Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe bigiye gutangira kuvura kanseri mu rwego mpuzamahanga

Kuva muri Mutarama 2019, iki kigo kizatangira gutanga serivisi z'ubuvuzi bwa kanseri, kikaba gitangijwe hagamijwe kugabanya umubare w'abajyaga kwivuriza iyi ndwara mu mahanga.

Bimwe mu bikoresho bizajya byifashishwa mu kuvura kanseri

Nk'uko bisobanurwa na Lt Col Mugenzi Pacifique uzakiyobora, kizavura indwara ya kanseri mu buryo bwihariye buzwi nka Oncology mu ndimi z'amahanga, uburwayi bwajyaga butuma abatari bake bajya kwivuriza mu mahanga bagacibwa amafaranga menshi harimo n'amatike y'indege.

Ati “Umubare munini w'abajyaga kwivuriza kanseri mu mahanga uri mu byatumye iki kigo gitekerezwaho, kuko byabasabaga ubushobozi buhambaye, bakitwerereza inshuti n'abavandimwe bikarangira Leta ari yo yishingiye kubavuza.”

Lt. Col. Mugenzi avuga ko serivisi izatangirwa muri iki kigo izaba iri ku rwego mpuzamahanga ku buryo byitezwe ko abarwayi bo mu Karere bazagana iki kigo ari benshi, dore ko abatari bake baganaga ibitaro bya Mulago muri Uganda batanga serivisi yo gushiririza kanseri.

Uyu muyobozi yemeza ko iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abantu 80 ku munsi, kikazifashisha uburyo bwa Raditgerapy mu kuvura iyi ndwara hakoreshejwe ibyuma byabugenewe no kuyibaga mu buryo bwa gihanga buzwi nka True Beam Linear Accelerator.

Ati” Ubusanzwe indwara ya kanseri ivurwa mu buryo butatu burimo Chemotherapy ari na bwo bukoreshwa n'ibitaro bya Butaro biherereye mu Karere ka Burera, hari n'ubundi bwa surgery na Radiotherapy bugiye gukoreshwa ku nshuro ya mbere mu Rwanda.”

Iyi serivisi rero izagabanya abajyaga kwivuriza mu Buhinde no mu bitaro bya Mulago bizwiho gushiririza kanseri. Ati “Aya ni amahirwe akomeye ku banyarwanda n'abandi bantu bo mu Karere.”



from Imirasire.com | WebRwanda.com http://bit.ly/2AhUr9d
via IFTTT

No comments:

Post a Comment