Agaciro k’ifaranga kagiye kumanuka ku gipimo cyaherukaga mu myaka 4 ishize – BNR

Kuri uyu wa Banki Nkuru y’igihugu “BNR” yamuritse raporo y’uko urwego rw’imari n’ubukungu bw’u Rwanda byitwaye mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka, yatanze ikizere ko mu mpera z’uyu mwaka agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda urigereranije n’idolari rya amerika kazaba kamaze gutakaraho 3.0%, ibipimo byegereye aha byaherukaga mu 2014 n’imyaka 5 imbere yaho.

Mu kumurika iyi raporo yitwa “Monetary Policy and Financial Stability Statement”, Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa yavuze ko gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bikomeje kujya ku gipimo cyo hasi kurenza uko babitekerezaga.

Yavuze ko muri Kamena 2017 ifaranga ry’u Rwanda ryari rimaze gutakaza agaciro ka 1.3% urigereranije n’idolari mu gihe mu kwezi nk’uku 2016 ryari rimaze gutakazaho agaciro ka 4.8%, ndetse bigera tariki 13 Kanama 2017 rimaze gutakazaho 1.64%, bituma bateganya ko mu ukuboza rizaba rimaze gutakazaho 3.0%, bivuye hafi ku 9% mu ukuboza umwaka ushize.

Rwangombwa yavuze ko uku kongera kwiyubaka kw’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda bishingiye cyane cyane kubyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutse, ndetse n’umusaruro w’imbere mu gihugu wiyongereye bigatuma abakenera amadolari ngo batumize ibintu hanze bagabanuka.

Iyi raporo igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2017, ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutseho 39.8%, mu gihe ibyo rutumiza hanze byo byamanutseho 10.6%.

Patrick Kigabo, umwe mu bayobozi bakuru ba BNR avuga kugera mu kwezi kwa karindwi (Nyakanaga) ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byazamutseho hafi 42%, ngo ari nayo mpamvu nkuru yatumye agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kongera kwiyubaka.

Ati “Ifaranga ry’u Rwanda ubu rihagaze neza ntirinyeganyega,…igipimo nk’iki cya 3.0% tugiherutse mu 2014, uwo mwaka wasoje dufite 3.6%, ariko ukoze nanone impuzandengo yo guta agaciro kw’ifaranga mbere ya 2014, mu myaka ine, itanu n’ubundi twari hafi aho.”

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba, ubucuruzi n’inganda (MINEACOM) Francois Kanimba yavuze ko ibi ari umusaruro wa gahunda yo kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.

Igishushanyo kigaragaza uko igice cya mbere cy'umwaka cyabaga cyifashe mu myaka ishize kuri ibi byo guta agaciro k'ifaranga.

Igishushanyo kigaragaza uko igice cya mbere cy’umwaka cyabaga cyifashe mu myaka ishize kuri ibi byo guta agaciro k’ifaranga.

UMUSEKE.RW



from UMUSEKE http://ift.tt/2vJambk

No comments:

Post a Comment