Showing posts with label bwiza. Show all posts
Showing posts with label bwiza. Show all posts

Angola: Abantu 7 baguye mu mpanuka y’indege

Abantu barindwi bagizwe n’abakora mu ndege hamwe n’abagenzi bapfiriye mu mpanuka y’indege yabaye muri Angola.

Umukuru w’abashinzwe kuzimya umuriro Felismino Ndumba avuga ko iyo ndege yahagurutse ivuye mu mujyi wa Dundo hafi y’umupaka wayo na Congo ahagana saa saba z’ijoro, igiye i Luanda mu murwa mukuru wa Angola nkuko bigaragara ku nkuru ya VOA.

Icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana. Amakuru ava mu bazimya umuriro avuga ko ikirere cyari kimeze nabi ku mugoroba wo ku munsi wa kane.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2ylFeSt
via IFTTT

Niba ukunda imibonano mpuzabitsina kuburyo budasanzwe menya ko urwaye “Nymphomanie” Menya byinshi kuri yo

Indwara ya Nymphomanie ni iki? Nymphomanie ni uburwayi budakunze kugaragara cyane aho umuntu afatwa n’ubushake bukabije bwa gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’igihe agize amahirwe akayikora ntanyurwe.

Ibi rero bituma ahorana muri we iki cyifuzo iminsi yose, amasaha yose bigatuma yiheza mu bandi kuko aba yumva bimuteye isoni n’agahinda ko kutamera nk’abandi dore ko iyi ndwara inabangamira bikomeye uyirwaye.

Ese yaba iterwa n’iki?

N’ubwo abaganga batarabona impamvu nyayo itera iyi ndwara bagenda bavumbura zimwe na zimwe bakeka ko zaba arizo. Muri zo harimo agahinda gakabije no kwigunga, kuba amarangamutima yawe cyangwa ibyiyumviro byawe bihora bihindagurika, waba wishimye mu minota mike ukaba ubabaye mu kandi kanya ukaba urakaye mu kandi kanya urira bityo bityo ndetse no kuba waragiye ubabazwa cyane n’abantu mudahuje igitsina no kureba filime z’urukuzasoni cyane. Ibi byose rero bituma ahora yumva ari wenyine kandi abenshi bakumva ko imibonano mpuzabitsina aricyo gisubizo rukumbi cy’ubwo bwingunge atanayikora akabura amahoro muri we akumva hari icyo abura gikomeye agashyirwa ari uko ayikoze.

Uburyo iyi ndwara ifata

Nk’uko ubushakashatsi bukomeza kubigaragaza iyi ndwara ifatwa cyane n’abantu b’igitsina gore. Iyo yamaze gufatwa n’ubu burwayi rero usanga yishimira abagabo ndetse agahora ashaka kubakurura ngo babone ubwiza bwe. Bamwe muri bo rero usanga bakunze kubigeraho bagakunda abasore cyangwa abagabo beza cyane kandi bagakoresha imbaraga z’ubwiza bwabo zose ngo bakunde babageze mu buriri gusa ikibazo gikomeye ni uko akenshi n’iyo bageze mu gikorwa nyir’izina batajaya banyurwa ahubwo bumva barushijeho kugira ubushake. Umwe mu barwayi ba nymphomanie yagize ati “Nshaka buri gihe abagabo beza kurusha abandi kuko akenshi mba numva ko ari bo byibura bahaza kwifuza mba mfite. Nyamara n’ubwo nagira benshi nte ntana rimwe mbikora ngo numve nyuzwe. Nkeka ko byaba binaterwa n’uko muri njye mbikora nta marangamutima nyayo mfitiye uwo turi kumwe.”

Undi we yagize ati “Sinita ku isura cangwa igihagararo cy’umugabo uwo ariwe wese naryamana nawe, icyo mba mfite mu mutwe ni ukubikora uko byagenda kose. Gusa ikibazo gikomeye ni uko uko ndushaho kubikora ariko ngenda ndushaho kubishaka. Byambayeho akarande.” Uretse kuba ibangamira uyirwaye rero kubera kutabona uko ahaza ukwifuza imutegeka, usanga ari n’indwara itera isoni uyirwaye ku buryo binamwogerera guhora yigunze no kutagira inshuti.

Umugore umwe uyirwaye yagize ati “Nataye umugabo wanjye kubera uburyo nabonaga muvuna bikabije musaba ko twahora mu mibinano. Nari naramubujije amahoro.” Undi ati “Nkimara kubwira inshuti yanjye kibazo mfite ntiyigeze yongera kundeba nk’uko yandebaga ahubwo yamfashe nk’umurwayi wo mu mutwe cyangwa se naba ntameze nk’uko abandi bavutse bameze.” Uku guhezwa mu bandi rero ndetse no kwiheza bo ubwabo usanga bituma benshi bicwa no kwigunga n’agahinda gakabije kugeza ubwo bagize ibibazo bikomeye byabageza no ku rupfu.

