Bamwe mu bagore bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ntibemeranya n'itegeko riherutse gushyirwaho mu nteko ishingamategeko rivuga ko mu rugo umugabo n'umugore bose bakwiye kuba abatware b'urugo.
Iri tegeko riherutse gushyirwaho mu n'inteko ishinga amategeko mu rwego rwo gukomeza gushimangira ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu mu Rwanda.
Rivuga ko umugabo adakwiye kuba umutware w'urugo wenyine ngo yumveko ibyemezo birufatirwamo ariwe ukwiye kubigiramo uruhare gusa ahubwo ko n'umugore we bakwiye kuzuzanya buri wese akaba umutware w'urugo.
Gusa ntirivugwaho rumwe mu Rwanda kuko ubusanzwe umuco ndetse n'amategeko yarasanzwe ariho yagenaga umugabo nk'umutware w'urugo.
Twashatse kumenya icyo abadamu batekereza kuri iri tegeko maze twegera bamwe mubo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke
Umwe mubo twaganiriye ni Muhamwenimana Rachel wo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke ati :” ntawe utagira ijambo kuko umuyobozi wacu yarariduhaye ubwo ni ukuvuga ngo umugabo agahabwa agaciro k'ubugabo bwe n'umudamu nawe agahabwa agaciro k'ubudamu bwe. Ibyo kuba umutwarere rero ntabwo ibyo byashoboboka kuko ntabwo waba waravuye iwanyu yarakuzanye ngo ujye kumutegeka.”
Mukabahizi Annociata nawe wo muri Nyamasheke we yagize ati :”Oya da ntabwo bishoboka umugabo burya niwe mutware w'urugo ubundi urutugu rurakura ariko ntirusumba ijosi , bagomba kuzuzanya mu rugo rwabo bakubahana, ntabwo umugore agomba gusumbisha ijwi umugabo.”
Nyirabarore Tasiyana nawe wo mu murenge wa Nyabitekeri avuga ko umugore wabaye umutware w'urugo yaba yasuzuguye umugabo we ati :”Ni ukubahana umudamu akubaha umugabo ariko umutware w'urugo akwiye kuba umugabo naho umugore abaye umutware yaba amusuzuguye kwaba ari ukurengera.”
Tabu Esteria twamusanze mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama we tumubajije uko yumva iby'iri tegeko yagize ati :” ariko se ibyo wabyumvisehe?, yewe ingo z'ubu zikomezwa n'ubwumvikana ariko nta mugore utegeka urugo . ubundi umugabo akunda umugore akamufata neza ariko umugore nawe aba akwiye kumwumvira muri byose.”
Bamwe mu bayobizi b'imirenge twaganiriye ari nabo batanga inyigisho mboneza mubano nabo bemera ko abaturage batararyumva neza kuko hari n'abatarimenya ariko ngo igisubizo cyabyo ni ugukomeza kwigisha.
Umuhuzabikorwa w'umurenge wa Nkombo Rwango Jean De Dieu umwe mubo twaganiriye yagize ati :”abaturage turabibaganiriza na mbere yo gusezeranya abageni nabyo tubigarukaho gusa bigaragara ko baba banyotewe no kubyumva kuko mbere atari ko byakorwaga mbere umugabo yumvaga ko ariwe mutware w'urugo kuko ari nako itegeko ryavugaga ariko ubu n'umugore yaba umutware babyumvikanyeho.”
Avuga ko ariko iritegeko rigikenewe kwigishwa buri wese akumva ko mu rugo hakwiye gufatwa icyemezo bigendeye kubwumvikane.
Umuhuzabikorwa w'umurenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais we tumubajije uko abaturage ayobora bafata iri tegeko yagize ati :” itegeko ngirango murabizi nta gihe riramara risohotse mu igazeti ya leta nanavuga ko ari itegeko benshi batari banamenya ko ryateganyije ko umugabo n'umugore mu muryango banganya uburenganzira n'ububasha mu byemezo bireba umuryango. Uburyo babyakiriye njya mbibonera kenshi turi mu mihango yo gusezeranya iyo turi kubashyingira turibasobanurira nibwo ubona ko hari benshi babaye nk'abatunguwe.”
Uyu muyobozi avuga ko kubera itegeko rya mbere ryahaga ubutware umugabo bituma abantu batarabyumva neza gusa ngo itegeko ryo ryarasohotse kandi bazakomeza kubyigisha.
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2zLsqDG
via IFTTT
No comments:
Post a Comment