Uko bimwe mu bihugu bikomeye ku isi byagiye byishyira mu byiciro bigendeye ku mbaraga za gisirikare

Bimwe mu bihugu bikomeye ku isi byagiye byishyira mu byiciro ahanini ubona ko byagiye bishingira ku mutungo w’igihugu iki cyangwa kiriya kibitseho  by’umwihariko binagendeye ku ngufu za gisirikare.

Muri iyi nkuru, Bwiza.com yabaviriye imuzingo ,uko bimwe mu bigo bikomeye ku isi byagiye biterwa imirwi ,imyaka ikaba ibaye hafi 70 nta kanunu k’uko ibintu bizahinduka.

1.Droit de veto , ni ubudahangarwa bwihariwe n’ibihugu 5

Ubusanzwe ijambo ubwaryo “Veto” ni ikilatini risobanurwa nk’irindi ryo mu cyongereza rya “I forbid”, habayeho kujyanisha mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “Ibi ndabihakanye” bisubirwemo cyangwa bushya cyangwa bihagarare burundu.

Ni ijambo rikoreshwa cyane cyane mu bihe byo gufata imyanzuro mu by’ubutegetsi . Wikipedia dukesha ubu busobanuro bw’iri jambo kandi ivuga mu gihe hafashwe icyemezo cyo mu bwoko bwa “Veto” ,ugifashe aba agomba gutanga uburyo bweruye we yumva ibintu byagenda guhabanye n’uko icyendaga gufatwaho umwanzuro waburijwemo cyari giteye.

Mu bihugu bimwe na bimwe hari aho usanga ubu buryo bushoboka mu mitegekere isanzwe muri byo, nk’aho muri Leta Zunze Ubumwe, muri Leta zimwe na zimwe Guverineri wa Leta aba ashobora gutegeka ko itegeko runaka ryakozwe n’inteko ziserukira abaturage risubirwamo cya rikavaho.

Iri jambo “Droit de Veto” mu rurimi rw’igifaransa, cyangwa Veto right mu cyongereza rikoreshwa na none mu Muryango w’Abibumbye, uyu ufite icyicaro i New York muri Amerika.

Ni ijambo rifatwa nk’intwaro isigasiye isi muri iki gihe, kuko iyo bya bihugu 5 bifite icyicaro gihiraho ku isi hagize kimwe muri byo gishaka kwiharira ijambo ,kimwe muri byo gishobora kubyanga burundu ,hatitawe ku kuri kw’ibyigwaho n’akamaro kabyo, kimwe n’uko kabone n’ubwo bya bihugu uko ari 5, bine muri byo byemeje ikintu ikindi kimwe kikagihakana ibyari byanzuwe biba imfabusa.

Ibyo bihugu bifite icyicaro gihoraho muri Loni, ari nabyo bifite ubwo burenganzira bwa Veto, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugabane wa Amerika, Ubwongereza  n’u Bufaransa ku mugabane w’u Burayi ,hamwe n’u Burusiya bubarirwa ku migabane ibiri ariyo u Burayi n’Aziya hanyuma hakaza igihugu cy’u Bushinwa, byose bikaba bitanu.

Ni ikintu gitera urujijo ukuntu ibihugu 5 byonyine ku isi byisangiza ijambo, kandi ubwabo bikaba ari byo bifite Uburenganzira bwo kwemeza ibibera ku isi, kandi byanaba ngombwa igihugu kimwe muri ibyo kikaba cyakwanga ko icyemejwe kiba , n’ubwo cyaba kiza gute mu gihe kidahuje n’inyungu zacyo.

Kimwe mu bintu biteye inkeke na none n’ukuntu hari uduce tw’isi tudahagarariwe na mba, nk’umugabane wa Afurika wose hamwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe by’umwihariko nta n’ijambo iri rimwe ufite mu byemezo bifatirwa ku isi.

Ariko abantu bajya kubyica ngo Afurika irigenga, byahe byo kajya kandi hari ibyemezo ubwabyo bifatirwa uyu mugabane ubwawo utabasha guhakana cyangwa ngo ubyemeze.

Uburyo bwitiriwe Veto rero ni bumwe mu buryo buyobora isi butavugwaho rumwe na benshi, kuko hari aho usanga uburyo babufata nk’ubukemura ibibazo byo kwirinda guhangana kw’ibihugu by’ibihangange nk’uko wanasanga Veto hari byinshi yica.

