Barinubira kutagira ubwiherero mu isoko rya Rusomo

Patriots BBC iri mu itsinda ry'urupfu yarahiriye kwegukana igikombe cya Zone V

Ku munsi w'ejo taliki ya 30 Nzeri 2017, nibwo ikipe ya Patriots na APR WBBC zahagurutse I Knombe zerekeza mu mugi wa Kampala mu gihugu cya Uganda haratangira imikino y'akarere ka Gatanu mu mikino ya Basketball ndetse hahise hatangazwa amatsinda aya makipe arimo aho patriots yisanze hamwe n'ikipe ya City Oilers yegukanye zone V iheruka. Ikipe ya Patriots yahagurukanye abasore bakomeye ndetse bitwaye neza aho ndetse yajyanye intego yo kwegukana iki gikombe nkuko umwe mu bayobozi b'iyi kipe (...)

- Imikino /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2hD1vqc
via IFTTT

Derby ya 2 kabiri mu Rwanda : Karekezi na Nshimiyimana batangaje byinshi ku mukino w'uyu munsi

Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Rayon Sports iresurana na AS Kigali mu mukinon w'ishyiraniro ufungura shampiyona kuri aya makipe yombi yiyubatse bikomeye uyu mwaka aho ku munsi w'ejo abatoza b'aya makipe yomb batangaje byinshi kuri uyu mukino. Ikipe ya Rayon Sports niyo yegukanye igikombe cya shampiyona y'umwaka ushize mu gihe ikipe ya AS Kigali yarangije ku mwanya wa 4 inyuma ya Police na APR FC.
Mu kiganiro abatoza b'aya makipe yombi bahaye The New Times dukesha iyi nkuru bose bahurije ko (...)

- Imikino /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2fYqY9Z
via IFTTT

Muri Ruhango naho abayobozi 7 beguye ku mirimo yabo

Mu karere ka RuhangoNyuma y’abayobozi 10 mu nzego zinyuranye beguye mu karere ka Muhanga ku wa gatanu, kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Ruhango abandi bayobozi barindwi beguye ku bw’amakosa bivugwa ko bagizemo uruhare y’imyubakire y’akajagari na ruswa. Abayobozi beguye mu karere ka Ruhango, barimo Umuyobozi wari ukuriye serivisi z’Ubutaka (One stop center) witwa Habineza Emmanuel, n’Umuyobozi […]

from UMUSEKE http://ift.tt/2xGpKKB

Aline yagaragaje uko itangazamakuru ryitwaye kuva ashinze urugo kugeza ashwanye n'umugabo

Umuhakanzika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yatunze urutoki itangazamakuru ryakomeje kwandika no gusesengura umubano wihariye yari afitanye n'umugabo we, ngo iteka yahoraga soma ibimwandikaho bihabanye n'ibyo azi.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yahaye RBA aho yasobanuraga byimbitse umuzingo w'indirimbo ‘New Women' agiye gushyira hanze ikubiyemo ubutumwa butandukanye, yagizwemo uruhare rukomeye mu gucurangwa na Ishimwe Clement wa Kina Music.
Aline yavuze ko kuba (...)

- Imyidagaduro

from Umuryango.rw http://ift.tt/2xRwlSk
via IFTTT

Meddy yataramiye ab'i Nyamasheke bamukurira ingofero - Amafoto

Ni igitaramo cyatangiye ahagana ku isaha ya saa cyenda z'amanywa, abitabiriye icyo gitaramo bataramirwa bwa mbere n'umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Rideman. Byari ibirori bidasanzwe muri aka gace kuko abahatuye ari ubwa mbere bari babonye igitaramo nk'iki, bataramirwa by'umwihariko n'abahanzi bakomeye nk'aba.

Umuhanzi Riderman niwe wabanjirije Meddy ku rubyiniro

Meddy akigera ku rubyiniro yatangiye aririmba indirimbo Inkoramutima abantu bamufasha kuyiririmba. Uyu musore kandi yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka Ntawamusimbura, Akaramata, Igipimo n'izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo izo yakoze atarajya muri Amerika hamwe n'izo yakoze yaramaze kugenda.

Abafana bari benshi kandi bishimiye iki gitaramo

Abafana bishimiye cyane uburyo Meddy yabataramiye ariko bakomeza kumwishyuza izo yafatanyije n'abandi bahanzi zirimo nk'iyo yakoranye na Princess Priscillah yitwa nka Paradizo n'ubwo umwanya wari uhari bitari gushoboka ko zose aziririmba. Meddy yasoje aririmbira abitabiriye iki gitaramo indirimbo ye nshya yitwa Slowly.

Abaturage bo muri aka gace, wabonaga batarabyiyumvisha ko ari bo barimo kubona abo bahanzi by'umwihariko Meddy. Nko muri metero 100 uvuye aho igitaramo cyaberaga hari ikiyaga cya Kivu, abakoraga ibikorwa bitandukanye aho ku nkengero z'ikiyaga ndetse n 'abahinzi bahingaga bahinguye bitabira icyo gitaramo. Ubwitabire wabonaga buri hejuru cyane ndetse igitaramo cyarangiye batabyifuza.

Meddy yanyuzagamo akanakora mu murya wa gitari

Iki gitaramo cyatewe inkunga na Airtel, cyabanjirije ibindi bitaramo, bikazakomereza i Huye tariki 7 Nzeri 2017, nyuma yaho ikindi kizabere i Musanze tariki 14 Nzeri 2017 basoreze i Rubavu tariki 21 Nzeri 2017. Ibi bitaramo byose bikaba bicurangwa mu buryo bwa Live abahanzi bafashwa n'abana bo mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2xGIFoF
via IFTTT

Huye: Perezida wa Sena yatashye umudugudu w' ikitegererezo uzatuzwa imiryango 20

Perezida wa Sena y' U Rwanda, Makuza Bernard, ubwo yatahaga ku mugaragaro umudugudu w' ikitegererezo mu karere ka Huye, umudugudu wubatse mu murenge wa Simbi mu kagari ka Kabusanza, yibukije ababubakiwe izi nzu ndetse n' abanyarwanda muri rusange ko bagomba kumva ko n' abo ibyiza bibagenewe ntibumve ko hari abandi bigenewe bo batabikwiye. Igikorwa cy'umuganda rusange harimwa ahazahingwa ubwatsi bw' inka zizahabwa abatuye muri uyu midugudu, ni cyo cyahujwe no gutaha inzu eshanu ziwugize. Imwe (...)

- Ubuzima / ,

from Umuryango.rw http://ift.tt/2fAjM3p
via IFTTT

Knowless ntahuza na Sheebah wavuze ko yanze ko bakorana indirimbo

Ingabire Butera Jean d'Arc wiyeguriye muzika nka Knowless yahakanye ko yanze gukorana indirimbo na Sheebah Karungi ahubwo ko bishoboka ko we atigeze abimenyeshwa bisa naho Sheebah afite undi muntu yabinyujije.
Ni mu kiganiro Knowless yahaye KT Radio kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017, aho yabajijwe ibabazo bitandukanye birimo no kuba yaranze gukorana indirimbo na Sheebah Karungi.
Yavuze ko atanze gukorana na Sheebah uri mu bahanzi bakomeye muri Uganda ahubwo atigeze (...)

- Imyidagaduro /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2kcozNA
via IFTTT

Nyarugenge: Batatu barafunze bakekwaho gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano

Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu.
Nk'uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Biryogo, umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, ku italiki ya 26 Nzeli ,bafatanwa n'ibikoresho bitandukanye bifashishaga mu gukora izo mpushya.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko, nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage (...)

- Umutekano /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2xO3Rs9
via IFTTT

Manchester City yatsinze Chelsea ikomeza gushimangira ubushake bwo gutwara shampiyona y'uyu mwaka

Ikipe ya Manchester City yatsinze Chelsea igitego 1-0 mu mukino w'ishyiraniro wabereye ku kibuga Stamford Bridge cy'ikipe ya Chelsea umukino waranzwe no kwiharira umupira kw'iyi kipe itozwa n'umutoza Pep Guardiola. Chelsea yari yari yagaruye umukinnyi wayo igenderaho Eden Hazard ntiyabashije kwitwara neza imbere y'abafana bayo dore ko guhera ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma yaruhijwe bikomeye na Manchester City gusa umukino urangira ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Kevin De Bruyne ku munota (...)

