Gusa n'ubwo bimeze gutyo ariko hari n'abananirwa gukora imibonano mpuzabitsina kubera kugira igitsina gito cyane, ari byo bita Penile Atrophy cyangwa Atrophy of the penis. Ese byaba biterwa n'iki? Ese hari ubufasha?
Penile Atrophy ni iki?
Penile Atrophy ni ukugwingira kw'igitsina cy'umugabo cyangwa kugabanuka kw'ingano y'igitsina cy'umugabo bishobora guterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye harimo nko kudatembera neza kw'amaraso mu gitsina, imisemburo mike ya Testosterone ndetse n'ibindi.
Ubusanzwe igitsina cy'umugabo gishobora guhindura ingano yacyo bitewe n'impamvu zitandukanye harimo nko kuba yiteguye gukora imibonano mpuzabitsina, ihindagurika ry'ibihe, ndetse n'ibindi. Gusa iyo igitsina cyagwingiye ntabwo ubona kiyongera n'ubwo waba ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.
Ni iki gitera kudakura neza kw'igitsina?
Kudakura neza kw'igitsina bishobora guterwa n'impamvu zitandukanye, nk'uko tubikesha urubuga rwandika ku buzima bw'imyororokere rwitwa menlify mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Understanding Penile Shrinkage and What You Can Do About It”
Dore impamvu 4 z'ingenzi zitera kudakura neza kw'igitsina:
Kudatembera neza kw'amaraso mu gitsina cy'umugabo
Amaraso aba arimo intungamubiri zitandukanye, ni nayo agaburira imikaya igize igitsina cy'umugabo, iyo rero adatembera neza mu gitsina wenda bitewe n'ibibazo by'imitsi ishobora kuba yifunze cyangwa se ibindi byatuma atageramo neza, igitsina gitangira kugabanuka buhoro buhoro.
Kugira imisemburo mike bita Testosterone
Ubusanzwe iyi misemburo ya Testosterone ifasha igitsina gukura neza, iyi misemburo igenda igabanuka bitewe n'imyaka bityo bigatuma igitsina kigenda kiba gitoya.
Uburwayi butandukanye bushobora gufata imikaya igize igitsina cy'umugabo
Hari uburwayi butandukanye bufata imikaya igize igitsina cy'umugabo nabwo butuma igitsina kidakura neza ndetse kikanagwingira. Muri ubwo twavugamo nk'ubwo bita Peyronie's disease (Ni indwara ituma igitsina kihina), za Kanseri zitandukanye zifata igitsina ndetse n'izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umubyibuho ukabije
Umubyibuho hano tuvuga ntabwo ari ukubyibuha umubiri wose, ahubwo ni hahandi usanga umuntu w'umugabo afite ibinure byinshi kunda ugasanga afite inda nini cyane.Iyo rero inda ari nini yuzuyeho ibinure, ikurura igitsina ugasanga umugabo afite agatsina gato karanyunyutse cyane.Sibyiza rero kubyibuha birengeje urugero cyane cyane kubyibuha inda.
Ese wari uzi ko byavurwa?
Mu kuvura ubu burwayi bigendana no kumenya impamvu yabiteye, ni byiza rero kugana muganga wabizobereye akareba impamvu ibitera. Ku bagabo bafite iki kibazo cyo kugira igitsina gito, ubu habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera ndetse ikaba yizewe mu ruhando mpuzamahanga kandi nta n'ingaruka igira ku muntu wayikoresheje. Iyi miti ituma amaraso atembera neza mu gitsina ikongera imisemburo ya Testosterone ndetse ikanagabanya ibinure by'umurengera. Muri iyo miti twavugamo nka Vig power Capsule, Pine pollen tea,Zinc tablets, Slimming Capsules,…
Ukeneye iyi miti , wagana aho Horaho Life ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri etage ya 3, mu cyumba cya 302 cyangwa ukabahamagara kuri 0789433795/0726355630.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2yPSMW2
via IFTTT
No comments:
Post a Comment