Mu turere dutandukanye hakozwe umuganda ngarukakwezi, ukorwa ku wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi. Gahunda yari itagenyijwe ni ugutaha inzu zagenewe abatishoboye muri gahunda y’umudugudu w’icyitegererezo. Uyu munsi kandi nibwo Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yifatanyije n’Abanyarwanda muri uwo muganda wanatangirijwemo Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Rubavu
Abatuye Umurenge wa Nyundo bifatanyije na Minisitiri w’Ingabo Gen KabarebeJames na Depite Bishagara mu gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo.
Huye
Perezida wa Sena, Bernard Makuza yitanyije na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abatuye aka karere mu muganda wabereye mu Murenge wa Simbi.
Muhanga
Mu murenge wa Cyeza, abaturage basoje umuganda baganirijwe kuri gahunda zitandukanye zirimo icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, ndetse na Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko RwandaLawReform ibagezaho ikiganiro inabaha umurongo utishyuzwa wo kubonaniraho wa 1910.
Gisagara
Muri aka karere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yifatanyije n’abagatuye mu gutaha ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo wa Ruhaha watujwemo abatishoboye bibumbiye mu miryango 120.
Imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta yo mu Rwanda na mpuzamahanga yitabiriye uyu muganda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2yzfKj6
via IFTTT
No comments:
Post a Comment