Inama ku baba bafite iki kibazo

Kugeza ubu nta muti nyawo iyi ndwara irabonerwa. Gusa bimwe mu bimenyetso byayo nko kwigunga n’agahinda gakabije n’ibindi byinshi bijyanye n’amarangamutima ababamo, biganirizwa abaganga babishinze abo bita mu ndimi z’amahanga “Psychologue”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille@bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wVe4QI
via IFTTT

CNDP ntiyemeranywa na HRW kuri raporo yasohoye ivuga ko ‘abajura bose bagomba kwicwa’ mu Rwanda

Umuryango Mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) uherutse gusohora raporo igaragaraza ko inzego z’umutekano mu Rwanda zishe abantu batandukanye, muri raporo ivuga ko leta y’u Rwanda yica abajura, yise  ‘Thieve must be killed, abajura bagomba kwicwa’.

HRW ivuga ko bivugwa ko  abantu 37  bishwe n’izo nzego z’umutekano muri raporo yasohotse muri Nyakanga 2017, ariko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu(CNDP) ikavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa, ikanabigaragaraza mu bushakashatsi yamuritse.

Abishwe bose ngo bakekwagaho ibyaha bitandukanye birimo n’ibito byose by’ubujura bakoze kuva muri Nyakanga 2016 kugeza muri Werurwe 2017.

Iyi komisiyo ivuga ko 7 muri 37 bavugwa bakiriho ndetse bamwe muri bo baganiriye n’itangazamakuru, ubwo iyi komisiyo yarimurikiraga ubu bushakashatsi ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2017. Abatakiriho ni abagiye bicwa n’indwara n’impanuka.

Majyambere Alphonse ababazwa no kubeshyerwa na HRW ko yibye inka akicwa kandi ngo atabitinyuka

Mu bavugwa ko bapfuye barimo uwitwa Majyambere Alphonse  wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro. Iyi raporo ivuga ko yishwe tariki ya 22 Nzeri 2017 arashwe na DASSO cyangwa Polisi azira kwiba inka.  Hari kandi n’abandi bivugwa ko bishwe, nyamara iyi komisiyo ikaba yerekana aho baherereye mu gihe abapfuye igaragaza uko bapfuye binyuranye n’ibitangazwa na HRW.

Majyambere wambaye ikori aracyariho

Mu gihe HRW ivuga ko umurambo wa Uwintwali Thaddé wo mu Mudugudu wa Murambi mu Karere ka Rutsiro wasanzwe muri metero nka 20 uvuye ku rugo rwe nyuma yo gukurwa iwe n’abasirikari batanu ku mugoroba wo kuwa kuwa 13 Ukuboza 2016, aho ngo babanje kumuhata ibibazo ku ihene yari yibwe, NCHR yemeza ko yapfuye kera kuwa 25 Nzeli 1999 azize indwara yari amaranye igihe. Muri abo kandi hari n’abamaze imyaka hafi 20 bapfuye ndetse n’abavuga ko bishwe nyamara batazwi.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Madamu Nirere Madeleine, yavuze ko mu bo iyi raporo ivuga ko bishwe kandi bakiriho harimo Majyambere Alphonse, , Nyirabavakure Daphrose, Nsanzabera Tharcisse, Karasankima Jovan, Nzamwitakuze Donathe, Hanyurwabake Emmanuel na Habyalimana Elias.

Nirere

Habyarimana Elias raporo ivuga ko yiciwe mu Kivu yishwe n’abasirikare azira kurobesha imitego itemewe ya kaningiri, ubu ngo aba mu Bubiligi. Kimwe na Karasankima Jovan na we bavuze ko yishwe amaze kwiba intama ariko ngo siko biri kuko aba mu Ngororero.

Uyu Nsanzabera Tharcisse bivugwa ko yabonywe bwa nyuma kuwa 17 Ukwakira 2016, iyi komisiyo yasanze afungiwe muri gereza Nyakiliba, afungiwe kwiba inka.

UwitwaNyirabavakure Daphrose ngo yimukiye muri Congo hamwe n’umugabo we, mu myaka itatu ishize.

Hari kandi abandi ivuga ko bapfuye barashwe nyuma yo kwiba ibikoresho, komisiyo yasanze barashatse kurwana na polisi bayambura imbunda bakaraswa.

HRW yavuze ko abantu 40 babajijwe bavuze ko bitabiriye inama z’abaturage mu turere twa Rubavu na Rutsiro, aho abayobozi b’ingabo n’abayobozi b’inzego za leta bavugiye ko abajura bagomba gufatwa bakicwa.

Nirere yabihakanye agira ati “Twasanze nta mabwiriza yigeze atangwa yo kwica abantu, nta hantu twabonye umuyobozi yakoresheje inama ati mwice abantu, uwo muco ntawo uhari.”

