Impuzandengo y’amafaranga yatanzweho ruswa mu mwaka wa 2018 ni 58 ku muturage – TI Rwanda

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Tranparency Interantional Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, kuri uyu wa kane ushize, itariki ya 27 Ukuboza 2018, ubwo yamurikaga, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ubushakashatsi bwakozwe kuri ruswa ntoya mu mwaka wa 2018 na Transparency International Rwanda. Ni gikorwa kitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, ACP Eric Mutsinzi, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru n’abandi Bayobozi mu Bigo bitandukanye bikorera muri iyi Ntara. Nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, ubushakashatsi bwakozwe kuri ruswa ntoya muri uyu mwaka wa 2018 bugaragaza ko 44% by’abaturage b’u Rwanda bavuga ko ruswa iri hasi cyangwa iciriritse mu gihe 12.5% bavuga ko ruswa iri hejuru. Ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ko impuzandengo (average/ moyenne) y’amafaranga yatanzweho ruswa mu mwaka wa 2018 ari ibihumbi mirongo itanu n’umunani (58,000) ku muturage mu gihe miliyari zikabakaba umunani, ni ukuvuga ahwanye na miliyari zirindwi na miliyoni magana arindwi na cumi na zirindwi, ibihumbi magana atandatu mirongo ine na kimwe n’amafaranga ijana na mirongo icyenda n’atatu (7,717,641,193) ari yo agaragazwa n’ubu bushakashatsi ko yatanzwe muri ruswa ntoya muri 2018. Ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ko ruswa ntoya igaragara cyane mu nzego z’Abikorera kurenza uko igaragara mu Nzego za Leta. Avuga kuri ruswa ntoya, Apollinaire Mupiganyi yagize ati, “impamvu tuyita ruswa nto, ni uko ari ubwoko bwa ruswa umuturage yakwa kugira ngo ahabwe serivisi runaka, akenshi usanga amafaranga umuturage asabwa aba aciriritse, ari hagati y’igihumbi n’ibihumbi icumi”. Yongeyeho ko iyo ruswa itandukanwa na ruswa nini igaragara mu mitangire y’amasoko ya Leta cyangwa mu yindi mikorere y’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, aho iba iri mu mafaranga menshi. Appolinaire Mupiganyi yatangaje kandi ko uyu mwaka ruswa yagabanutseho hafi 4% kuko mu mwaka wa 2017,ruswa yari ku gipimo cya 23,9% mu gihe muri uyu mwaka iri ku gipimo cya 20,4%. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko ruswa uko yaba ingana kose ari mbi kandi ikwiye kurwanywa na buri wese. Yasabye Abayobozi mu Nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa kuba ba Ambasaderi beza bo gukumira no kurwanya ruswa.Yongeyeho kandi ko Ubuyobozi bw’iyi Ntara bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga, bigashyirwa muri gahunda ya buri munsi, hatarinze gutegereza raporo ya Transparency International Rwanda. Guverineri Gatabazi yavuze kandi ko abayobozi bakagombye gukorera abaturage nta kiguzi ndetse n’abaturage bakamenya ko bagomba guhabwa serivisi nta kiguzi, aho yagize ati, “Tugomba kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo no kumenya kubuharanira, bakabubona nta kiguzi (ruswa) babutanzeho” Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere cumi na kamwe, ku baturage ibihumbi bibiri na magana ane (2400) batoranyijwe mu bantu miliyoni 6,6 by’Abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 18 bemerewe gukorerwaho ubushakashatsi.

from bwiza.com http://bit.ly/2EZsVkL
via IFTTT

No comments:

Post a Comment