Umusogongero w’inkuru ndende….

Ubwo duherukana hari ku munsi wanjye, umunsi nishimyeho bitavugwa!

Burya amahirwe aza umunsi umwe, wayapfumbata akakubyarira andi akavubura isoko y’ibyishimo by’umutima bishira bishibuka maze wabironka ukibagirwa byose byaguteye ibikomere by’amateka, ukabaho mu buzima wavukiye kubamo ndetse ukaba uwo wavukiye kuba we.

Wa munsi wanjye nifuzaga ndetse ngashirwa nkawugeraho wabaye inzira yo kongera kubona byinshi, amahirwe atagirwa na bose nagombaga kuyacigatira maze iminsi yagombaga gukurikiraho yose ikaza ari mishya.

Nkuko iminsi idasa kuri twe yagombaga gusa kuko nari nshigatiye ikiruta ibindi, nta kindi cyari uwo namenye nkagira amahirwe, nta wundi n’ inkesha yakeshereje umutima wanjye ngatambuka ntahunyeza! Ooooh! Ni Jane nikundiraga kwita Ma Boo mbabwira, we twari tuvanye muri bya birori bibaho rimwe mu buzima, kuri wa munsi wanjye wo gutungurwa! Wooooow!

Padiri mukuru amaze kuduha umugisha akatubwira rya jambo ryiza ngo: “Icyo Imana yifatanyirije umuntu ntakagitandukanye” Icyo gihe nanjye nibwo nahamirije imbere y’ababyeyi, inshuti n’imiryango ko ntazigera muhemukira yaba mu mahoro yaba mu makuba, yaba muzima cyangwa arwaye, ko nzamukunda kandi nzamwubaha ndetse nkanamwubahisha iteka ryose kugeza gupfa, ayo magambo ntiyigeze amva mu ntekerezo.

Hari benshi bazi ko ijuru rito rya babiri ritabaho, hari n’ababizi ariko babuze ayo mahirwe yo kuribamo gusa byose biva mu rukundo rw’amateka, biva mu kuzirikana ndetse bikava no mu kwizerena tutibagiwe kwihangana, ibi bitagurwa ahubwo bikorwa n’umutima wo nita ko ariwo muntu.

Umuntu ntabwo ari isura, umuntu ntabwo ari uburebure cyangwa ubugufi, ahubwo umuntu nyamuntu ni ubumuntu.

Ubumuntu ni amagambo abiri ariko yibumbiye muri rimwe Jane umutarutwa umugabirwa amariza wandemeye umutuzo mu mutima ngatama urukundo yashyize imbere, akubaha rya jambo namubwiye ari naryo ryatumye dutsinda ibigeragezo bidasiba kuzimya urukundo.

Yibutse uminsi yose ko namufashe mu kiganza kuri wa mugoroba ubwo bwari bucye tujya mu kiriziya kwambikana iy’urudashira, nkamutegera ukwezi kwatumurikiraga maze nkamubwira ko tugiye kubaka urwacu, nkamubwira ko urwacu ruzarangwa n’ubumuntu bwa bundi ukuyemo “bu” biba umuntu, akaba ari yo mpamvu ubumuntu ari bwo nita umuntu!

Ibi nibyo umwana wa Mabukwe yanyerekaga buri munsi maze urugo rwacu rukagendwa, rugatunga ndetse rukaba isoko yo kubaho no gusugira tugasangamba byabindi twaruhiye kugera ku munsi wajye wo gutungurwa!

Yego koko iminsi twabanyemo njye na Jane yose twari mu ijuru rito, ariko burya ngo inshuti nziza uyibonera mu byago, umuvandimwe wawe nyawe ni wawundi ushobora gutegera intugu ukakuriraho kugirango nagera hejuru aguhereze ukuboko akuzamure mubashe kuva mu rwobo mwacukuriwe n’umwanzi, gusa byagutera kuzinukwa burundu bibaye uwakuririyeho ariwe ugeze hejuru akagupepera maze akarenzaho itaka, Oooohlala!

Ibanga ry’ubuzima rihishe kimwe k’ingenzi, kuwakimenye akacyubaha bimubera impamba idashira, bimubera amazi mu butayu, bikongera bikamubera igicucu ku zuba maze agahora atsinda! Koko abashibutse ku giti cy’umuruho bera imbuto z’umugisha, iminsi yabo yose ikaba iyo gutungurwa gusa bisaba kwihangana byo bitera umutima gukomera!

Abakunzi b’inkuru ndende, uyu ni umusogongero w’inkuru nshya……

“My Day of Surprise Part II”

 

Iyi nkuru tuzatangira kuyibagezaho guhera kuwa mbere mu gitondo kuri ya masaha asanzwe.

Icyakora impinduka ihari ni uko ku cyumweru itazajya ibageraho. Indi minsi yose tuzihatira kuyibagezaho ku gihe nyacyo no kubamenyesha kare impinduka zishobora kudutungura.

Ntimuzacikwe,

Murakoze



from UMUSEKE http://ift.tt/2vwmt0j

No comments:

Post a Comment