Umugore yibye mu iduka amacupa 18 y’inzoga ayahisha no mu myenda yari yambaye – Video

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi nyuma yo kwiba mu iduka ry’inzoga amacupa 18 y’inzoga zihenze akayahisha mu myenda ye nk’uko bitangazwa n’Igipolisi cyo muri Louisiana.

Iki gipolisi kikaba cyarashyize ahagaragara video igaragaza ubujura bwakozwe n’uwo mugore camera zishinzwe umutekano zirimo kumureba, gishaka kumenya ko hari uwaba afite amakuru kuri uyu mugore.

Uyu mugore akaba yaribye ayo macupa 18 y’inzoga za likeri (Liquor) muri Thrifty Liquor Store iherereye kuri 420 Bert Kouns Industrial Loop mu gace ka Shreveport.

Iyi nkuru dukesha WWWNews ikaba ikomeza ivuga ko ayo macupa yayahishaga mu ipantaro no mu isakoshi yari yitwaje yarangiza akajya aho bishyurira akishyura icupa rimwe gusa.

Icupa rimwe niryo yishyuye ryonyine

Abashinzwe kurwanya ibyaha bashyiriyeho amadolari 300 umuntu wamenya amakuru ndetse n’umwirondoro w’uyu mugore ugaragara muri video arimo kwiba inzoga, aho bivugwa ko hari n’abandi bantu bashobora kuba barabigizemo uruhare nabo bashakishwa.

Reba uko yabigenjeje hano hasi

Kera kabaye, nyuma yo guhabwa amakuru y’uyu mujura, igipolisi cyaje guta muri yombi uyu witwa Sekonie Jones w’imyaka 37 ashinjwa icyaha cy’ubujura kuri ubu akaba afungiye muri Gereza ya Shreveport.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

Dennis Ns./Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x50Jbc
via IFTTT

No comments:

Post a Comment