'Gusebanya' byakuwe mu mushinga w'igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 Ukuboza 2017 na Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'igihugu, Kayiranga Rwasa Alfred ubwo hemezwaga mushinga w'itegeko rigena ibyaha n'ibihano muri rusange mu Nteko Rusange y'Inteko Ishinga Amategeko.

Depite Kayiranga Rwasa yavuze ko zimwe mu ngingo zari muri uyu mushinga w'amategeko zakuwemo kubera impamvu zitandukanye zagiye zigaragazwa.Aha yanasobanuye ko kuba izi ngingo zakuwemo bidasobanuye ko ibyo byaha bitazzahanwa ko ahubwo bigomba gushyirwa mu yandi mategeko yihariye.

Mu minsi ishize inzego zinyuranye z'itangazamakuru zari zagaragaje ko icyaha cyo gusebanya kidakwiye kujya mu mategeko ahana dore ko bo babifataga nko kubangamira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ibintu bavugaga ko byari kubagiraho ingaruka zikomeye.

Iyi ngingo ya 169 yavugaga icyaha cyo gusebanya, yahagurukije abanyamakuru batari bake maze batanga ibitekerezo binyuranye bagaragaza impamvu idakwiye gushyirwa mu byaha bihanwa ndetse banasaba ko Inteko Ishinga Amategeko yashishoza ikagikuramo.

Urwego rw'itangazamakuru rwagaragazaga ko amakosa akorerwa mu itangazamakuru adakabije cyane ku buryo yahanishwa gufungwa n'ibindi byari mu ngingo ya 169 bagaragaza ko abazajya bagaragara muri ayo makosa bazajya bahanwa n'Urwego rw'Itangazamakuru Rwigenzura nk'uko bisanzwe bikorwa kandi bigatanga umusaruro.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'igihugu, Kayiranga Rwasa Alfred

Ubwo Abanyamakuru bahuriraga hamwe bagaragaza ko 'gusebanya' bidakwiye gushyirwa mu byaha bihanwa n'amategeko"



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2E25eEB
via IFTTT

No comments:

Post a Comment