- Imikino /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2yPdPrH
via IFTTT

Meddy na Riderman bataramiye i Nyamasheke muri gahunda ya Airtel Muzika

Kuri uyu wa 30 Nzeri abahanzi bubashywe muri muzika Nyarwanda,Meddy na n'umuraperi Riderman bataramiye mu Karere ka Nyamashake. Ni muri Gahunga ya Airtel Muzika ihuriza hamwe abahanzi n'abafana babo.
Ibitaramo Meddy ahuriyemo na Riderman bizakomereza i Huye ku itariki ya 7 Ukwakira, i Musanze ni tariki ya 14 Ukwakira maze bisorezwe i Rubavu taliki 21 Ukwakira 2017.
Ibi bitaramo bitangijwe mu rwego rwo kumenyekanisha poromosiyo ya Tunga na Airtel ituma abafatabuguzi bitomborera moto (...)

- Imyidagaduro /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2yzKIrA
via IFTTT

ARPL:APR FC yatangiye neza mu gihe Police FC yatsikiriye I Rubavu

Ikipe ya APR FC yatangiye shampiyona 2017-2018 itsinda ikipe ya Sunrise 2-0,mu gihe ikipe ya Police FC yanyagiwe na Etincelles FC ibitego 3-1.
Ikipe ya APR FC yabaye iya 3 umwaka ushize yahiriwe n'intangiriro za shampiyona y'u Rwanda ya 2017-2018,aho yatsinze Sunrise ibitego 2-0 byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 46 ku mupira mwiza yaherejwe na Dennis Rukundo mu gihe igitego cya kabiri cyitsinzwe na Mushimiyimana Regis ku munota wa 78 ku mupira wari uhinduwe imbere y'izamu na (...)

- Imikino /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2fFZN6T
via IFTTT

APR FC yatangiye neza shampiyona, Police FC itangira itsindwa

U Rwanda na Benin bagiye gushyiraho ikompanyi y’indege ihuriweho n’ibihugu byombi

Amashusho y'Umukobwa wa Perezida wa CONGO akora imibonano mpuzabitsinda yagiye hanze

Claudia Sassou NGuesso ,umukobwa w'umukuru w'igihugu cya CONGO Brazzaville ,ari mu mazi abiri nyuma y'aho umusore basanzwe bakorana imibonano mpuzabitsina ashyize ku karubanda amashusho bari gukora imibonano mpuzabitsinda.
Claudia w'imyaka 50 y'amavuko arubatse, yarushinganye n'umunyategeko muri iki gihugu.Ibinyamakuru bitandukanye birimo Niger.com birandika ko uyu mugore afite undi musore baryamana ari nawe washyize hanze aya mashuho nyuma y'uko amafaranga akanga kuyamuha.
Uyu musore wari (...)

- Politiki /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2xGrjYU
via IFTTT

Tillerson i Beijing: Washington na Pyongyang baraganira

Leta zunze ubumwe z’Amerika na Koreya ya ruguru batangiye ibiganiro nta wundi muntu banyuzeho. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Rex Tillerson, yabitangarije abanyamakuru i Beijing amaze kubonana na mugenzi we w’Ubushinwa, Wang Yi, na Perezida Xi Jinping.  Tillerson, ati: “Twafunguye inzira nk’ebyiri cyangwa eshatu tuvuganiramo na Pyongyang. Ntabwo dukorera mu bwiru.” Yabivuze mu gihe perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru, Kim Jon Un, bamaze iminsi baterana amagambo, bavuga ko “intambara ishobora kuba hagati y’ibihugu byombi.”  Nk’uko ababisesengura babyemeza, iyi ntambara ibaye yahitana abantu benshi cyane kurusha izindi ntambara zabaye ku isi. Leta zunze ubumwe z’Amerika irimo irashaka ubufatanye bw’Ubushinwa mu kibazo cy’intwaro kirimbuzi za Koreya ya ruguru. Ubushinwa ni inshuti magara ya mbere ya Koreya ya Ruguru. Ni nacyo gihugu cya mbere ku isi gihahirana na Leta zunze ubumwe z’Amerika kurusha ibindi. Perezida w’Amerika, Donald Trump, azasura Ubushinwa, bwa mbere ari umukuru w’igihugu, mu kwezi kwa 11 gutaha.

from Voice of America http://ift.tt/2xNoXGX
via IFTTT

Zari w'abana babiri yabyaranye na Diamond agiye kwifungisha ntazongera kubyara

Umunyamideli, umushabitsi akaba umugore w'umuhanzi wubashywe muri Afurika y'Iburasirazuba, Zari Hassan The Lady Boss yamaze gutangaza ko yemeranyije n'umugabo we,Diamond Platnumz kuboneza urubyaro.
Aganira na Clouds FM ducyesha iyi nkuru, uyu mugore ufite ibikorwa byinshi muri Afurika y'Epfo yatangaje ko kuboneza urubyaro ari umwanzuro ntakuka.Ngo agiye kwita kubo yabyaye ubundi akomeze akazi gasanzwe ka Business.
Abafana bari bakurikiye iki kiganiro yahaye Clouds FM,kuri uyu wa Gatanu tariki (...)

- Imyidagaduro /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2x35tj4
via IFTTT

Esipanye: Abapolisi bagose ibiro by'itora babuza kamarampaka y'ubwigenge bw'intara ya Catalonye

Abategetsi b'igihugu cya Esipanye batangiye gufunga ibiro by'amatora no guhisha impapuro z'itora mbere ya kamarampaka iteganijwe ejo ku cyumweru mu ntara ya Catalonye. Iyi ntara iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Esipanye. Umurwa mukuru wayo ni Barcelone.
Guverinoma ya Esipanye ivuga ko nta kamarampaka y'ubwigenge bwa Catalonye izabaho, n'ubwo ubuyobozi bw'iyo ntara bukomeje imyiteguro yayo. Umuyobozi ushinzwe iby'umutekano wa Esipanye yatangaje ko abapolisi barangije kugota ibiro (...)

- Politiki /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2yOTmTT
via IFTTT

Minisitiri w'Ubuzima muri Guverinoma ya Perezida Trump yeguye

Ministri w'ubuzima muri guverinoma ya Perezida Donald Trump yeguye ku mirimo ye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017. Dr. Tom Price yasezeye mu kazi kubera ibibazo byazamuwe n'uko yakoresheje indege zihariye yakodesheje ku mafaranga ya leta, aho gukoresha amasosiyete y'indege y'ubucuruzi asanzwe.
Isaha imwe mbere y'uko yegura, Perezida Trump yabwiye itangazamakuru ko atishimiye Tom Price n'ibimuvugwaho. Perezida Trump yasobanuye iki kibazo avuga ko abagize Guverinoma bashobora gusa (...)

- Politiki /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2fB6F22
via IFTTT

Abagendera ku vyiyumviro vy'aba Nazi muri Suede bari mu myiyerekano

Muri Suede hiriwe imyiyerekano y'abashigikiye ivyiyumviro vy'aba Nazi mu muji wa Gothenburg, batanye mu mitwe n'igipolisi.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2fZMhbe
via IFTTT

Indege ya Gisirikare ya Congo yasandariye hafi y'Umujyi wa Kinshasa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Nzeri 2017 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Indege yari twaye abasirikare yakoze impanuka abarimo barakomeraka nk'uko AFP yabitangaje.
Ubuyobozi bwo ku kibuga cy'indege ya Kinshasa bwavuze ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Cargo yakoreye impanuka mu mujyi wa Kinshasa yica ikipe y'abasirikare bari bayirimo bari mu kazi.
Umuyobozi w'akarere ka Kinkole yagize ati "Iyo ndege yaguye saa moya nigice hafi y'ahitwa Nsele impande za pariki. Hapfuye abantu 11 (...)

- Umutekano /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2wqfthI
via IFTTT

APR FC itangiye shampiyona itsindwa Police FC yandagarizwa I Rubavu

Shampiyona y'u Rwanda yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nzari 2017 APR FC yayitangiye itsinda ikipe ya Sunrise naho Police FC yandagarizwa I Rubavu na Etincelles ibitego 3 kuri kimwe.

Ku munota wa 46 nibwo APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjir APR FC yari yakomeje gushaka intsinzi byayihaye ingufu zo gushimangira intsinzi bituma ku munota wa 78 Mushimiyimana Regis wa Sunrise yitsinda igitego cya 2.

