Ni igitaramo cyatangiye ahagana ku isaha ya saa cyenda z'amanywa, abitabiriye icyo gitaramo bataramirwa bwa mbere n'umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Rideman. Byari ibirori bidasanzwe muri aka gace kuko abahatuye ari ubwa mbere bari babonye igitaramo nk'iki, bataramirwa by'umwihariko n'abahanzi bakomeye nk'aba.
Umuhanzi Riderman niwe wabanjirije Meddy ku rubyiniro
Meddy akigera ku rubyiniro yatangiye aririmba indirimbo Inkoramutima abantu bamufasha kuyiririmba. Uyu musore kandi yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka Ntawamusimbura, Akaramata, Igipimo n'izindi ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo izo yakoze atarajya muri Amerika hamwe n'izo yakoze yaramaze kugenda.
Abafana bari benshi kandi bishimiye iki gitaramo
Abafana bishimiye cyane uburyo Meddy yabataramiye ariko bakomeza kumwishyuza izo yafatanyije n'abandi bahanzi zirimo nk'iyo yakoranye na Princess Priscillah yitwa nka Paradizo n'ubwo umwanya wari uhari bitari gushoboka ko zose aziririmba. Meddy yasoje aririmbira abitabiriye iki gitaramo indirimbo ye nshya yitwa Slowly.
Abaturage bo muri aka gace, wabonaga batarabyiyumvisha ko ari bo barimo kubona abo bahanzi by'umwihariko Meddy. Nko muri metero 100 uvuye aho igitaramo cyaberaga hari ikiyaga cya Kivu, abakoraga ibikorwa bitandukanye aho ku nkengero z'ikiyaga ndetse n 'abahinzi bahingaga bahinguye bitabira icyo gitaramo. Ubwitabire wabonaga buri hejuru cyane ndetse igitaramo cyarangiye batabyifuza.
Meddy yanyuzagamo akanakora mu murya wa gitari
Iki gitaramo cyatewe inkunga na Airtel, cyabanjirije ibindi bitaramo, bikazakomereza i Huye tariki 7 Nzeri 2017, nyuma yaho ikindi kizabere i Musanze tariki 14 Nzeri 2017 basoreze i Rubavu tariki 21 Nzeri 2017. Ibi bitaramo byose bikaba bicurangwa mu buryo bwa Live abahanzi bafashwa n'abana bo mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2xGIFoF
via IFTTT
No comments:
Post a Comment