amatora bahatira abaturage abakandida batora

Muri Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaraguru kuri iki Cyumweru ubwo igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu cyari kirimbanyije, habaye agashya ubwo bamwe mu bagize imitwe yitwaje ibirwanisho bateraga ubwoba abatora babahatira abakandida bagomba gutora ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’abadepite. Abaturage batoreye Mwandabandu, mu murenge wa Osso Banyungu, babwiye Radio Okapi ko ibiro byinshi byatewe n’abarwanyi b’umutwe wa NDC/ Rénové uyoborwa n’uwitwa Guidon ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa APCLS/ Rénové  w’uwitwa Mapenzi. Abagize iyi mitwe bagaragaye ahitwa Bukombo, Lwibo, Lushebere, Ngesha, Bugoye, Bushore, Bonde..ibiturage byo mu gice kitwa Mwendabandu. Bamwe mu bari bahagarariye amatora ku biro by’itora ngo birukanwe n’abo barwanyi basimbuzwa abo bishakiye. Ahitwa Burora, ho ngo habuze gato ngo havuge imirwano hagati y’umutwe wa APCLS/ Rénové  wa Mapenzi, wihaye ipeti rya General, ndetse n’abarwanyi bitwa Ndimendime nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa Teritwari ya Masisi. Umwe mu bavuga rikijyana muri Masisi ku murongo wa telephone yavuze ko abatora banze kumvira ibyo basabwaga n’izo nyeshyamba bavuye ku biro by’itora badatoye. Ikintu gitangaje mu nkuru isa nk’iyi dukesha urubuga politico.cd, ni uko ngo izi nyeshyamba zari zirimo guhatira abaturage gutora umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi, Emmanuel Ramazani Shadary ndetse n’umukandida Marie Shematsi ku mwanya w’ubudepite. Bikavugwa ko ibi bice abaturage bahatiwe kugira abakandida batora bisanzwe bigenzurwa n’inyeshyamba. Gusa ngo mu bindi bice amatora yagenze neza nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa Masisi.  

from bwiza.com http://bit.ly/2F18Zy7
via IFTTT

No comments:

Post a Comment