Gakenke: Abanyonzi barijujutira amafaranga bacibwa batagishijwe inama

Bamwe mu banyonzi bo mu turere twa Gakenke na Musanze barinubira gucibwa amafaranga na koperative yabo batabanje kugishwa inama.

Iyo bacibwa ayo mafaranga ngo babwirwa ko ari ayo kwiga amategeko y’umuhanda n’ayo kwinjira no gusohoka mu Mujyi wa Musanze.

Buri munyonzi aba afite umwenda w’akazi umuranga, ibiranga ikinyamitende cye, ibyangombwa bikiranga n’umusanzu wa koperative.

Ngo ibyo babihabwa ku mafaranga ibihumbi 20 na 500 yo bavuga ko bumva impamvu yayo.

Abatera urujijo ni amafaranga ibihumbi 15 bacibwa na koperative yabo babwirwa ko ari ayo kwigishwa amategeko y’umuhanda, ibintu ngo byakozwe batagishijwe inama.

Sibomana Ferdinand avuga ko umuntu wese utaratanga ayo mafaranga afatirwa igare iyo ageze muri kaburimbo, bigakorwa n’abakozi ba koperative.

Ati “Polisi ntijya iduhagarika, abadufata ni abakozi ba koperative y’abanyonzi i Musanze. Nta nama twigeze dukora ngo twemeze niba tubomba gutanga ayo mafaranga n’icyo azamara.”

Nsabimana ukora ubunyonzi mu Karere ka Musanze avuga ko amafaranga ibihumbi 15 yayatanze ngo ndetse batangiye kwiga amategeko y’umuhanda, aho bigishwa amasaha abiri ku munsi ukuyemo iminsi ya week end.

Gusa ngo ntazi niba nyuma yo gusoza bazakora ibizamini ngo babone uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga

Ati “Abenshi nta makuru tubifiteho, twayatanze kugira ngo batureke dukore. Ntituzi niba tuzabona uruhushya rw’agateganyo cyangwa niba ari ukumenya amategeko y’umuhanda.”

Kwinjira mu mujyi birishyurwa

Iradukunda Daniel avuga ko kugira ngo umunyonzi ave mu muri Gakenke yinjira muri Musanze asabwa amafaranga 200, yanasohokamo agasabwa andi magana abiri.

Ni amafaranga 400 bavuga ko basabwa babwirwa ko ari ay’uko bakoresheje umuhanda bagahabwa inyemezabwishyu.

Ati “Nta nama baduhamagaramo, bashyiraho abayobozi bashaka. Koperative dutangamo imisanzu njye mbona ntacyo itumariye kuko n’iyo bakwibye igare ntacyo ikumarira”

Yifuza ko habaho amategeko n’amabwiriza ahamye agenga abanyonzi nibiba ngombwa hashyirweho n’imisoro izwi aho kugira ngo bajye batanga amafaranga batazi aho ajya.

Umuvugizi wa koperative y’abanyonzi mu Karere ka Musanze ntiyemeranywa n’abavuga ko icyemezo cyo gutanga ibihumbi 15 byo kwiga amategeko y’umuhanda batabimenyeshejwe, kuko ngo cyafatiwe mu nama rusange.

Ati “dushyira mu bikorwa icyemezo cy’abanyamuryango. Burya iyo haje impinduka biragorana ko abantu bose babyumva kimwe. Tugamije kurinda ubuzima bw’abanyamuryango bacu n’abagenzi batwara tugabanya impanuka bakora kubera kutamenya.”

Naho amafaranga 400 abanyonzi bacibwa binjira banasohoka muri Musanze avuga ko atayazi.

Gusa ngo ashobora kuba afite aho ahuriye n’inama abanyonzi baherutse kugirana n’Abahagarariye muri Musanze ikigo gishinzwe imisoro RRA basabwa ko bajya bishyura amafaranga 100 y’amahoro ya parikingi.



from Izuba Rirashe http://ift.tt/2xMmDx5
via IFTTT

No comments:

Post a Comment