Amatora yo muri Congo – Kinshasa henshi yatangiye atinze

Muri Repubulika ya Demoakarasi ya Congo haraye habaye amatora nk’uko byari biteganyijwe ku itariki ya 30 Ukuboza 2018. Aya matora yakozwe mu turere hafi ya twose w’igihugu, uretse duke yimuriwe mu kwezi kwa Werurwe 2019, ku mpamvu ziswe iz’ubuzima n’iz’umutekano.   Perezida Joseph Kabila uri gusoza manda ye yakomeje kuregwa n’abatavuga rumwe nawe ko atazigera arekura ubutegetsi, akaba yari aherutse gutangaza ko nta kizabuza amatora kuba ku matariki yagenwe.   Henshi mu gihugu, cyane cyane ahatagerwa n’imihanda migari , amatora yatangiye akererewe cyane, kuko ibikoresho bimwe na bimwe byari bitarahagera, cyane cyane amalisiti y’itora.           Mu turere twegereye mashyamba, amatora yatangiye hamwe na hwme nyuma ya saa sita.   Muri Kivua y’Amajyepfo, amatora naho yatangiye atinze, ku buryo hari aho byageze nijoro bagitora, bifashishije amasitimu. Muri rusange amatora yakozwe mu mutuzo, ariko hakaba abaturage batari bake basubiye mu ngo zabo badatoye kubera ikibazo cy’amasaha akuze, no gupfa kwa hato na hato kw’amamashini yifashishwaga.

from bwiza.com http://bit.ly/2QcCL3Q
via IFTTT

No comments:

Post a Comment