Loni yahaye imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda inkunga ya miliyoni 400

Amashami ya Loni mu Rwanda yateye inkunga ya miliyoni 400 imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda, biciye mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda(Rwanda Governance Board-RGB).

Iyo nkunga yagenewe imiryango 15 ikorera mu Rwanda. Izayifashisha mu bijyanye no kongera serivisi z’ubuhinzi mu Rwanda, ubworozi, uburenganzira bwa muntu no gushimangira ihame ry’uburinganire, kongera ubwumvikane mu miryango, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, gufasha abatishoboye, gufasha mu ihame ry’uburere mboneragihugu, ibijyanye n’amatora ndetse n’ibijyanye n’ubuzima rusange.

Umuyobozi mukuru w’urwego rw’abaturage mu Rwanda, Anastase Shyaka muri kamena uyu mwaka yafunguye ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cyo gutoranya imishinga myiza ya sosiyete sivile izahabwa inkunga.

Yavuze ko imiryango 27 ariyo yatangiranywe n’izo nkunga, nyuma hakaba harongereweho indi 15 nkuko bigaragara mu nkuru ya The Newtimes.

Izo nkunga kandi ngo zizafasha muri ahunda igamije iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’amashami ya leta mu Rwanda, Fode Ndiaye yavuze ko gutera inkunga iyo miryango bizafayifasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “ Turuzera ko mu gufasha iyi miryango, bizatuma igira uruhare mu iterambere ry’igihugu nk’abafatanyabikorwa.

Abahawe izo nkunga bavuze ko bazazifashisha mu guharanira imibereho myiza n’iterambere ry’igihugu.

Epimac Mbonyubwami, uhagarariye Caritas Rwanda Nyundo  mu karere ka Rubavu  yavuze ko ayo mafaranga azifashishwa mu guhugura imiryango mu gufata amazi y’imvura mu rwego rwo kurinda isuri.

Deborah Mukasekuru, uhagarariye ANSP+,  uharanira ibijyanye n’uburinganire n’uburenganzira yavuze ko iyo nkunga izabafasha mu gukomeza gahunda zabo zo guhugura abantu banduye virusi itera sida, kwihangira imishinga n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2x4G7MF
via IFTTT

No comments:

Post a Comment