Abaturage bo mu kagari ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana barishimira ibikorwa bagezeho bakesha umuganda rusange bakora buri wa 6 wa nyuma w’ukwezi, bavuga ko mu byo bagezeho harimo na poste de santé bubatse ubu ikaba yaramaze kuzura, inzu bubakiye abatishoboye,…
Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017, abaturage bazindukiye mu muganda rusange, bakora ubusitani kuri poste de santé biyujurije ndetse abandi bakora ivomo rusange ryangiritse ndetse no gukora isuku ku rwibutso ruri mu bitare bya Rutonde.
Ndayambaje Alphonse avuga ko umuganda ubafasha kugira uruhare mu kwiyubira igihugu, agira ati “duhurira ahateguwe ubundi tugatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu, nk’ubu twujuje poste de santé, turimo gukora ubusitani kugirango tuzivurize ahantu hasa neza ,turishimira uburyo umuganda uba wateguwe kuko bituma dukora ibikorwa bifatika kandi tubifitemo inyungu nitwe tubyikorera”.
Uwizeyimana ni umuturage utuye mu kagari ka Bwiza, avuga ko habayeho ubukangurambaga n’urubyiruko rukitabira umuganda ku bwinshi, hari byinshi byakorwa kurushaho.
Ati” hari abaturage ubona ko bakennye bakeneye gufashwa kandi mu muganda abaturage bagerageza kubakira abaturage ariko urubyiruko ntabwo rwitabira uko bikwiye, usanga abantu bakuze ari bo bitabira kandi urubyiruko arirwo rufite imbaraga, hakorwa byinshi ariko bibaye ngombwa urubyiruko bakarugenera aho gukorera hihariye ntibaruvange n’abandi byafasha kumenya ubwitabire “.
Umunyamabaga Nshingwabikwa w’akagari ka Bwiza, Muhizi Etienne na we agira “turishimira umusaruro uva mu muganda, urashimishije, nk’ubu uyu munsi twakoze ubusitani, aha twujuje poste de santé, abandi bakoze ku rwibutso, hari abaturage ubu barimo gukora umugezi wari wasibamye kubera imvura”.
Yakomeje avuga ko hari byinshi abaturage bagezeho birimo kubakira abasenyewe n’ibiza,… AKishimira ko abaturage b’aka kagari bazi neza inyungu z’umuganda mu iterambere ry’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2yA3oHp
via IFTTT
No comments:
Post a Comment