2.Kuba Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari FMI, biba bigomba gucungwa n’ibihugu mbarwa

Banki y’Isi hamwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari ni ibigo bicunga imari mu rwego rw’isi bikorera hafi mu mahanga yose agize isi.

Muri macye ariko iyo witegereje abantu bagiye bategeka ibi bigo uko ari bibiri usanga Amerika n’u Bufaransa aribyo bihugu byagiye biyobora kenshi gashoboka.

Nka Banki y’Isi ku ba Perezida bagiye bayiyobora [ umuyobozi wa Banki y’isi bamwita Perezida ] , kuva kuri Eugene Mayer wayiyoboye bwa mbere guhera mu 1945 kugeza kuri Kim Yong Jim uri ku butegetsi bwayo guhera mu 2012 ni Abanyamerika.

Gusa uyu Jim Yong Kim kimwe na Sir James Wolfrnsohn wategetse iyi Banki bafite ubwenegihugu bubiri ,umwe ubwa Koreya Y’Epfo undi Australia ,gusa nabwo iyo usesenguye ubona ko Kim yagiye muri Amerika ari umwana muto w’imyaka 5 ,rero umuntu nk’uyu kumwita umunya Koreya ntibyoroshye cyane ko ubuzima bwe n’umuryango we bwite bwihariwe no kuba muri Amerika.

Ku ruhande rw’Ikigega Mpuzamanga cy’Imari naho ,ku bayobozi bose uko ari 11 bategetse iki Kigega, batanu bose ni Abafaransa ,mu gihe Swede aricyo gihugu kitari Ubufaransa bwayoboye kabiri gusa. Ibindi bihugu byakandiyemo ni Ubudage inshuro 1 gusa, Ubuholandi inshuro 1 nabwo ,na Espagne .

Nk’uko bizwi rero ,mu gihe ibi byose byakorwaga ,ibihugu nk’u Bufaransa n’Amerika byaricaye biripanga ,byumvikana ko umwe azajya ategeka Banki y’Isi ,undi akayobora Ikigega cy’Imari cy’Isi ,kandi ibi bigo byombi bikaba ari nabyo bigena uko ibintu bigomba kugenda mu birebana n’ubukungu bw’isi.

Aha niho umuntu ahera yibaza niba andi mahanga ntacyo ajya atekereza ku bibazo nk’ibi byo kudasangira ubuyobozi bw’ibigo cyangwa imiryango mpuzamahanga bikomeye ,ntanuwabura kuvuga ko ihame rya Demokarasi ryagakwiriye kubahirizwa mu kugena uko isi igomba kubaho.

Muri aba bategetsi bose bayoboye ibi bigo nta munya-Afrika cyangwa Asia ugaragaramo. Kandi iyi migabane yose ifite icyo imariye isi ,nka Asiya yo niyo u Bushinwa bubarizwamo ,kandi nibwo bufite ubukungu buhambaye bwa kabiri ku isi nyuma ya Amerika.

Kuri ubu Ikigega cy’Imari cy’Isi kiyoborwa n’Umufaransakazi Madame Christine Lagarde guhera mu 2011 mpaka none aho yaje asimbura undi Mufaransa wakuweho n’ubusambanyi witwaga Dominique Strauss Kahn , washinjwaga gufata ku ngufu umugore, wari ushinzwe imwe mu mirimo yo muri Hotel yari acumbitsemo i New York .

Ese igihe kizagera ibi bintu byo kwikubira ubutegetsi ku isi biveho? Bizakorwa nande se ? Mbega amaherezo azaba ayahe !Tubitege amaso.

3.Utuntu n’utundi tujyanye n’iyi nkuru

Ibijyanye n’uko ibihugu bikomeye ku isi bisa n’ibyiragira bikicyura si ibintu by’agaseseshwarumuri, kuko hari n’amwe mu mahanga akomeye n’ayorohejwe usanga imibereho y’abenegihugu bayo, biyakesha bene ibyo bihugu.

Reka Bwiza.com yifashishe urugero rwa bimwe mu bihugu bifitanye amasezerano na bene ibi bihugu bya rutura mu by’ubwirinzi, hamwe usanga nka 80% by’uburinzi bwabyo ,bibukesha ibindi bihugu.

Koreya y’Epfo iza ku isonga , aho iki gihugu kigoswe n’abasirikare kabuhariwe ba Leta Zunze Ubumwe za  Amerika ,hamwe n’ibikoresho bihambaye byo kurwana mu rwego rwo kurinda umutekano w’iki gihugu.

