Police y'u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi umugabo wageragezaga kuvunjisha ama Euros 3250 y'amakorano.
Umuvugizi wa police mu mujyi wa Kigali, Supt Emmanuel Hitayezu yatangaje ko kuwa 26 Ukuboza bafunze Livine Nsaguye wageragezaga kuvunjisha ama Euros 3250 angana na miliyoni 3.3 mu manyarwanda.
Supt. Emmanuel Hitayezu yagize ati, “Ubwo Livine Nsaguye yazaga ku biro by'ivunjisha biri i Remera ku Gisimenti, yatanze ama Euro 65 ngo bamuvunjire ariko bahita bavumbura ko ari amakorano ako kanya bahita bahamagara Police ari naho uyu mugabo yahise afatirwa agatabwa muri yombi.”
Yongeyeho ati “Iperereza rirakomeje kuko hari abantu benshi bafite aho bahuriye n'ikwirakwizwa ry'amafaranga y'amakorano, bamwe twarabafashe abandi bari gushakishwa kandi tuzabafata”
Umugabo wagurishije aya ma Euros Nsaguye, asanzwe ari ku rutonde rw'abashakishwa na Police y'u Rwanda.
Livine Nsanga avuga ko yari yaguze aya mafaranga miliyoni 1.5 y'amanyarwanda, akaba yateganyaga kuvunjisha akayakuba kabiri karenga.
Police y'u Rwanda yashimye ubufatanye ikomeje kugirana n'abaturage mu gukumira ibyaha, kandi bakirinda gukunda inyungu nyishi kuko hari igihe birangira ubuze byose, gusa ibasaba kuba maso no gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye umunyacyaha.
Abagera kuri 38 bamaze gufungwa bazira amafaranga y'amakorano mu mujyi wa Kigali, gusa haracyari benshi bagihangika abacuruzi cyane aba Mobile Money inote za 2000 Frw na 5000 Frw z'amakorano.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2DuQ6OW
via IFTTT
No comments:
Post a Comment