Dr Edouard Ngirente, ni inzobere mu bijyanye n'ubukungu bushingiye ku buhinzi, akaba afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD). Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire de La Salle i Byumba (ubu ni mu karere ka Gicumbi) akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda hanyuma asoreza mu Bubiligi. Mu myaka ya 2000, yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, ndetse yari umuhuzabikorwa w'ishami ryari rishinzwe ubushakashatsi n'amakuru ku bijyanye n'imibereho n'ubukungu bwo mu cyaro.
Tariki 27 Ukwakira 2009, mu nama y'Abaminisitiri yabaye, Dr Ngirente Edouard yagizwe umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri MINECOFIN, nyuma azamurwa mu ntera agirwa Umujyanama mu by'ubukungu muri Minisiteri y'Imari n'Inenamigambi (MINECOFIN), aka kazi akaba yaragakoze mu gihe cy'umwaka umwe n'amezi macye, kugeza ubwo we ku giti cye yasabaga Leta y'u Rwanda ko yakwemererwa kugahagarika.
Inama y'Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 30 Werurwe 2011, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, yemereye Dr. NGIRENTE Edouard, wari umujyanama mu by'ubukungu muri MINECOFIN, kuba yahagarika akazi mu gite kitazwi.
Nyuma gato, Dr Edouard Ngirente yahise atangira akazi muri Banki y'Isi, aho yari Umujyanama Mukuru w'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y'Isi (Senior Advisor To Executive Director of World Bank). Dr Ngirente yari asanzwe aba muri Columbia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo kugirwa Minisitiri w'Intebe, amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com ni uko agomba kurara arahiye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, kugirango ahite atangira akazi ke ko gushyiraho Aba Minisitiri n'Abandi bagize Guverinoma barimo abanyamabanga ba Leta, ibi akaba agomba kubikora afatanyije na Perezida Paul Kagame.
Ikinyamakuru Ukwezi.com kirakomeza kubashakira byinshi birenzeho kuri uyu muyobozi mushya.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2wJjLV7
via IFTTT
No comments:
Post a Comment