Karongi : Miliyoni zisaga 209 zararigishijwe 

Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yakorewe mu bigo bya Leta no mu nzego z’ibanze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 yagaragaje ko mu Karere ka Karongi hanyerejwe asaga miliyoni 2019 mu mushinga wo kubaka inzu z’umudugudu ugezweho w’inzu 384. Ni raporo igaragaza mu buryo burambuye uko amafaranga yakoreshejwe mu mishinga itandukanye; ayanyerejwe n’ayaburiwe irengero. Mu Karere ka Karongi, iyi raporo igaragaza ko aka karere kakoresheje mu buryo budahwitse asaga asaga miliyoni 600 kahawe kuva mu 2011 kugeza 2014. Igaragaza ko  575, 953, 326 Frw yageze kuri konti y’AKarere ka Karongi kuva mu 2011 kugeza 2014 ateganyirijwe kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo ariko ko hakoreshejwe  367, 177, 712 Frw, angana na 63, 75% y’ayageze kuri konti andi akaburirwa irengero. Ibi bivuze ko Bi 208, 775, 614 Frw ubuyobozi ntibwasobanuye irengero ryayo. Byari biteganyijwe ko hazubakwa 384 ariko hubatswe  inzu 107 na zo  ngo zitameze neza. Inenge mu myubakire y’uyu mudugudu Iyi raporo ivuga ko nta nyigo y’umushinga yakozwe ndetse ubuyobozi bwasabye abaturage kwiyubakira kandi byari mu nshingano z’akarere. Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwishyuye 21, 504 000 Frw Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi meza, Isuku n’Isukura (WASAC) binyuze kuri konti iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda y’ifatabuguzi ry’amashanyarazi ku ngo 384 (buri rugo rwabariwe 56 000 Frw) kandi icyo gihe hari hamaze kubakwa inzu 11 gusa. Raporo y’umuvunyi kandi yatunze agatoki ko mu nzego z’ibanze ziri mu zamunzwe na ruswa. Akarere ka Karongi kazwiho imikorereshereze mibi y’umutungo wa rubanda. Mu minsi ishize ubwo abayobozi b’aka karere basobanuriraga Komisiyo Ishinzwe Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta (PAC) bavuze ko aka Karere kubatse hoteri ariko bakaba batazi aho iherereye.  

from bwiza.com http://bit.ly/2BV73mO
via IFTTT

No comments:

Post a Comment