Umukino warangiye gutyo ku ntsinzi ya APR FC ikipe y'ingabo z'igihugu , gusa indi kipe y'abashinzwe umutekano Police FC yo ntiyahiriwe n'intangiriro za shampiyona kuko itsindiwe I Rubavu na Etincelles FC ibitego 3 kuri kimwe.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona ikipe ya Gicumbi FC yatunguranye itsinda Espoir FC ibitego 2 kuri kimwe naho Mukura itsinda Kirehe FC igitego kimwe ku busa.

Ejo ku cyumweru hateganyijwe n'indi mikino aho ikipe ya Rayon Sports izakira AS Kigali, Miroplast ikina na Marines Bugesera yakire Amagaju FC naho SC Kiyovu vs FC ikine na Musanze



from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://ift.tt/2wptr3q
via IFTTT

Abatanga serivisi baributswa ko kwakira neza ababagana ari ibanga ryo gutera imbere

*RDB yashyizeho uburyo wakwamamaza uwagaragaje imitangire inoze ya serivisi akazahembwa U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kwizihiza imitangire ya serivisi kizatangira tariki ya 02 kugeza 06 Ukwakira. Ku rwego mpuzamahanga iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Building Trust” (haranira kubaka ikizere). Iyi nsanganyamatsiko ihamagarira abatanga serivisi ko ikizere bazagirirwa n’ababagana kizaturuka mu kubakirana […]

from UMUSEKE http://ift.tt/2xR1gy8

Perezida Trump yaneguye abategetsi bo muri Puerto Rico

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amarika yifatiye mu gahanga umukuru w'igisagara ca San Juan muri Puerto Rico, Carmen Yulin Cruz, kubera igikorwa co gusanura ivyononywe n' igihuhusi Maria.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2xJENAW
via IFTTT

Zari Hassan ufite abana 5 agiye kuboneza urubyaro

Zari Hassan ukunze kwiyita The Lady Boss,  yatangaje ko agiye kuboneza urubyaro ku buryo atazongera kugira undi mwana abyara.

Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro  na Cloud Fm ibintu byanatunguye abafana be hirya no hino nyuma yo kumva iki cyemezo cye.

Ibi bije bikurikira ibihuhwa byari hanze bivugwa n’abafana ko Zari yaba atwite undi mwana wa gatatu wa Diamond, ubwo yabazwaga ukuri kuri byo yasubije agira ati” dufite gahunda yo kureka umwana wacu agakura neza gusa hagize n’undi natwita twaba twabiteguye nkuko bisanzwe, si byaba ari byago nkuko bivugwa”.

Abajijwe niba yifuza kubyarana undi mwana na Diamond,  mu ijwi rituje Zari yasubije ko atiteguye gusubiza icyo kibazo, ahubwo agaruka ku ibyo kuboneza urubyaro..

Ati”Barahagije, twari dufite gahunda kandi yagenze neza uko twabyifuzaga tubyara umuhungu n’umukobwa byarabaye turabyishimiye ubu n’igihe cyo kuboneza urubyaro”.

Zari yatangiye gucudika na Diamond Platnumz mu mpera za 2014, bamaze kubyarana abana ba 2 aribo Tiffah na Nillan Dangote biyongera ku bandi 3 yabyaranye n’uwari umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga wapfuye muri Gicurasi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Emmy@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xIkbsE
via IFTTT

Minisitiri w’ubuzima muri leta ya Perezida Trump yeguye

Perezida Donald Trump yakiriye urwandiko rwo  gusezera yahawe na minisitiri w’ubuzima Tom Price, washinjwaga gukoresha nabi amafaranga yo mu kigega cya leta.

Trump yavuze ko yababajwe n’ibyo bwana Price yakoze, ku bijyanye n’iyo micungire y’amafaranga.

Umunyamakuru wa BBC uri mrui Aamerika , avuga ko ikoreshwa ry’indege zihenze z’abikorera minisitiri Price yakoresheje ajya mu bikorwa bya leta, ritari rihuye n’ibyo Trump yemeye mu gihe cye cyo kwiyamamaza.

Umunyabigega mu biro bya perezida Trump yahise yoherereza ubutumwa abakozi bose, bubibutsa ibyo bagomba gukurikiza mu gukoresha amafaranga, harimo ingendo z’indege.

Abandi bakozi batatu bo mu biro by’umukuru w’igihugu bari kwigwaho kubera amafaranga bakoresheje mu ndengo zabo.

Price ni uwa nyuma mu rutonde rw’abandi benshi bamaze kuva mu kazi ku butegetsi bwa Trump, bamwe beguye abandi birukanywe.

Trump yigeze kuvuga ko mu gihe Tom Price yananirwa ku mugambi wo guhindura ubwishingizi ku buzima bw’abantu, azamwirukana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x4Z7Lf
via IFTTT

Amerika mu nzira z’ibiganiro na Korea ya Ruguru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Let Zunze Ubumwe za Amerika Rex Tillerson, yavuze ko hari inzira nyinshi zishoboka mu kuganira hagati y’igihugu cye na Koreya ya Ruguru.

Abivuze nyuma yuko abonanye na perezida w’u Bushinwa Xi Jinping.

Minisitiri Rex Tillerson yavuze ko hari gukoreshwa inzira zitandukanye mu buryo bwo kureba niba Koreya ya Ruguru ikeneye koko ibiganiro.

U Bushinwa burifuza ko Koreya ya Ruguru na Amerika biganira, n’ubwo icyo gihugu cyashyize mu bikorwa ibihano byashizweho na Loni kuri Koreya ya Ruguru, kubera umugambi wayo wo gucura intwaro z’uburozi, Nuclaire.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zifata u Bushinwa nk’igihugu gifite ububasha bwo kuburizamo umugambi wa leta ya Pyongyang, wo kugwiza ingufu za Nuclaire.

Urugendo rwa Rex Tillerson rwabanzirije urwa perezida Trump, dore ko ateganya kugendera u Bushinwa mu Gushyingo uyu mwaka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xSC9uU
via IFTTT

Congo Kinshasa: Indege ya gisirikare yahanutse ihitana 10  

 

Abashinzwe ikibuga cy’indege cya Ndjili kiri i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangaje ko hahanutse indege ya gisirikare yari irimo abantu 10 bagahita bapfa.

Iyo ndege yahanutse  kubera ko byari byanze ko ihaguruka neza iva ku kibuga cy’indege cya N’djili, ihanuka ahitwa i Nsele nkuko BBC yabitangaje.

Ntibizwi neza niba hari abantu yaba yagwiriye bari hasi, cyangwa yaba hari abandi yaba yahitanye cyangwa yakomerekeje.

Umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Kinshasa avuga ko iyo ndege yari mu bwoko bw’izikorera imizigo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x4Fenx
via IFTTT

Abasirikare 2 b’u Burundi bishwe n’inyeshyamba za FNL

Igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ko abasirikare ba cyo basize ubuzima mu mirwano bari bahanganyemo n’umutwe w’inyeshyamb za FNL, ziyobowe na Gen.Nzabampema Aloys.

Imwe mu miryango itabogamiye kuri Leta, iremeza amakuru y’intambara zongeye kurota mu karere ka Gatumba, hafi n’umupaka igihugu cy’u Burundi gihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bivugwa ko zahitanye abasirikare 5 b’Abarundi mu gihe umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Colonel Gaspard Baratuza we yemeza ko abasirikare bapfuye ari 2 gusa, mu byo we yita “Ibitero by’abajura bitwaje intwaro, bakorera Aloys Nzabampema, uba muri Congo”.

Colonel Baratuza yakomeje avuga ko igisirikare cy’u Burundi cyabashije kubatatanya, bashwiragira mu ishyamba rya Rukoko hafi n’umupaka wa Congo.

Agira ati “Nta na hamwe bashobora gufata cyangwa gutera. Ni abajura baba baje kwiba. Iyo bateshejwe, bashobora kuba bakwica umuntu umwe Ariko ntibisobanuye ko bakomeye na mba”.

Yakomeje abeshyuza amakuru akomeje gucicikana y’uko haba hari abasirikare b’u Burundi, baherutse kwambuka umupaka berekeza muri Congo.

