Kim Jong un yandikiye Koreya y'Epfo ku bijyanye n'ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi

Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong un ukunze gufatwa nk'umuyobozi w'igitugu, yandikiye mugenzi we wa Koreya ya y'epfo amwizeza ko bazahura mu 2019 bakagirana ibiganiro ku kibazo c'ibisasu bya kirimbuzi ndetse bakunga ubucuti.

Mu ibaruwa yatunguranye, umukuru wa Korea ya ruguru yiyemeje gukora inama na Perezida wa Koreya y'epfo, Moon Jae-in mu 2019 kugira ngo baganire ibyerekeye intwaro za kirimbuzi.

Kim Jong Un yatangaje ko kandi ababajwe no kubona Moon Jae-in yaramusuye muri Nzeri 2018 ariko we umwaka ukarangira adakandagiye muri iki gihugu bari bamaze imyaka myinshi badacana uwaka.

Mu rugendo rwa Moon Jae-in yagiriye muri Koreya ya Ruguru muri Nzeri uyu mwaka, yatangaje ko igihe kigeze ngo ibi bihugu byombi byongere byunge ubumwe, bibane nta mwiryane, abaturage bongere bagenderanire nta nkomyi.

Muri uyu mwaka turi gusoza, Kim Jong-un yatunguye isi ubwo yemeraga guhura na perezida wa Amerika, Donald Trump bakaganira ku guhagarika icurwa ry'intwaro za kirimbuzi, bikaba byarabaye nk'ibitunguranye kuko ibihugu byombi byari bimaze imyaka myinshi bitumvikana nta muyobozi w'igihugu kimwe wajya mu kindi.

JPEG - 12.7 kb
Perezida wa Koreya y'Epfo, Moon Jae-in yasuye koreya ya Ruguru agirana ibiganiro na perezida Kim Jong un muri Nzeri 2018


from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2TnIy8V
via IFTTT

No comments:

Post a Comment