Nemereye umukoresha wanjye ko tuzakorana imibonano mpuzabitsina ampa akazi, none amereye nabi- Nkore iki?

Na njye ndabaramutsa, mumfashe mungire inama, umu boss amereye nabi ansaba ko mwishyura ideni murimo kandi koko nibyo ndimurimo.

Mu kwezi kwa 5 nagiye gusaba akazi ahantu, umugabo nahasanze ubishinzwe tuganira byinshi mbese musaba akazi, sinzi niba nabyita ruswa y’igitsina, kuko nyuma twaje kwicara ahantu ari njye ubimusabye ngo tuganire.

Narasengereye na we arasengera mbese tuganira ku ukuntu yanyihera akazi kuko nari nkakeneye cyane, narimaze imyaka 2 nicaye nta kazi, yansabye ku gitsina iyo niyo nyito yabihaye, anyizeza kundangiriza ikibazo dore ko na we abanza guca ku bakuru.

Yarabikoze, abyirukamo akazi ubu nkamazemo amezi 2, ndahembwa neza nta kibazo, ariko akomeje kumbwira ngo gahunda bite, nkabura icyo musubiza, nageze aho ndanamubwira ngo dushake ikindi tubivunjamo wenda amafaranga aranseka cyane.

Mu by’ukuri nabuze icyo nkora, sinshaka kumuvamo wenda ngo mutange afungwe pe kuko yaramfashije n’Imana yampana kuko nari narabuze akazi meze nk’utangiye kwiheba, kandi numva ntashaka kwiyandarika dore ko numva nkomeye ku bukobwa bwanjye, nagiye nsoma inama zitangwa kuri iki kinyamakuru bwiza.com none na njye mumfashe.

Mungire inama rwose, kuko nabuze nuwo namutumaho wenda ngo mbe namuha amafaranga kuko yankoreye akazi kadasanzwe, mungire inama.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wSh0kB
via IFTTT

No comments:

Post a Comment