Ni nde ushobora gusimbura Degaulle muri FERWAFA ?

Ubwo bigenda bigaragara ko Nzamwita Vincent Degaule uyoboye FERWAFA , ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ashobora kuzakomeza indi manda y’imyaka ine , abakurikirana umupira  bavuga ko kuzahura umupira wo mu Rwanda hagomba kubaho inteko rusange ihamye, abayobozi b’amakipe biyubashye kandi bazi gufata imyanzuro inogeye mu gihe gikwiye mu nyungu rusange z’igihe kirekire.

Umunyamakuru w’imikono Muramira Regis yahawe ibi bitekerezo mu kiganiro amaze iminsi agirana n’abantu benshi bazobereye ibya ruhago mu Rwanda.

Ibibazo byari bishingiye ku  kumenya harimo umuti w’ibibazo bisa na karande muri ruhago  mu Rwanda  kuva football yagera mu Rwanda izanywe n’abakoloni. Ibibazo byakunze kuba bimwe.

Benshi birinda ko amazina yabo yagaragara mu iyi nkuru ni umuntu ushobora kuzasimbura Nzamwita Degaule igihe azaba asoje mandat ye/ze muri FERWAFA bitewe n’icyizere abatora bazaba bakomeje kumugirira.

Bose mu byifuzo byabo ntibihuriza ku izina rimwe, ahubwo byabaye ngombwa ko dukurikiranya amazina duhereye kuko ikizere abafana babafitemo nk’uwazasimbura Degaule akusa ikivi ndetse akaba yanahindura byinshi mu mikorere ya FERWAFA.

Martin Ngoga 

Ngoga

Niwe waje ku mwanya wa mbere mu busesenguzi bwabo twaganiriye. Gusa bose bagahuriza ko byagorana aho umwe buribo yagize ati “Nkurikije ubunyangamugayo bwe , urwego yazamutseho ndetse n’icyubahiro afite aho yanyuze hose, byagora ko yakwemera kwinjira mu iriya nzu imeze nk’ihumanye. Gusa mbona yaba igisubizo cyane cyane mu gihe cyo gufata ibyemezo bigoye”.

Ngoga wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda aherutse kwemezwa n’inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA.

Ngoga wari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yaraje kwemezwa  n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.

Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Visi Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Gen Majoro Kazura Jean Bosco aho atatinze kubera inshingano nyinshi yagize nyuma.

Anazwiho kuba umukunzi magara w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza.

Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.

Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.

Ageze mu Rwanda, yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

Nkubito Athanase

Uyu mugabo izina rye ryamamaye muri ruhago mu gihe yari umusifuzi w’umupira w’amaguru. Nawe abamuhurijeho bemeza ko ari umuntu utsimbarara  ku mategeko by’umwihariko ay’umupira w’amaguru, igice kigaragara nk’icyuho gikomeye muri football mu Rwanda. Yabaye muri FERWAFA igihe gito ari umunyamabanga w’agateganyo akaba yarakoze akazi katoroshye ko kwigisha abasifuzi benshi mu mupira haba mu Rwanda no hanze.

Ubuhanga bwe ndetse no kutarya indimi no gukorera mu mucyo byamuhesheje kuzamuka mu ntera byihuse aba ageze muri CAF nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ari umuyobozi wungirije ushinzwe abasifuzi  imyaka hafi ine, naho atatinze cyane kuko yahise ajya muri Qatar gukora nk’imwe mu nzobere mu gutegura imigendekere myiza y’igikombe cy’Isi kizabera mu icyo gihugu mu 2022.

Uwo twaganiriye yagize ati “yemeye guhara umushahara w’umurengera abona hariya, yaba igisubizo kuko ntekereza ko ariwe mu sportif w’ Umunyarwanda uhembwa menshi kurusha nabo bakinnyi bose muvuga n’abakina hanze kandi ayo yose akayabona nta nduru. Sinzi ko yaza rero mu iyo FERWAFA yanyu”.

Nizeyimana Olivier

Uyu mugabo usanzwe uyobora ikipe ya Mukura VS yo mu majyepfo. Bakunze kumwita Olivier Volcano bitewe niyo sosiyete ye imaze imyaka ifite imodoka zitwara abagenzi.

Ni  mu bantu 3 mubayoboye Mukura VS yagize  bayihetse mu bihe binyuranye binagoye hamwe n’abamubanjirije harimo Gakuba Paul wayitunze mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, na Nayandi Abraham wayifashe imyaka isaga  10 nyuma y’icyo gihe kandi mu bihe byari bigoye.

Uwagize icyo amuvugaho yagize ati “Olivier ni umu sportif amaze kwinjira bya nyabyo mu mupira kandi FERWAFA inakeneye kuyoborwa n’umuntu wifite abantu batabona mu ndorerwamo yuko akeneye amaronko”.

Nizeyimana Olivier akaba ni n’umufana ukomeye wa FC Barcelona aho akunze kugaragara ku kibuga cya Camp Nou yagiye gushyigikira iyo kipe

Murenzi Abdallah

Ni umwe mu bakunze guhurizwaho na benshi mu bafana ba football cyane cyane aba Rayon sports. Murenzi yigeze kuyobora Rayon sports n’akarere ka Nyanza. Murenzi ni umugabo wubashywe haba muri ruhago ndetse yagiye agera ku musaruro  naho yanyuze nko mu buyobozi bwa Nyanza FC yasize ahesheje igikombe cya icyiciro cya 2 ndetse anayizamura mu cyiciro cya mbere, akanabonwa mu isura y’umuntu wakuye Rayon sports ‘mu muhanda’ ubwo iyo kipe yajyaga kubana n’akarere ka Nyanza inahatwarira igikombe mu 2012.

Football yayibayemo kuva akiri umwana dore ko umubyeyi we Murenzi Kassim yakiniye Rayon sports n’ikipe y’igihugu mu myaka ya za 1980.

Munyandamutsa Augustin

Augustin Munyandamutsa yakunze kunenga mu ruhame imikorere ya FERWAFA

Iri zina naryo rirazwi cyane mu mupira wo mu Rwanda. Uyu mugabo wabanje kuba mu gisiririkare mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu nyuma akaza kwinjira mu bucuruzi abinyujije muri sosiyeti yitwa Mediacom, niwe ufatwa nk’isura yo kuzamura umupira w’abana aho yashinze ishuri SEC ryigisha umupira w’amaguru n’ubu imbuto zaryo zikaba zigaragara mu mupira nyarwanda no hanze ku bakinnyi nka Nirisalike Salomon.

Mu iki gihe FERWAFA yamufatiye ibihano kubera kutavuga rumwe n’ubuyobozi buhari, ariko ntawashidikanya ko igihe kimwe nazagaruka mu mupira n’ubundi ibikorwa bye bizakomeza kwivugira.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2fZetex
via IFTTT

No comments:

Post a Comment