Rurageretse hagati ya Rwandair n’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp

Nyuma y’igihe kitari kinini abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe imisoro n’amahoro , noheho ubu ni Kompanyi yo gutwara abantu n’ibintu mu Kirere RwandAir badukiriye.

Hari kuwa 19 Mutarama 2016 ,ubwo Rwanda Revenue Authority yacishaga itangazo ku rubuga rwayo rwa interneti , ryamaganaga ubutumwa bwacicikanaga kuri Whatsapp ,buvuga ko iki Kigo kiri gutegura kujya gisoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga nka za WhatsApp na Facebook .

None kuri iyi nshuro ni Kompanyi RwandAir badukiriye.

Mu itangazo iki Kigo kimaze gushyira ahagaragara kibinyujije ku rukuta rwacyo rwa Twitter, Rwandair iragira iti :

“RwandAir iramenyesha abanyarwanda bose ko ubutumwa buri gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga ( Whatsapp ),buvuga ko umuyobozi wayo wungirije azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ) mu rwego rwo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege ,nyuma bakabona akazi muri RwandAir , ko ayo makuru atari ukuri, ko na nimero ya telefoni yatanzwe itazwi muri RwandAir”……

Iri tangazo kandi risoza rimenyesha abantu uko gahunda zo gutanga akazi muri RwandAir zigenda mu buryo bunyuze mu nzira nyazo.

N’ubwo inkuru z’ibihuha ( Hoax ) mu Rwanda zitamenyerewe ariko ahandi ku isi ni ibintu biba bisa n’ibisanzwe ,cyane ko hari abasesengura ibintu n’ibindi bavuga ko kenshi gashoboka ,hari ubwo bene ibyo bihuha biba ari nka wa mugani uvuga ngo “Umugani ugana akariho” ,ariko hakabura gihamya ,ari nayo mpamvu byitwa “Ibihuha”.

Aha umuntu akaba yakwibaza koko niba amakuru yo gutoza abazatwara indege ataba ahari ahubwo wenda ari igihe kitaragera cyo kuyashyira hanze,cyangwa niba  ibi byo kubatoranya hataba hari uburyo ubwabyo byaba birimo ikibazo mu murongo bisanzwe bikorwamo.

Bwiza.com iracyagerageza kuvugana na Olive Mukamusoni ushinzwe gutanga amakuru n’itumanaho muri RwandAir ngo hagire amakuru arambuye kuri iyi ngingo yadutangariza.

Twagerageje kumuvugisha kuri telephone ntiyitaba, ndetse tumwoherereza ubutumwa bugufi kuri nimero ye ya telefoni igendanwa ariko ntiyadusubije. Hagati aho mu gihe byakunda, nihagira igishya kiyongera kuri iryo tangazo, Bwiza.com irakibagezaho.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

 

David Marshall Eugene / Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2k9pAGj
via IFTTT

No comments:

Post a Comment