Ati “”Birumvikana ko abo babyandika batinya igisirikare cy’u Burundi. Nibaza y’uko bibaye ngombwa igisirikare cya Congo bakabidusaba bifite aho babicisha kandi twabikora. Nyamara  ubu Abakongomani ntabyo badusabye. Ibyo nabyo mu gihugu cyacu ntabyo twakoze, ntabyabayeho.”

Colonel Baratuza  yakomeje yibutsa ko hari amategeko atemerera igihugu gihana imbibi n’ikindi ko bihuza ibikorwa bya gisirikare bitabyumvikanyeho, ati “Ntabwo turi Monusco kugira dufashe Congo . Ubu rero nta basirikare b’Abarundi bariyo.”

Colonel Gaspard Baratuza aramenyesha ko mu mirwano irimo kuba ihuza abasirikare ba Congo hamwe n’abarwanyi ba Mai Mai, igisirikare cy’u Burundi cyafashe ingamba zose zishoboka zo gucunga imbibi z’u Burundi, mu rwego rwo gukumira intambara zakwadukira hakuno y’umupaka , zikadukira u Burundi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

David Eugene Marshall / Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fzMyBa
via IFTTT

Menya impamvu zishobora gutuma umugabo agira igitsina gikabije kuba gito n'uko byakemuka

Gusa n'ubwo bimeze gutyo ariko hari n'abananirwa gukora imibonano mpuzabitsina kubera kugira igitsina gito cyane, ari byo bita Penile Atrophy cyangwa Atrophy of the penis. Ese byaba biterwa n'iki? Ese hari ubufasha?

Penile Atrophy ni iki?

Penile Atrophy ni ukugwingira kw'igitsina cy'umugabo cyangwa kugabanuka kw'ingano y'igitsina cy'umugabo bishobora guterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye harimo nko kudatembera neza kw'amaraso mu gitsina, imisemburo mike ya Testosterone ndetse n'ibindi.

Ubusanzwe igitsina cy'umugabo gishobora guhindura ingano yacyo bitewe n'impamvu zitandukanye harimo nko kuba yiteguye gukora imibonano mpuzabitsina, ihindagurika ry'ibihe, ndetse n'ibindi. Gusa iyo igitsina cyagwingiye ntabwo ubona kiyongera n'ubwo waba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ni iki gitera kudakura neza kw'igitsina?

Kudakura neza kw'igitsina bishobora guterwa n'impamvu zitandukanye, nk'uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima bw'imyororokere rwitwa menlify mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Understanding Penile Shrinkage and What You Can Do About It”

Dore impamvu 4 z'ingenzi zitera kudakura neza kw'igitsina:

Kudatembera neza kw'amaraso mu gitsina cy'umugabo

Amaraso aba arimo intungamubiri zitandukanye, ni nayo agaburira imikaya igize igitsina cy'umugabo, iyo rero adatembera neza mu gitsina wenda bitewe n'ibibazo by'imitsi ishobora kuba yifunze cyangwa se ibindi byatuma atageramo neza, igitsina gitangira kugabanuka buhoro buhoro.

Kugira imisemburo mike bita Testosterone

Ubusanzwe iyi misemburo ya Testosterone ifasha igitsina gukura neza, iyi misemburo igenda igabanuka bitewe n'imyaka bityo bigatuma igitsina kigenda kiba gitoya.

Uburwayi butandukanye bushobora gufata imikaya igize igitsina cy'umugabo

Hari uburwayi butandukanye bufata imikaya igize igitsina cy'umugabo nabwo butuma igitsina kidakura neza ndetse kikanagwingira. Muri ubwo twavugamo nk'ubwo bita Peyronie's disease (Ni indwara ituma igitsina kihina), za Kanseri zitandukanye zifata igitsina ndetse n'izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umubyibuho ukabije

Umubyibuho hano tuvuga ntabwo ari ukubyibuha umubiri wose, ahubwo ni hahandi usanga umuntu w'umugabo afite ibinure byinshi kunda ugasanga afite inda nini cyane.Iyo rero inda ari nini yuzuyeho ibinure, ikurura igitsina ugasanga umugabo afite agatsina gato karanyunyutse cyane.Sibyiza rero kubyibuha birengeje urugero cyane cyane kubyibuha inda.

Ese wari uzi ko byavurwa?

Mu kuvura ubu burwayi bigendana no kumenya impamvu yabiteye, ni byiza rero kugana muganga wabizobereye akareba impamvu ibitera. Ku bagabo bafite iki kibazo cyo kugira igitsina gito, ubu habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera ndetse ikaba yizewe mu ruhando mpuzamahanga kandi nta n'ingaruka igira ku muntu wayikoresheje. Iyi miti ituma amaraso atembera neza mu gitsina ikongera imisemburo ya Testosterone ndetse ikanagabanya ibinure by'umurengera. Muri iyo miti twavugamo nka Vig power Capsule, Pine pollen tea,Zinc tablets, Slimming Capsules,…

Ukeneye iyi miti , wagana aho Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3, mu cyumba cya 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0789433795/0726355630.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2yPSMW2
via IFTTT

Dore amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri uku kwezi kwa Nzeri

Muri uku kwezi kwa Nzeri turimo kugenda dusatira umusozo, abastar nyarwanda bari hirya no hino ku isi, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abakunzi babo amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri uku kwezi kwa Nzeri kose.

1. Oda Paccy

2. Aurore Mutesi

3. Kate Bashabe

4. Meddy ari kumwe na Maman we

5. ShaddyBoo

6. The Ben

7. Christopher

8. Sacha Kate

9. Yvan Buravan

10. Asinah



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2x4Ji73
via IFTTT

Minisitiri w'Ubuzima wa Trump Tom Price Yeguye

Ministri w'ubuzima muri guverinoma ya Perezida Donald Trump yeguye ku mirimo ye ejo kuwa gatanu. Dr. Tom Price yasezeye kubera ibibazo byazamuwe n'uko yakoresheje indege zihariye yakodesheje ku mafaranga ya leta, aho gukoresha amasosiyete y'indege y'ubucuruzi asanzwe. Isaha imwe mbere y'uko yegura ejo kuwa gatanu, Perezida Trump yabwiye abanyamakuru ko atishimiye Tom Price n'ibimuvugwaho. Perezida Trump yasobanuye ko abagize leta ye bashobora gusa gukoresha indege zihenze, mu gihe baba bakoresha amafranga yabo. Deparitoma y'ubuzima y'Amerika yabwiye itangazamakuru ko byitezwe ko Tom Price azishyura amadolari arenga ibihumbi 50 ku bijyanye n'izo ngendo zihenze yakoze. Tom Price aje akurikira abandi bayobozi bakomeye beguye mu gihe kitageze umwaka Perezida amaze ayobora Leta zunze ubumwe z'Amerika.            

from Voice of America http://ift.tt/2yeNMNM
via IFTTT

Dore amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri uku kwezi kwa Nzeri

Muri uku kwezi kwa Nzeri turimo kugenda dusatira umusozo, abastar nyarwanda bari hirya no hino ku isi, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abakunzi babo amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri uku kwezi kwa Nzeri kose.

1. Oda Paccy

2. Aurore Mutesi

3. Kate Bashabe

4. Meddy ari kumwe na Maman we

5. ShaddyBoo

6. The Ben

7. Christopher

8. Sacha Kate

9. Yvan Buravan

10. Asinah



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2fE9jaL
via IFTTT

Loni yahaye imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda inkunga ya miliyoni 400

Amashami ya Loni mu Rwanda yateye inkunga ya miliyoni 400 imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda, biciye mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda(Rwanda Governance Board-RGB).

Iyo nkunga yagenewe imiryango 15 ikorera mu Rwanda. Izayifashisha mu bijyanye no kongera serivisi z’ubuhinzi mu Rwanda, ubworozi, uburenganzira bwa muntu no gushimangira ihame ry’uburinganire, kongera ubwumvikane mu miryango, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, gufasha abatishoboye, gufasha mu ihame ry’uburere mboneragihugu, ibijyanye n’amatora ndetse n’ibijyanye n’ubuzima rusange.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’abaturage mu Rwanda, Anastase Shyaka muri kamena uyu mwaka yafunguye ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cyo gutoranya imishinga myiza ya sosiyete sivile izahabwa inkunga.

Yavuze ko imiryango 27 ariyo yatangiranywe n’izo nkunga, nyuma hakaba harongereweho indi 15 nkuko bigaragara mu nkuru ya The Newtimes.

