Carl Wilkens ni umwe mu Banyamerika bacye bagumye mu Rwanda muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi bo mu Rwanda yatwaye ubuzima bw'abasaga miliyoni. Mu buhamya yatanze muri rusengero rwa Pioneer Memorial Church rwa kaminuza ya Andrews University yo muri mu kugaragaza ibyo yabonye mu Rwanda mu gihe yahamaze, iki kiganiro kikaba cyari cyiswe ‘Finding Allies Among the Enemy' bishatse kuvuga ugenekereje ‘Gushakira Inshuti mu banzi'.
Uyu mugabo yari umukozi w'umuryango w'Abadivantisite, ADRA (Adventist Development Relief Agency) , wakoraga ubutabazi mu bihugu bya Afurika, Jenoside yabaye amaze imyaka 4 mu Rwanda gusa umugore we n'abana be kimwe n'abandi banyamahanga barahunze basubira iwabo ariko we aguma mu gihugu kubw'inshuti yari amaze kuhagira.
Mu buhamya bw'uyu Carl Wilkens yavuze ko u Rwanda ari agahugu gato kandi keza karimo ibintu byinshi byiza ariko avuga ko ku muntu wagizweho n'ingaruka za Jenoside bigoye kuba wakwishimira ibi byiza. Uyu mugabo kandi yavuze ko iyi Jenosdie yakozwe na bamwe mu bagize ubwoko bw'abahutu bishe bagenzi babo bo mu bundi bwoko bw'Abatutsi. Ati “Aya matsinda abiri yarakundanaga kurusha uko yanganaga. Barashyingiranwe baranakorana, ariko umuryango waje kurogwa n'itsinda ryo hanze”
Carl Wilkens, Ubwo yatangaga ubuhamya bw'ibyo yabonye mu Rwanda mu rusengero rwa Pioneer Memorial Church rwa kaminuza ya Andrews University
Avuga ko iri tsinda (abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside) ryabashije gushyira ubwoba u mitima no mu ntekerezo by'abaturage…ku buryo babumvishije ko isi yaba nziza bagenzi babo batayiriho. Wilkens yavuze ko yamaze mu Rwanda ukwezi jenoside yaratangiye atagamije kurinda urubyiruko rw'Abatutsi rwabanaga n'umuryango we n'abandi bari bahuje imyemerere, ahubwo ko yashakaga no gukora ibishoboka agafasha abaturage bose muri rusange.
Nk'uko umutwe w'ikiganiro yatanze wavugaga, ngo byabaye ngombwa ko anashaka ubufasha mu bakoraga amabi kugirango abashe kugaburira no guha amazi abana bari baraheze muri orphernat. Yagize ati “Umunsi umwe Abasirikare baje kuri orphernat bakangisha kwica abana bose. Abana bamenye abo bagabo nka bamwe mu bishe imiryango yabo. Ku mpamvu imwe komanda yakuye abo bagabo aho mbasha no kugera ku biro bya koloneli kumusaba ubufasha. Koloneli yari yagiye, ariko umunyamabanga we ambwira ko Mminisitiri w'Intebe mushya, Jean Kambanda, yari ari aho. Yarambwiye (umunyamabanga) ngo musabe kandi ashobora guhagarika kwicwa kw'abana bo muri Orphernat.”
Wilkens yakomeje avuga ko yizera ko umubano umuryango we wari waragiranye n'imiryango y'Abanyarwanda wakijije abo bana. Ati “Umunsi umwe agatsiko k'abagizi ba nabi kazanye ibibando n'imihoro abaturanyi bacu baraturinda. Babwiye abo bagabo uko twabajyanaga ku bitaro n'ukuntu abana bacu bakinaga”.
Yakomeje avuga ko bivugwa kenshi ko Umuryango w'Abibumbye, guverinoma zo mu burengerazuba bw'isi, amatorero n'imiryango mpuzamahanga bananiwe guhagarika jenoside, ariko RPF Inkotanyi ikabasha kubona intsinzi igahagarika jenoside.
Wilkens yakomeje avuga ko ingendo yongeye gukora asura u Rwanda zamuhaye icyizere cy'ejo hazaza hatanga icyizere h'igihugu, aho ngo kuri ubu guverinoma isabwa kugira 30% by'abagore mu nteko ishinga amategeko, ndetse na gahunda zikomeje zo kwigisha urubyiruko ahahise.
avuze ko ubwe yiboneye ubutabera butangwa mu Rwanda ubwo mu 2015 yasuraga gereza akabona uwari ukuriye agatsiko k'abicanyi kahitanye abantu bagera ku 2000. Wilkens avuga ko yabashije gutsinda umujinya we nyuma y'umwaka akaza kubonana n'uwo mugabo akamusaba imbabazi ndetse bagahoberana.
Uyu mugabo kuri ubu atuye mu burasirazuba bwa Washington, akaba ahora mu ngendo hirya no hino mu gihugu no ku isi kubw'umuryango yashinze, World Outside My Shoes, wiyemeje kwigisha no guha ubufasha abantu mu rwego rwo kurwanya jenoside, ivanguramoko no kutoroherana.
from UKWEZI.COM http://ift.tt/2xQSZtS
via IFTTT
No comments:
Post a Comment