BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe Mushya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe Mushya,  Ngirente Edouard wari usanzwe ukorera Banki y’isi muri Amerika. Asimbuye kuri uyu mwanya Anastase Murekezi..

Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yize amasomo y’Ubukungu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe yanayoboraga itsinda ryari rigamije gukora ubushakashatsi ku bukungu bw’u Rwanda (Club de l’Economie Rwandaise).

Ayisumbuye ayiga mu Rwunge rw’amashuri rw’i Byumba(Groupe Scolaire de la Salle Byumba)

Mu mateka ye yahawe umwanya wa Visi Minisitiri muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi

Inkuru irambuye ni mu kanya…..

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x46ciy
via IFTTT

No comments:

Post a Comment