Izo nkunga kandi ngo zizafasha muri ahunda igamije iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’amashami ya leta mu Rwanda, Fode Ndiaye yavuze ko gutera inkunga iyo miryango bizafayifasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “ Turuzera ko mu gufasha iyi miryango, bizatuma igira uruhare mu iterambere ry’igihugu nk’abafatanyabikorwa.

Abahawe izo nkunga bavuze ko bazazifashisha mu guharanira imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu.

Epimac Mbonyubwami, uhagarariye Caritas Rwanda Nyundo  mu karere ka Rubavu  yavuze ko ayo mafaranga azifashishwa mu guhugura imiryango mu gufata amazi y’imvura mu rwego rwo kurinda isuri.

Deborah Mukasekuru, uhagarariye ANSP+,  uharanira ibijyanye n’uburinganire n’uburenganzira yavuze ko iyo nkunga izabafasha mu gukomeza gahunda zabo zo guhugura abantu banduye virusi itera sida, kwihangira imishinga n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x4G7MF
via IFTTT

Rwamagana: Abaturage barishimira ibikorwa bagezeho ku muganda rusange

Abaturage bo mu kagari ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana barishimira ibikorwa bagezeho bakesha umuganda rusange bakora buri wa 6 wa nyuma w’ukwezi, bavuga ko mu byo bagezeho harimo na poste de santé bubatse ubu ikaba yaramaze kuzura, inzu bubakiye abatishoboye,…

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017,  abaturage bazindukiye mu muganda rusange, bakora ubusitani kuri poste de santé biyujurije ndetse abandi bakora ivomo rusange ryangiritse ndetse no gukora isuku ku rwibutso ruri mu bitare bya Rutonde.

Ndayambaje Alphonse avuga ko umuganda ubafasha kugira uruhare mu kwiyubira igihugu, agira ati “duhurira ahateguwe ubundi tugatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu, nk’ubu twujuje poste de santé, turimo gukora ubusitani kugirango tuzivurize ahantu hasa neza ,turishimira uburyo umuganda uba wateguwe kuko bituma dukora ibikorwa bifatika kandi tubifitemo inyungu  nitwe tubyikorera”.

Uwizeyimana ni umuturage utuye mu kagari ka Bwiza, avuga ko habayeho ubukangurambaga n’urubyiruko rukitabira umuganda ku bwinshi, hari byinshi byakorwa kurushaho.

Ati” hari abaturage ubona ko bakennye bakeneye gufashwa kandi mu muganda abaturage bagerageza kubakira abaturage ariko urubyiruko ntabwo rwitabira uko bikwiye, usanga abantu bakuze ari bo bitabira kandi urubyiruko arirwo rufite imbaraga, hakorwa byinshi ariko bibaye ngombwa urubyiruko bakarugenera aho gukorera hihariye ntibaruvange n’abandi byafasha kumenya ubwitabire “.

Umunyamabaga Nshingwabikwa w’akagari ka Bwiza, Muhizi Etienne na we agira “turishimira umusaruro uva mu muganda, urashimishije, nk’ubu uyu munsi twakoze ubusitani, aha twujuje poste de santé, abandi bakoze ku rwibutso, hari abaturage ubu barimo gukora umugezi wari wasibamye kubera imvura”.

Yakomeje avuga ko hari byinshi abaturage bagezeho birimo kubakira abasenyewe n’ibiza,… AKishimira ko abaturage b’aka kagari bazi neza inyungu z’umuganda mu iterambere ry’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ngabonziza Justin/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2yA3oHp
via IFTTT

Kamarampaka ya Catalonye Iracamo Ibice Esipanye

Abategetsi b'igihugu cya Esipanye batangiye gufunga ibiro by'amatora no guhsha impapuro z'itora mbere ya kamarampaka iteganijwe ejo ku cyumweru mu ntara ya Catalonye. Iyi ntara iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Esipanye. Umurwa mukuru wayo ni Barcelone. Guverinoma ya Esipanye ivuga ko nta kamarampaka y'ubwigenge bwa  Catalonye izabaho, n'ubwo ubuyobozi bw'iyo ntara bukomeje imyiteguro yayo. Umuyobozi ushinzwe iby'umutekano wa Esipanye yatangaje ko abapolisi barangije kugota ibiro by'itora bigera ku 2300 muri ako karere. Yasobanuye ko abategetsi ba Esipanye bashwanyaguye ikoranabuhanga leta ya Catalonye yateganyaga gukoresha muri iryo tora, haba mu gihe cyo gutora cyangwa se mu kubarura amajwi. Ku ruhande rwabo, abayobozi ba Catalonye bo  basobanuye ko nta kabuza kamarampaka y'ubwigenge izakorwa n'ubwo guverinoma ya Esipanye ikomeje kuyitobera. Umuyobozi w'inteko ishinga amategeko ya Catalonye yasabye abapolisi gukoresha umutima nama wabo mu byo basabwa gukora n'abayobozi babo. Ejo kuwa gatanu, minisitiri w'umuco wa Esipanye Inigo Mendez de Vigo yavuze ko itora rya kamarampaka rinyuranije n'amategeko ya Esipanye, ku buryo guverinoma ye itakwemera ibyarivuyemo. Abayobozi ba Catalonye bakomeje kumvikanisha ko bazatangaza ubwigenge bw'igihugu cyabo mu masaha 48 itora ribaye, niba abaturage babo biyemeje kwitandukanya.  

from Voice of America http://ift.tt/2yO2mss
via IFTTT

Indege yatibukiye hafi y'ikibuga c'indege ca Ndjili i Kinshasa

Indege yakorokeye hafi y'ikibuga c'indege mu muji wa Kinshasa, muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ihitana abasirikare icumi

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2x4YG3t
via IFTTT

‘Ntabwo u Rwanda rwigeze rutora itegeko ryo gukuramo inda'

Umuryango utari uwa Leta HDI uharanira ko abaturage bagira ubuzima buzira uvuga ko hari Abanyarwanda bumvise mu Rwanda hari ingingo zemerera umunyarwandakazi gukuramo inda bakagira ngo mu Rwanda hari itegeko ryo gukuramo inda nyamara ngo siko bimeze.
HDI ushima kuba muri 2012, igitabo cy' amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyaravuguruwe hakongerwamo ko Umunyarwandazi ashobora gukurirwamo inda igihe bibaye ngombwa.
Ingingo ya 166 mu gitabo cy' amategeko ahana ibyaha mu Rwanda niyo ifite ibika (...)

- Ubutabera /

from Umuryango.rw http://ift.tt/2yfoi2C
via IFTTT

Amerika mu nzira z'ibiganiro na N Korea

Umushikiranganji w'imigenderanire wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Rex Tillerson, avuga ko leta ya Washington iriko irihweza uburyo yoganira na Koreya ya ruguru.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2yP7M6i
via IFTTT

Aime Bluestone ft. Uncle Austin – GUTYO

 Gutyo

Download Now



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2xMVbCe
via IFTTT

Perezida Trump yashyize igitutu gikomeye ku muyobozi muri White House ahita yegura

Tom Price aherutse gufata icyemezo cyavugishije benshi mu banyamerika, aho yafashe indege ya Gisirikare akayitemberamo wenyine ibi bikaba bije kandi nyuma yo kuba uyu mugabo kuva muri Mata amaze gukora ingendo 24 akoresheje indege ye wenyine ibizwi nka ‘Private Jet', ibintu byafashwe nko gusesagura umutungo w'igihugu uva mu misoro itangwa n'abaturage ba America.

