Kamarampaka ya Catalonye Iracamo Ibice Esipanye

Abategetsi b'igihugu cya Esipanye batangiye gufunga ibiro by'amatora no guhsha impapuro z'itora mbere ya kamarampaka iteganijwe ejo ku cyumweru mu ntara ya Catalonye. Iyi ntara iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Esipanye. Umurwa mukuru wayo ni Barcelone. Guverinoma ya Esipanye ivuga ko nta kamarampaka y'ubwigenge bwa  Catalonye izabaho, n'ubwo ubuyobozi bw'iyo ntara bukomeje imyiteguro yayo. Umuyobozi ushinzwe iby'umutekano wa Esipanye yatangaje ko abapolisi barangije kugota ibiro by'itora bigera ku 2300 muri ako karere. Yasobanuye ko abategetsi ba Esipanye bashwanyaguye ikoranabuhanga leta ya Catalonye yateganyaga gukoresha muri iryo tora, haba mu gihe cyo gutora cyangwa se mu kubarura amajwi. Ku ruhande rwabo, abayobozi ba Catalonye bo  basobanuye ko nta kabuza kamarampaka y'ubwigenge izakorwa n'ubwo guverinoma ya Esipanye ikomeje kuyitobera. Umuyobozi w'inteko ishinga amategeko ya Catalonye yasabye abapolisi gukoresha umutima nama wabo mu byo basabwa gukora n'abayobozi babo. Ejo kuwa gatanu, minisitiri w'umuco wa Esipanye Inigo Mendez de Vigo yavuze ko itora rya kamarampaka rinyuranije n'amategeko ya Esipanye, ku buryo guverinoma ye itakwemera ibyarivuyemo. Abayobozi ba Catalonye bakomeje kumvikanisha ko bazatangaza ubwigenge bw'igihugu cyabo mu masaha 48 itora ribaye, niba abaturage babo biyemeje kwitandukanya.  

from Voice of America http://ift.tt/2yO2mss
via IFTTT

No comments:

Post a Comment