Kigali: Abaturage barijujutira kubyutswa mu gicuku n'abanyerondo babasaba amafaranga

Aba baturage bagaragaza ko bakorerwa ihohoterwa rikomeye, bavuga ko abanyerondo bababyutsa mu masaha ya saa kumi z'urukerera bakajya kubicaza ku biro by'umurenge aho baba babishyuza amafraranga y'umutekano.Aba baturage banavuga ko hari ababyutswa muri ayo majoiro kandi baba baramaze kwishyura ayo mafaranga.

Bamwe muri aba baturage bari bazindukirijwe ku biro by'umurenge wa Kimisagara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017, babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko bakorerwa akarengane n'ihohoterwa rikomeye hejuru y'uko abenshi nta mwenda baba babereyeho aba banyerondo.

Umwe muri bo yagize ati “Nk'ubu badufashe saa kumi z'ijoro, ikindi kintu kibabaje ni uko amafaranga wishyuye siyo baba bakwaka niba wishyuye ukwezi kwa Cyenda barandika ukwezi kwa Gatanu, wakwishyura ukwa Gatanu bakandika ukwezi kwa Gatatu, twese baraza bakadufata bakatubuza kujya ku kazi.”

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu batubwira, ahubwo batubwiraga ngo icya ngombwa ni ukutujyana ku Murenge, twanababaza inyemezabwishyu igaragaza igihe duheruka kwishyuriraho ntibayitwereke bati ‘Icya ngombwa ni ukutujyana ku Murenge' , ngo dutange amande y'ibihumbi mirongo itanu. Ni akarengane , baraturenganya.”

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'umurenge wa Kimisagara ari naho aba baturage bavuga ko babyuka bajyanwa kwicazwa bikagera n'ubwo batajya ku kazi kabo, gusa ntibyadukundiye kuko inshuro zose twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge , Ruzima Serge ntiyigeze atwitaba ndetse n'ubutumwa bugufi twamuhaye yatubwiye ko ari mu nama aza kutuvugsiha nayisohokamo.

Bavuga ko babangamiwe cyane n'aba banyerondo



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2pT8kYx
via IFTTT

No comments:

Post a Comment