N'ubwo izi ngendo uyu muyobozi yabwiye itangazamakuru ko yazakiye uburenganzira abayobozi babishinzwe si ko byagenze kuri Trump kuko akimara kumenya ibyakozwe n'uyu mugabo yahise atangaza ko atishimiye na rimwe ibyakozwe na Price ndetse ahita asaba ko akorwaho iperereza rijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Iki gitutu n'iri perereza rya hato na hato byatangiye ku wa kabiri w'iki cyumweru nyuma byatumye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri ashyikiriza ibaruwa y'ubwegure bwe Perezida Trump wari umukoresha we. Trump udakunze kuvugirwamo yahise yakirana ingoga icyifuzo cy'uyu mugabo maze avuga ko n'ubundi iperereza rirakomeza gukorwa kugirango nahamwa n'ibi byaha abiryozwe.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko izi impamvu ngendo ziswe izigamije gusesagura umutungo uva mu misoro ari uko zatwaye akayabo k'ibihumbi 400 by'amadorali ya America naho iyi ndege ya gisirikare yo ikaba yaratwaye angana na 1 000 000.



from UKWEZI.COM http://ift.tt/2kcvqX9
via IFTTT

Irebere uburyo Diamond na Shaddy Boo bahuje urugwiro bakabyina kakava muri Tanzania

Social Mula – SUPERSTAR

 Superstar

Download Now



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2yNAFQo
via IFTTT

Jay C ft. Bruce Melodie – I’M BACK

 I’m Back

Download Now



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2yNlkPZ
via IFTTT

Charly & Nina – ZAHABU

 Zahabu

Download Now



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2yNTmUc
via IFTTT

Bujumbura: Radiyo CCIB FM+ yahagaritswe kubera kunenga Leta

Umuyobozi w’imwe muri Radiyo mbarwa zigenga mu gihugu cy’u Burundi, ku wa Gatanu tariki ya 29 Nzeri 2017, yatangaje ko Radiyo CCIB FM + yahagarikiwe ibiganiro ku mpamvu z’uko yahitishije amajwi anegura Leta.

Ni nyuma y’aho mu nkambi ya Kamanyola ,mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokrasi ya Congo ,habereye ubwicanyi bwibasiye impunzi z’Abarundi ,bukozwe n’Ingabo za Congo kuri uyu wa 15 Nzeri 2017.

Iyi Radiyo rero ikaba yarahagurutse ,ikifatira mu gahanga Reta y’u Burundi ,ivuga ko bibabaje kubona igihugu gipfusha abaturage bacyo bagera ku 36 bakahasiga ubuzima ,abandi basaga 100 bagakomereka ,ariko Reta yakabaye igira icyo ibivugaho ikaruca ikarumira.

APF dukesha iyi nkuru kandi,ikomeza ivuga ko Bwana Eddy Nininahazwe ,umuyobozi akaba n’umwanditsi mukuru w’iyi Radiyo yatangarije iki kimenyeshamakuru ati “Inkuru y’ubwanditsi yacu yagaye bikomeye ukwicecera kwa Guverinoma nyuma y’aho habereye ubwicanyi bwibasiye impunzi z’Abarundi”.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Burundi ,harimo ko ibyakozwe n’iki kinyamakuru ari “Ibintu bihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ,bityo iyi Radiyo ikaba yahawe ibihano byo kuba ihagaritse biganiro byayo amazi 3 uhereye kuri uyu wa   02 Ukwakira 2017.

Abategetsi mu guverinoma y’u Burundi birinze kugira icyo batangaza ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abarundi muri Congo , uretse amagambo atatu gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ,Bwana Aime Willy Nyamitwe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati :“Hakenewe Ubusobanuro yonyine kuri iyi ngingo.

Bwana Eddy Nininahazwe yavuze ko nta tegeko na rimwe Radiyo ayobora yishe. Yagize ati “Turashinjwa kuba twarabogamye mu nkuru yacu ,ni nacyo kidutangaza twe ,ku mpamvu z’uko ubwanditsi bwacu n’umurongo tugenderaho ,byagaragazaga aho duhagaze ku ngingo yavugwagaho , kandi kuba ari uko twabyumvaga biremewe ,tugendeye ku mahame n’amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru tugenderaho”.

Igihugu cy’u Burundi nk’uko AFP ikomeza ibivuga,ngo buri mu icuraburindi guhera mu mwaka wa 2015 ,ubwo umukuru w’igihugu cy’u Burundi ,Petero Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya 3 ,itaravugwagaho rumwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Umuryango mpuzamahanga uratangaza ko kugeza ubu ibibazo byo mu Burundi bimaze guhitana hagati y’abaturage 500 na 2000, mu gihe abasaga 450.000 bamaze guta izabo ,bagahungira mu bihugu bitandukanye bituranye n’u Burundi birimo na Congo.

Reporters Without Borders ,wa muryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru ku isi ugaragaza  Perezida Petero Nkurunziza , nk’umuntu ubangamiye itangazamakuru ku buryo bukomeye.

Ibi uyu muryango ukaba ubihera ku kuba nyuma y’ibyabaye muri iki gihugu ,ubutegetsi bw’u Burundi bwaradukiriya amazu akorerwamo na zimwe mu ma Radiyo yigengaga ,bugakongeza ,bamwe bagahunga abandi bagatabwa muri yombi,harimo n’abagiye baburirwa irengero ; urugero ni Jean Bigirimana wakoreraga Igitangazamakuru Iwacu gikorera mu Burundi ,waje kuburirwa irengero ,ku wa 22 Nyakanga 2016,kugeza magingo aya akaba nta gakuru k’aho aherereye .

Inkuru y’ifungwa ry’ibitangazamakuru kandi mu karere ka Afrika y’iburasirazuba ziranavugwa mu gihugu cya Tanzania ,aho ku munsi w’ejo ikinyamakuru Raia Mwema cyahagariswe amazi 3 , nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe n’inzego zibishinzwe muri Tanzania ribigaragagaza.

Iki kinyamakuru cyo muri Tanzania cyo bivugwa ko cyanditse ko Perezida wa Tanzania ubutegetsi bwamunaniye ,kinongeraho no kumuhimbira amagambo John Pombe Magufuli atigeze avuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Eugene Marshall David / Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fZko32
via IFTTT

Turukiya yashinze ikigo ca gisirikare i Mogadishu muri Somalia

Igihugu ca Turukiya giherutse kwugurura ikigo ca gisirikare gikomeye muri Somalia, mu mugwa mukuru Mogadishu, gishobora kwakira ica rimwe no guha inyigisho abasirikare 1500

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2xRraBY
via IFTTT

Nakinnye iby’abana mfite imyaka 6, nsambana n’umuhungu mama aramfata arankubita none narahuzwe- Nkore iki?

Abo kuri iki kinyamakuru muraho neza, nkuko njya mbona n’abandi badashyiraho amazina nanjye sinifuje kuritangaza ariko ntibibabuze kumpa inama mbasaba.

Mu by’ukuri mfite imyaka 27, ndi umukobwa ushakishwa ni ko bamwe bajya babyira, abasore baraza bakantereta pe, hari n’abansaba kubasura nkabasura bakifuza ko turyamana ariko nakwibuka ibyo nakorewe na mama ubwo nari mfite imyaka 6, nkahita numva mpindutse muri njye, ahubwo nkahava na wa musore nasuye dushwanye bidasanzwe.

Rwose numva imibonano mpuzabitsina ntazi icyo aricyo, kuko niyo umuntu ayivuze mba numva ambabarije umutima. Basomyi ba bwiza.com, ubwo nari mfite imyaka 6, umwana twirirwanaga turi no mu kigero kimwe, twakinnye iby’abana, turaryamana ariko nyine by’abana, kuko sinahamya ko ibyo twakoraga twari tuzi nuko bikorwa, iyo nshuro niyo yambayeho mu buzima, navuga ko nakoze icyaha cyo gusambana.

Uwo munsi abandi bana baradufashe, bahita babibwira mama, yarankubise, arankubita, arandeka ku buryo na nyuma yaho yabyibukaga akongera akankubita, kuva icyo gihe cyose, aho nagiye niga, aho nagiye mba hose nta muntu nigeze nkundira ngo turyamane.

Ikibazo mfite, ubu mfite umusore dukundana cyane, turashaka kubana vuba, ariko iki kibazo cyo gutinya imibonano ndagifite, kuko niyo umuntu atangiye kunkorakora mpita numva ntaye ubwenge, nkumva aho kwishima no nku kunkomeretsa, ubu rero ndibaza, nzakora iki kugirango igihe kizagere wenda hari icyahindutse, mungire inama. Murakoze!

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com

 

 



from bwiza http://ift.tt/2kbMH31
via IFTTT

Umuraperikazi Nicki Minaj yagize icyo atangariza umwanzi we wambere

Image result for azealia banks sexyMu minsi ishize nyumay’uko indirimbo ya Cardi B ihembwe igihembo cyambere, Azealia Banks utajya wumvikana na gato na Nicki Minaj yagize amagambo atari meza atangaza kuri Cardi B agira ati:” Uriya mukobwa ushaka kwinjira muri hip hop cyane ntago azamamara cyane kurenza iyo yari kuba ari igikara…”Image result for cardi b sexyImage result for cardi b sexy

Nyuma y’uko atangaje ibi benshi mu bakunzi ba Hip hop bemeranijwe nawe ari nako umwanzi we wambere; Nicki Minaj yahitaga amwandikira amubwira ko ubu ntakibazo bagifitanye rwose nuko Azealia ntiyazuyaza ahita anashyira ikiganiro bagiranye hanze.