Si Koreya y’Epfo gusa ariko kuko n’u Buyapani ubwabwo ,umutekano wa bwo ushinzwe bidasanzwe na Amerika.

Ni nyuma y’uko mu ntambara ya kabiri y’isi yose ,aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zateye ibisasu bya kirimbuzi ku mijyi y’u Buyapani ya Hiroshima na Nagasaki ,ibi bihugu rero byahise bigirana amasezerano yo gutabarana , kandi Amerika ihita yizeza uburinzi u Buyapani , kugirango hatazagira n’ikindi gihugu gihirahira kurasa bene ibyo bisasu kuri iki gihugu.

N’ibirwa bya Taiwan ni uko , Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zita ku burinzi bwabyo, mu rwego rwo kubuza u Bushinwa kubyigarurira, kuko Taiwan yiyomoye ku Bushinwa.

Nusoma amateka y’ibihugu Ubwongereza bwakolonije ,uzabonamo ko ibihugu nka Australia n’ubwo biba bikomeye ariko ubuzima bw’ababituye ,bukomeza gucungirwa hafi n’Ubwami bw’Ubwongereza, kugeza n‘aho Umwamikazi w’Ubwongereza ariwe mukuru w’ikirenga wa Australia!

Muri Afurika naho ariko si shyashya, kuko igihugu nk’u Bufaransa na n’ubu kiracyacunga umutekano mu buryo bw’ibanga rikomeye w’ibihugu bitari bike, birimo ibizwi nka Cote d’Ivoire, Tchad, Centrafrique, Gabon, Mali n’ibindi.

N’ikimenyimenyi buri mutegetsi wese iyo amaze gutorwa ahita yurira indege akerekeza muri ibi bihugu , na Emmanuel Macron nyuma y’uko atorewe kuyobora u Bufaransa , ku wa 19 Gicurasi 2017 , yahise asura iki gihugu .

Muri uru ruzinduko rwe muri Mali , Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa yaboneyeho gutangariza isi ati :

“Ubufaransa ntibuzemera kugaragara nk’ubutentebutse imbere y’abakora ibikorwa by’iterabwoba” , aho hari mu mujyi wa Gao, ahakambise umubare w’ingabo utari muto, ushinzwe gutera ingabo mu bitugu ingabo zishyize hamwe mu guhashya imitwe y’iterabwoba mu butayu bwa Sahara (Al-Qaedan Maghreb).

Si ibyo gusa kandi, kuko na Amerika, Ubudage n’Ubuholandi bwakwirakwije ingabo muri ako karere ubusanzwe kakaba ari agace gakungahaye kuri peteroli n’ubutare bwa Uranium amahanga akomeye akoresha mu icurwa ry’intwaro za kirimbuzi, hamwe no mu gucura no kubaka ibyogajuru ( Satellites ).

Ntawasoza iyi nkuru ariko atavuze ku ifaranga rikoreshwa muri Afurika y’Iburengerazuba rya CFA , iri faranga rikaba ricungerwa bikomeye n’igihugu cy’u Bufaransa , ikintu abaturage batuye ibi bihugu bafata nk’ubukoloni bwahinduye isura.

Uwavuga iby’uko nanubu ibihugu bikomeye bigikomeje kwigabagabanya isi ,mu buryo bwuzuye ubucakura n’uburyarya, ntiyabyandika ngo abirangize ,gusa ikigoye cyane ni ukumenya amaherezo yabyo.

Muri iki gihe,hariho kwibaza uko imiryango imwe    n’imwe nk’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe yakwigira mu mutungo , ariko aha hariho kwibaza niba aya mahanga rutura azaheba akarekura, agatanga uburenganzira n’abandi bakagira ijambo .

Bamwe bavuga ko n’abagerageje guhirimbanira kurangiza ubu bukoloni butagira ibara ahanini bushingiye ku butunzi ( Neocolonialism ), bagiye bicwa harimo na Colonel Mouamar El-Ghadafi mubyo yaba yarazize, haba harimo n’uko yashakaga ko Afrika yagira ijambo riruseho, nyamara akabizira, nubwo ibi bitavugwaho rumwe n’abatuye isi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Marshall Eugene David / Bwiza.com 



from bwiza http://ift.tt/2kc1g6r
via IFTTT

No comments:

Post a Comment