Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Let Zunze Ubumwe za Amerika Rex Tillerson, yavuze ko hari inzira nyinshi zishoboka mu kuganira hagati y’igihugu cye na Koreya ya Ruguru.
Abivuze nyuma yuko abonanye na perezida w’u Bushinwa Xi Jinping.
Minisitiri Rex Tillerson yavuze ko hari gukoreshwa inzira zitandukanye mu buryo bwo kureba niba Koreya ya Ruguru ikeneye koko ibiganiro.
U Bushinwa burifuza ko Koreya ya Ruguru na Amerika biganira, n’ubwo icyo gihugu cyashyize mu bikorwa ibihano byashizweho na Loni kuri Koreya ya Ruguru, kubera umugambi wayo wo gucura intwaro z’uburozi, Nuclaire.
Leta zunze Ubumwe za Amerika zifata u Bushinwa nk’igihugu gifite ububasha bwo kuburizamo umugambi wa leta ya Pyongyang, wo kugwiza ingufu za Nuclaire.
Urugendo rwa Rex Tillerson rwabanzirije urwa perezida Trump, dore ko ateganya kugendera u Bushinwa mu Gushyingo uyu mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
from bwiza http://ift.tt/2xSC9uU
via IFTTT
No comments:
Post a Comment