Image result for Nicki minaj sexy



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2hFsEcs
via IFTTT

Kaboneka yasabye abawe inzu muri Gasabo kuzifata nka zahabu

Kim Kardashian yongeye kugaragara atambaye umwenda w’imbere, bitungura abatari bake (reba hano)

Mu gihe hashize iminsi bivugwa ko Kim Kardashian n’umugabo we, Kanya West bagiye kongera kwibaruka umwana wabo wa gatatu ,binyuze ku mugore wemeye guterwa intanga akabatwitira (surrogate), kuri ubu Kim Kardashian yongeye kugaragara mu myambarire igaragaza umubyimba n’imiterere y’amabere ye kandi bigaragara ko nta mwenda w’imbere(bra) yambariyemo.Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Sun ngo mu mafoto uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko yafotowe ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 28 Nzeri ubwo yajyaga gusangira amafunguro n’inshuti ze, mu mujyi Los Angeles, ngo yaragaye yambaye utwenda duto tumwegereye cyane ndetse hejuru yari yambaye akenda gakinze ku mabere gusa, kandi igice kinini cyayo kigaragara .Ibi rero bikaba byaratumye benshi bemeza ko nta mwenda w’imbere yari yambaye.



from YEGOB|Entertainment News http://ift.tt/2x4D2fM
via IFTTT

Obama yahuriye n'umuganwa Harry kurorera inkino muri Canada

Barack Obama n'umuganwa wo mu Bwongereza Harry, bahuriye kuraba umukino wa basketball mu mahiganwa y'abamugariye ku rugamba -Invictus Games mu muji wa Toronto.

from BBC Gahuza - Urupapuro rw'itangiriro http://ift.tt/2fZc4jO
via IFTTT

Amafoto y’uko umuganda wagenze mu gihugu

Mu turere dutandukanye hakozwe umuganda ngarukakwezi, ukorwa ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Gahunda yari itagenyijwe ni ugutaha inzu zagenewe abatishoboye muri gahunda y’umudugudu w’icyitegererezo. Uyu munsi kandi nibwo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yifatanyije n’Abanyarwanda muri uwo muganda wanatangirijwemo Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

 Rubavu

Abatuye Umurenge wa Nyundo bifatanyije na Minisitiri w’Ingabo Gen  na Depite Bishagara mu gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo.

Huye

Perezida wa Sena, Bernard Makuza yitanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abatuye aka karere mu muganda wabereye mu Murenge wa Simbi.

Muhanga

Mu murenge wa Cyeza, abaturage basoje umuganda baganirijwe kuri gahunda zitandukanye zirimo icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse na Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko   ibagezaho ikiganiro inabaha umurongo utishyuzwa wo kubonaniraho wa 1910.

 

 

Gisagara

Muri aka karere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yifatanyije n’abagatuye mu gutaha ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo wa  Ruhaha watujwemo abatishoboye bibumbiye mu miryango 120.

Imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta yo mu Rwanda na mpuzamahanga yitabiriye uyu muganda.

Vision Fund Rwanda‏ n’umuyobozi wawo mu Rwanda Ross Nathan bifatanyije mu muganda n’abatuye Umurenge wa Muhima ,mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
 
Mu mahanga
Nigeria
 Abanyarwanda baba muri iki gihugu bazindukiye mu muganda mu Mujyi wa Abuja.


from bwiza http://ift.tt/2yzfKj6
via IFTTT

Uko bimwe mu bihugu bikomeye ku isi byagiye byishyira mu byiciro bigendeye ku mbaraga za gisirikare

Bimwe mu bihugu bikomeye ku isi byagiye byishyira mu byiciro ahanini ubona ko byagiye bishingira ku mutungo w’igihugu iki cyangwa kiriya kibitseho  by’umwihariko binagendeye ku ngufu za gisirikare.

Muri iyi nkuru, Bwiza.com yabaviriye imuzingo ,uko bimwe mu bigo bikomeye ku isi byagiye biterwa imirwi ,imyaka ikaba ibaye hafi 70 nta kanunu k’uko ibintu bizahinduka.

1.Droit de veto , ni ubudahangarwa bwihariwe n’ibihugu 5

Ubusanzwe ijambo ubwaryo “Veto” ni ikilatini risobanurwa nk’irindi ryo mu cyongereza rya “I forbid”, habayeho kujyanisha mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “Ibi ndabihakanye” bisubirwemo cyangwa bushya cyangwa bihagarare burundu.

Ni ijambo rikoreshwa cyane cyane mu bihe byo gufata imyanzuro mu by’ubutegetsi . Wikipedia dukesha ubu busobanuro bw’iri jambo kandi ivuga mu gihe hafashwe icyemezo cyo mu bwoko bwa “Veto” ,ugifashe aba agomba gutanga uburyo bweruye we yumva ibintu byagenda guhabanye n’uko icyendaga gufatwaho umwanzuro waburijwemo cyari giteye.

Mu bihugu bimwe na bimwe hari aho usanga ubu buryo bushoboka mu mitegekere isanzwe muri byo, nk’aho muri Leta Zunze Ubumwe, muri Leta zimwe na zimwe Guverineri wa Leta aba ashobora gutegeka ko itegeko runaka ryakozwe n’inteko ziserukira abaturage risubirwamo cya rikavaho.

Iri jambo “Droit de Veto” mu rurimi rw’igifaransa, cyangwa Veto right mu cyongereza rikoreshwa na none mu Muryango w’Abibumbye, uyu ufite icyicaro i New York muri Amerika.

Ni ijambo rifatwa nk’intwaro isigasiye isi muri iki gihe, kuko iyo bya bihugu 5 bifite icyicaro gihiraho ku isi hagize kimwe muri byo gishaka kwiharira ijambo ,kimwe muri byo gishobora kubyanga burundu ,hatitawe ku kuri kw’ibyigwaho n’akamaro kabyo, kimwe n’uko kabone n’ubwo bya bihugu uko ari 5, bine muri byo byemeje ikintu ikindi kimwe kikagihakana ibyari byanzuwe biba imfabusa.

Ibyo bihugu bifite icyicaro gihoraho muri Loni, ari nabyo bifite ubwo burenganzira bwa Veto, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugabane wa Amerika, Ubwongereza  n’u Bufaransa ku mugabane w’u Burayi ,hamwe n’u Burusiya bubarirwa ku migabane ibiri ariyo u Burayi n’Aziya hanyuma hakaza igihugu cy’u Bushinwa, byose bikaba bitanu.

Ni ikintu gitera urujijo ukuntu ibihugu 5 byonyine ku isi byisangiza ijambo, kandi ubwabo bikaba ari byo bifite Uburenganzira bwo kwemeza ibibera ku isi, kandi byanaba ngombwa igihugu kimwe muri ibyo kikaba cyakwanga ko icyemejwe kiba , n’ubwo cyaba kiza gute mu gihe kidahuje n’inyungu zacyo.

Kimwe mu bintu biteye inkeke na none n’ukuntu hari uduce tw’isi tudahagarariwe na mba, nk’umugabane wa Afurika wose hamwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe by’umwihariko nta n’ijambo iri rimwe ufite mu byemezo bifatirwa ku isi.

Ariko abantu bajya kubyica ngo Afurika irigenga, byahe byo kajya kandi hari ibyemezo ubwabyo bifatirwa uyu mugabane ubwawo utabasha guhakana cyangwa ngo ubyemeze.

Uburyo bwitiriwe Veto rero ni bumwe mu buryo buyobora isi butavugwaho rumwe na benshi, kuko hari aho usanga uburyo babufata nk’ubukemura ibibazo byo kwirinda guhangana kw’ibihugu by’ibihangange nk’uko wanasanga Veto hari byinshi yica.

2.Kuba Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari FMI, biba bigomba gucungwa n’ibihugu mbarwa

Banki y’Isi hamwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ni ibigo bicunga imari mu rwego rw’isi bikorera hafi mu mahanga yose agize isi.

