U Buhinde: Abaganga birukanywe nyuma ya Videwo bafashwe batonganira hejuru y’umurwayi babagaga

Ibitaro byo mu Buhinde biravuga ko byabaye bihagaritse ku kazi abaganga babiri nyuma yaho hasohotse videwo ibagaragaza bombi batongana bahagaze hejuru y’umugore uri ku nda.

Amashusho agaragaza ibyabereye mu bitaro bya Umaid biherereye ahitwa Rajasthan mu majyaruguru y’u Buhinde, yakwiragiye ateza uburakari bwinshi muri rubanda.

Umwe mu bayobozi bakuru b’ibyo bitaro yavuze ko uwo mubyeyi n’umwana we bameze neza.

Ahaturutse iyo videwo haracyari urujijo, ariko uwo muyobozi mukuru w’ibitaro yemeje ko iyo videwo yakomotse imbere muri ibyo bitaro.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2vsfk15
via IFTTT

No comments:

Post a Comment