Ibi bihugu bya Uganda na DR Congo biza ku isonga mu kuba indiri y'abasize bahekuye u Rwanda, bivugwa ko mu bantu 835 babarurwa ko bakidegembya hirya no hino mu bihugu bitandukanye, muri bo 55 % bari kubarizwa muri ibi bihugu bibiri abandi basigaye bakaba bari mu bihugu bigera kuri 34 hirya no hino ku isi.
Nk'uko KT Press ibitangaza ngo kuri uru rutonde rwatanzwe n'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda hazaho abantu 835 aho muri bo 254 bari muri RD Congo naho 226 bakaba babarizwa mu gihugu cya Uganda bivuze ko ibi bihugu byombi bifite abantu 480 basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994.
Jean Bosco Siboyintore, Ushinzwe kugenzura abakekwaho ibyaha bya Jenoside avuga ko benshi mu bakekwaho uruhare muri Jenoside bacumbikiwe muri ibi bihugu bibiri kubera ko abenshi bari badafite ubushobozi bwo guhungira mu bihugu bya kure nyuma yo gusiga bakoze Jenoside mu Rwanda.
Yagize ati “Abenshi muri abo bari ba basirikare bo hasi batabona ubushobozi bwo guhungira kure”
Repubuklika iharanira Demukarasi ya Congo izwiho kuba ari yo icumbikiye abitwa FDLR (Forces Democratiques Pour la Liberation du Rwanda) aba bakaba biganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Jean Bosco Siboyintore akomeza avuga ko hari bake bafashwe muri DRC ndetse banatawe muri yombi barimo Ladislas Ntaganzwa woherejwe mu Rwanda akaza gukatirwa n'inkiko z'u Rwanda.
Mu bindi bihugu bituranye n'u Rwanda birimo nka Kenya, Tanzania n'Uburundi naho harimo abasize bakoze ibyaha bya Jenoside ariko kuri uru rutonde hagaragara ko Uburundi bucumbikiye abagera kuri 14 mu gihe Tanzania icumbikiye ababarizwa muri 25.
Siboyintore avuga ko Leta y'u Rwanda ihangayikishijwe cyane n'uko ibi bihugu bifite benshi bakekwaho ibyaha bya Jenoside nta bufasha na buke biha u Rwanda mu bijyanye no kuba aba bakekwaho ibi byaha bashyikirizwa ubutabera.
Muri 2005, u Rwanda rwasinyanye na Uganda amasezerano ajyanye no kohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagashyikirizwa ubutabera bw'u Rwanda ariko kugeza uibu hamaze koherezwa batatu gusa ibintu bigaragara ko nta ngaruka aya masezerano yagize.
Muri Kenya bivugwa ko kugeza ubu nta bantu benshi bakekwaho uruhare muri Jenoside bariyo dore ko na babiri bari bariyo aribo Jean Kambana na Pauline Nyiramasuhuko bahoze bari muri Guverinoma mu Gihe cya Jenoside batawe muri yombi .
Ibindi bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika ifite abagera kuri 23 naho Ubuholandi bufite abagera kuri 18 mu gihe Norvege yo icumbikiye 6, bamwe muri aba bakaba baragiye batabwa muri yombi ndetse kuri ubu ku bufatanye n'ibi bihugu bibacumbikiye u Rwanda rukaba rukomeje gukora ibishoboka byose ngo n'abasigaye bashyikirizwe ubutabera dore ko imyaka ishize ari 23 ubutabera bubategereje
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2ClLE5W
via IFTTT
No comments:
Post a Comment