Imbamutima za Delphine Umuhoza wambitswe impeta na Gicumbi-Amafoto

Hagengimana Benjamin uzwi nka “Gicumbi” mu kongeza imipira kuri radio10 yambitse impeta Umuhoza Delphine batangaza ko nta gihindutse umwaka utaha bazarushinga.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 30 Ukuboza 2018 nibwo Hagengimana Benjamin uzwi nka Gicumbi yambitse impeta Delphine Umuhoza wigeze gukora kuri TV10 mu kiganiro Prime10.

Mu butumwa gicumbi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Ahari sinabona amagambo yasobanura neza uko niyumva mu mutima wanjye muri aka kanya, ariko urukundo ntirwihishira Delphine Umuhoza ndamukunda. Ibisigaye ni 2019.”

Delphine we ati “Iyo umugore akunzwe ahinduka mwiza inshuro 10 kuruta uko yari ameze mbere. Yakoze ibyo abandi batashoboye, yarankunze nanjye ndamukunda. Ntakirenze ibyo. Benjamin wakoze kumpa agaciro, usobanuye byinshi, urabizi.”

JPEG - 511.8 kb
Umuhoza Adelphine yakoze kuri TV10
JPEG - 327.6 kb
Gicumbi ngo umwaka wa 2019 ntuzamusiga akiri ingaragu


from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2GMQq2b
via IFTTT

No comments:

Post a Comment