Nimenya ko hari ahantu bibye cyangwa batoresheje ntabwo nzabyemera – Mpayimana

Umukandida Philippe Mpayimana wiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ku giti cye mu matora ateganyijwe muri uku kwezi, arasaba ko amatora azaba mu mucyo kandi akavuga ko nihagaragara ko habaye kwiba amajwi atazemera ibyavuye mu matora.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Nyakanga, umukandida Philippe Mpayimana yari yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru mu mirenge ya Muhoza na Kinigi.

Umukandida Philippe Mpayimana mu kiganiro yahaye itangazamakuru yagarutse ku cyizere afitiye amatora ateganyijwe, avuga ko yizeye ko azaba mu mucyo no mu bwisanzure nk’uko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda, yongeraho ko ibizanyuranya n’ibi azatera utwatsi ibizava mu matora.

Ati:”niba turiho twitabira kwiyamamaza mu mutuzo..mu mucyo, n’amatora azabe mu mucyo. Ntabwo nzabona abampagararira muri buri byumba byose, ariko buri munyarwanda wese igihe azinjirira mu cyumba cy’itora, azibuke yuko kutiba kudatoresha bitemewe. Bazagerageze sinzamenye na gato ko hari aho byabaye…”

“Turashaka igihugu gifite umucyo, niyo mpamvu nimenya ko hari ahantu bibye cyangwa batoresheje ntabwo nzabyemera.”

Uyu mukandida yabwiye Abaturage ba Musanze ko nibamutora azarwanya icyuho gikabije hagati y’abakire n’abakene kikigaragara mu Rwanda, aho yavuze ko gusaranganya ubukungu ari byo yifuza ku buryo hatazagira abantu bongera kurira ngo barakennye.

Mpayimana kandi yakomeje avuga ko bamugiriye icyizere bakamutora yanashyira imbere ingingo yo kongerera abaturage ubushobozi yibanda ku gushyigikira imirimo mito mito avuga ko asanga ubutegetsi buriho butayiha agaciro.

  

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2uf3IZy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment