U Rwanda mu bihugu 10 ku Isi byagabanyije icyuho kiri mu buringanire

U Rwanda rwongeye kuza mu bihugu 10 ku Isi byagabanyije icyuho cy’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore nk’uko bigaragara muri Raporo ya banki y’isi ku busumbane bw’ibitsina izwi nka Global Gender Gap Report ivuga ko muri rusange muri uyu mwaka wa 2018 ubusumbane bw’ibitsina bwagabanyutse ku rugero ruto. Gukomeza kuza inyuma kw’abagore mu bijyanye n’imirimo no kugabanyuka kwabo muri politiki birahuzwa n’ubusumbane mu bijyanye n’ubuzima no kugera ku burezi bituma umushahara wabo ukomeza kuba muto. Nk’uko iyi raporo yashyizwe ahagaragara ivuga, Isi yagabanyije icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore ku rugero rwa 68% hagendewe ku bintu bine ari byo ; amahirwe y’ubukungu, ubushobozi bwo gukora politiki, urwego rw’amashuri n’ubuzima . Gusa, mu 2017 ngo nibwo icyuho cyari mu buringanire hagati y’abagore n’abagabo cyarushijeho kwaguka kuva mu 2006 iyi raporo yatangira gushyirwa ahagaragara. Imibare ihari ubu ikaba igaragaza ko bizatwara imyaka 108 ngo ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo burangire, ndetse bitware imyaka 202 ngo ibitsina byombi bizabe biringaniye ku kijyanye n’umurimo. Raporo yashyizwe ahagaragara ikaba igaragaza ko igihugu cya Iceland cyagabanyije icyuho hagati y’abagore n’abagabo ku rugero rwa 85.8% ari cyo gikomeje kuza imbere mu myaka 10 kikurikiranya. Ibindi bihugu biza mu myanya 10 ya mbere harimo Norvege iza ku mwanya wa kabiri yagabanyije icyuho ku rugero rwa 83.5%, Sweden ku mwanya wa gatatu ku rugero rwa 82.2%, Finland ku wa gatatu ku rugero rwa 82.1%, Nicaragwa ku mwanya wa kane ku rugero rwa 80.9% ikaba yarazamutseho umwanya umwe u Rwanda ruza ku mwanya wa gatandatu rukaba rwaragabanyije icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo ku rugero rwa 80.4% bikavugwa ko umuvuduko warwo wagabanyutseho bwa mbere muri uyu mwaka, hakaza New Zealand ku mwanya wa karindwi, Philippines ku mwanya wa munani, Ireland ku mwanya wa cyenda, na Namibia ije bwa mbere mu myanya 10 yagabanyije icyuho ku rugero rwa 78.9%. Ibindi bihugu bikurikira byiganjemo ibyitwa ko byateye imbere nk’u Bufaransa ku mwanya wa 12 bukaba bwaramanutseho umwanya, bukurikiwe n’u Budage ku mwanya wa 14, u Bwongereza ku wa 15, Canada kuwa 16, Afurika y’Epfo kuwa 19, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri ku mwanya wa 51, mu gihe u Bushinwa buri ku 103, u Buhinde ku 108, u Buyapani ku 110, Koreya y’Epfo 115, Turkiya 130 naho Arabia Saoudite ikaza ku mwanya wa 141. Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Rwanda ivuga ko kimwe mu bikibangamiye cyane ihame ry’uburinganire mu bihugu bya Afurika, ari ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato kuko iyo batabonye ubufasha hakiri kare ubuzima bwabo burangirira aho.  

from bwiza.com http://bit.ly/2SAEYIc
via IFTTT

No comments:

Post a Comment