Umupolisi w’u Burundi ushinjwa kuba icyitso cy’ingabo z’u Rwanda yaburiwe irengero

Umupolisi w’u Burundi wakoreraga mu gace ka Mabayi, Intara ya Cibitoke, iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi, ikanakora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, yaburiwe irengero mu gihe ngo ashinjwa gukorana n’ingabo z’u Rwanda. Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, imbwirwaruhame z’abayobozi batandukanye b’u Burundi, zigaragaza ko hari icyo bwaba bwikanga ku Rwanda,  bityo uyu mupolisi ngo akaba yaburiwe irengero, mu gihe acyekwaho kuba yaba ahanahana amakuru n’ingabo z’u Rwanda. Bagenzi b’uyu mupolisi witwa Domitian, batangaza ko bafitiye impungege ubuzima bwe nyuma y’icyumweru cyose amaze batamubona kandi ntibanabwirwe aho ari. SOS/Burundi dukesha iyi nkuru, itangaza ko amakuru yahawe n’abapolisi bagenzi ba Domitian ari uko yatawe muri yombi n’Imbonerakure ku itegeko zahawe n’umuyobozi muri ako gace, ashinjwa kuba inyuma ubucuruzi bwambuka umupaka bw’ibiribwa bijyanwa mu Rwanda ndetse ngo akanakorana n’ingabo zarwo. Mu gihe bagenzi be basaba ko yarekurwa nubwo bwose batazi icyerekezo cye, Komiseri wa Polisi mu Ntara ya Cibitotse yatangarije SOS ko ayo makuru y’itabwa muri yombi rye yayamenye ariko yirinda kugira byinshi ayatangazo.  

from bwiza.com http://bit.ly/2EU6lcx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment