Zari Hassan ufite abana 5 agiye kuboneza urubyaro

Zari Hassan ukunze kwiyita The Lady Boss,  yatangaje ko agiye kuboneza urubyaro ku buryo atazongera kugira undi mwana abyara.

Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro  na Cloud Fm ibintu byanatunguye abafana be hirya no hino nyuma yo kumva iki cyemezo cye.

Ibi bije bikurikira ibihuhwa byari hanze bivugwa n’abafana ko Zari yaba atwite undi mwana wa gatatu wa Diamond, ubwo yabazwaga ukuri kuri byo yasubije agira ati” dufite gahunda yo kureka umwana wacu agakura neza gusa hagize n’undi natwita twaba twabiteguye nkuko bisanzwe, si byaba ari byago nkuko bivugwa”.

Abajijwe niba yifuza kubyarana undi mwana na Diamond,  mu ijwi rituje Zari yasubije ko atiteguye gusubiza icyo kibazo, ahubwo agaruka ku ibyo kuboneza urubyaro..

Ati”Barahagije, twari dufite gahunda kandi yagenze neza uko twabyifuzaga tubyara umuhungu n’umukobwa byarabaye turabyishimiye ubu n’igihe cyo kuboneza urubyaro”.

Zari yatangiye gucudika na Diamond Platnumz mu mpera za 2014, bamaze kubyarana abana ba 2 aribo Tiffah na Nillan Dangote biyongera ku bandi 3 yabyaranye n’uwari umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga wapfuye muri Gicurasi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Emmy@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2xIkbsE
via IFTTT

No comments:

Post a Comment