Muri macye ariko iyo witegereje abantu bagiye bategeka ibi bigo uko ari bibiri usanga Amerika n’u Bufaransa aribyo bihugu byagiye biyobora kenshi gashoboka.

Nka Banki y’Isi ku ba Perezida bagiye bayiyobora [ umuyobozi wa Banki y’isi bamwita Perezida ] , kuva kuri Eugene Mayer wayiyoboye bwa mbere guhera mu 1945 kugeza kuri Kim Yong Jim uri ku butegetsi bwayo guhera mu 2012 ni Abanyamerika.

Gusa uyu Jim Yong Kim kimwe na Sir James Wolfrnsohn wategetse iyi Banki bafite ubwenegihugu bubiri ,umwe ubwa Koreya Y’Epfo undi Australia ,gusa nabwo iyo usesenguye ubona ko Kim yagiye muri Amerika ari umwana muto w’imyaka 5 ,rero umuntu nk’uyu kumwita umunya Koreya ntibyoroshye cyane ko ubuzima bwe n’umuryango we bwite bwihariwe no kuba muri Amerika.

Ku ruhande rw’Ikigega Mpuzamanga cy’Imari naho ,ku bayobozi bose uko ari 11 bategetse iki Kigega, batanu bose ni Abafaransa ,mu gihe Swede aricyo gihugu kitari Ubufaransa bwayoboye kabiri gusa. Ibindi bihugu byakandiyemo ni Ubudage inshuro 1 gusa, Ubuholandi inshuro 1 nabwo ,na Espagne .

Nk’uko bizwi rero ,mu gihe ibi byose byakorwaga ,ibihugu nk’u Bufaransa n’Amerika byaricaye biripanga ,byumvikana ko umwe azajya ategeka Banki y’Isi ,undi akayobora Ikigega cy’Imari cy’Isi ,kandi ibi bigo byombi bikaba ari nabyo bigena uko ibintu bigomba kugenda mu birebana n’ubukungu bw’isi.

Aha niho umuntu ahera yibaza niba andi mahanga ntacyo ajya atekereza ku bibazo nk’ibi byo kudasangira ubuyobozi bw’ibigo cyangwa imiryango mpuzamahanga bikomeye ,ntanuwabura kuvuga ko ihame rya Demokarasi ryagakwiriye kubahirizwa mu kugena uko isi igomba kubaho.

Muri aba bategetsi bose bayoboye ibi bigo nta munya-Afrika cyangwa Asia ugaragaramo. Kandi iyi migabane yose ifite icyo imariye isi ,nka Asiya yo niyo u Bushinwa bubarizwamo ,kandi nibwo bufite ubukungu buhambaye bwa kabiri ku isi nyuma ya Amerika.

Kuri ubu Ikigega cy’Imari cy’Isi kiyoborwa n’Umufaransakazi Madame Christine Lagarde guhera mu 2011 mpaka none aho yaje asimbura undi Mufaransa wakuweho n’ubusambanyi witwaga Dominique Strauss Kahn , washinjwaga gufata ku ngufu umugore, wari ushinzwe imwe mu mirimo yo muri Hotel yari acumbitsemo i New York .

Ese igihe kizagera ibi bintu byo kwikubira ubutegetsi ku isi biveho? Bizakorwa nande se ? Mbega amaherezo azaba ayahe !Tubitege amaso.

3.Utuntu n’utundi tujyanye n’iyi nkuru

Ibijyanye n’uko ibihugu bikomeye ku isi bisa n’ibyiragira bikicyura si ibintu by’agaseseshwarumuri, kuko hari n’amwe mu mahanga akomeye n’ayorohejwe usanga imibereho y’abenegihugu bayo, biyakesha bene ibyo bihugu.

Reka Bwiza.com yifashishe urugero rwa bimwe mu bihugu bifitanye amasezerano na bene ibi bihugu bya rutura mu by’ubwirinzi, hamwe usanga nka 80% by’uburinzi bwabyo ,bibukesha ibindi bihugu.

Koreya y’Epfo iza ku isonga , aho iki gihugu kigoswe n’abasirikare kabuhariwe ba Leta Zunze Ubumwe za  Amerika ,hamwe n’ibikoresho bihambaye byo kurwana mu rwego rwo kurinda umutekano w’iki gihugu.

Si Koreya y’Epfo gusa ariko kuko n’u Buyapani ubwabwo ,umutekano wa bwo ushinzwe bidasanzwe na Amerika.

Ni nyuma y’uko mu ntambara ya kabiri y’isi yose ,aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye ibisasu bya kirimbuzi ku mijyi y’u Buyapani ya Hiroshima na Nagasaki ,ibi bihugu rero byahise bigirana amasezerano yo gutabarana , kandi Amerika ihita yizeza uburinzi u Buyapani , kugirango hatazagira n’ikindi gihugu gihirahira kurasa bene ibyo bisasu kuri iki gihugu.

N’ibirwa bya Taiwan ni uko , Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zita ku burinzi bwabyo, mu rwego rwo kubuza u Bushinwa kubyigarurira, kuko Taiwan yiyomoye ku Bushinwa.

Nusoma amateka y’ibihugu Ubwongereza bwakolonije ,uzabonamo ko ibihugu nka Australia n’ubwo biba bikomeye ariko ubuzima bw’ababituye ,bukomeza gucungirwa hafi n’Ubwami bw’Ubwongereza, kugeza n‘aho Umwamikazi w’Ubwongereza ariwe mukuru w’ikirenga wa Australia!

Muri Afurika naho ariko si shyashya, kuko igihugu nk’u Bufaransa na n’ubu kiracyacunga umutekano mu buryo bw’ibanga rikomeye w’ibihugu bitari bike, birimo ibizwi nka Cote d’Ivoire, Tchad, Centrafrique, Gabon, Mali n’ibindi.

N’ikimenyimenyi buri mutegetsi wese iyo amaze gutorwa ahita yurira indege akerekeza muri ibi bihugu , na Emmanuel Macron nyuma y’uko atorewe kuyobora u Bufaransa , ku wa 19 Gicurasi 2017 , yahise asura iki gihugu .

Muri uru ruzinduko rwe muri Mali , Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa yaboneyeho gutangariza isi ati :

“Ubufaransa ntibuzemera kugaragara nk’ubutentebutse imbere y’abakora ibikorwa by’iterabwoba” , aho hari mu mujyi wa Gao, ahakambise umubare w’ingabo utari muto, ushinzwe gutera ingabo mu bitugu ingabo zishyize hamwe mu guhashya imitwe y’iterabwoba mu butayu bwa Sahara (Al-Qaedan Maghreb).

Si ibyo gusa kandi, kuko na Amerika, Ubudage n’Ubuholandi bwakwirakwije ingabo muri ako karere ubusanzwe kakaba ari agace gakungahaye kuri peteroli n’ubutare bwa Uranium amahanga akomeye akoresha mu icurwa ry’intwaro za kirimbuzi, hamwe no mu gucura no kubaka ibyogajuru ( Satellites ).

Ntawasoza iyi nkuru ariko atavuze ku ifaranga rikoreshwa muri Afurika y’Iburengerazuba rya CFA , iri faranga rikaba ricungerwa bikomeye n’igihugu cy’u Bufaransa , ikintu abaturage batuye ibi bihugu bafata nk’ubukoloni bwahinduye isura.

Uwavuga iby’uko nanubu ibihugu bikomeye bigikomeje kwigabagabanya isi ,mu buryo bwuzuye ubucakura n’uburyarya, ntiyabyandika ngo abirangize ,gusa ikigoye cyane ni ukumenya amaherezo yabyo.

Muri iki gihe,hariho kwibaza uko imiryango imwe    n’imwe nk’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yakwigira mu mutungo , ariko aha hariho kwibaza niba aya mahanga rutura azaheba akarekura, agatanga uburenganzira n’abandi bakagira ijambo .

Bamwe bavuga ko n’abagerageje guhirimbanira kurangiza ubu bukoloni butagira ibara ahanini bushingiye ku butunzi ( Neocolonialism ), bagiye bicwa harimo na Colonel Mouamar El-Ghadafi mubyo yaba yarazize, haba harimo n’uko yashakaga ko Afrika yagira ijambo riruseho, nyamara akabizira, nubwo ibi bitavugwaho rumwe n’abatuye isi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Marshall Eugene David / Bwiza.com 



from bwiza http://ift.tt/2kc1g6r
via IFTTT