Iyi raporo ndende ya HRW igaragaramo ko ngo ingabo z’u Rwanda zagiye zica abantu mu buryo bw’iyicarubozo, abahoze mu mutwe wa FDLR nyamara Monusco ikaba yarabihakanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

 

 

 

 



from bwiza http://ift.tt/2yl31Si
via IFTTT

Urukiko rwateye utwatsi bumwe mu busabe bw’abo kwa Rwigara

Uruhare rw’Umuturarwanda mu kwiyubakira igihugu mu myaka 5 ishize biciye mu gusora

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari umusoro utangwa n’Abanyarwanda uzaba ugize 66% by’ingengo y’imari y’u Rwanda. Ibi bishimangira ko umuturage usora neza yirase ko umuhanda runaka wubatswe yabigizemo uruhare nta nkomanga byamusigira ku mutima  bivugwa ko utarya ruswa.

Ubwo hizizwaga ku nshuro ya 15 Umunsi mukuru w’Abasora ku rwego rw’Igihugu, ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2017, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, cyane cyane kuva mu 1998 ubwo hashyirwagaho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, riragaragarira buri wese.

Umwe mu basora

Ibyo yabihereye kuri filimi igaragaza ibyakozwe muri iyo misoro (Film documentaire) yeretswe abari bitabiriye kwizihiza ibyo birori nk’amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi n’ibindi.

Ati “Tubikesha ahanini imisoro Abanyarwanda batanga.”

Minisitiri w’intebe ashyikiriza igihembo umusoro mwiza

Akomeza avuga ko amafaranga Igihugu cyinjiza akomoka ku misoro akomeje kwiyongera buri mwaka. Bityo agaragaraza uruhare rw’iyo misoro mu ngengo y’imari y’u Rwanda mu myaka 5 ishize.

Ati “Mbahaye urugero, ku ngengo y’imari u Rwanda rwakoresheje mu 1998 yanganaga na miliyari 173,2 FRW, imisoro yari miliyari 68,4 FRW zihwanye na 39,5%. Mu 2012/2013, ku ngengo y’imari yanganaga na miliyari 1.550,3 FRW, imisoro yagize uruhare rwa miliyari 651,9 FRW zihwanye na 42% FRW. Nk’uko kandi byasobanuwe, mu 2016/2017, imisoro yagize uruhare rungana na 56.4% naho muri uyu mwaka wa 2017/2018, umusoro ukazagira uruhare rugera kuri 66%.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko  “n’ubwo bigaragara ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu cyacu binyuze mu gutanga imisoro, turacyakeneye gutera izindi ntambwe nyinshi kugira ngo aho umusoro ukomoka harusheho kwaguka ndetse n’umubare w’abagomba gusora urusheho kwiyongera.”

Umuyobozi wa Hoteli Boni Consilii Huye ku Itaba

Ibyo birasaba ko hingerwa umuvuduko uhari mu iterambere, byunaniwe n’ingamba zifatika Leta ikomeje gushyiraho zigamije koroshya ikiguzi cy’ishoramari mu Gihugu. Zimwe muri izi ngamba ni ukurushaho kunoza uburyo bwo gukusanya amafaranga akomoka imbere mu Gihugu, kongera no gusana ibikorwaremezo, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) hanarushwaho kongera umusaruro w’ibicuruzwa byohereza ku isoko mpuzamahanga harimo no kubyongerera agaciro.”

Abasora mu kwizihiza umunsi mukuru wabo

Buri mwaka abasora beza barashimirwa, mu gihe abadasora uko bikwiye iyo bafashwe bahanwa, abatabonye ubwishyu ibyabo bigatezwa cyamunara, mu rwego rwo guca uwo muco mubi, no kumvisha Abanyarwanda uruhare rwabo mu kwiyubakira igihugu badategereje ak’imuhana, dore ko ngo kaza imvura ihise.

Ntakirutimana Deus



from bwiza http://ift.tt/2ghJVbm
via IFTTT

Tuributsa abadatanga imisoro ndetse n’abatayitanga neza guhindura imyumvire-PM Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard arasaba Abanyarwanda barebwa n’imisoro kwihatira kuyitanga neza, mu gihe agira inama abatayitanga guhindura imyumvire.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya  13 Ukwakira, 2017 ubwo mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 15 Umunsi Mukuru w’Abasora ku rwego rw’Igihugu. Umunsi wizihijwe ku nshuro ya 15.

Muri uyu muhanga wahembwemo abasora beza bahize abandi muri uyu mwaka barangajwe imbere n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa.

Dr Ngirente yasabye Abanyarwanda kwihatira gutanga imisoro uko bikwiye kuko ari inyungu zabo n’igihugu muri rusange.

Ati “Tuributsa abadatanga neza imisoro ndetse n’abatayitanga guhindura imyumvire bakumva ko gutanga imisoro ari inshingano ya buri wese kandi ko bibagirira akamaro ubwabo ndetse n’Igihugu muri rusange. Dukwiye kumenya ko nta Gihugu na kimwe gishobora gutera imbere abagituye batabigizemo uruhare.

Yavuze ko Perezida wa Repubulika yari ahagarariye muri ibi birori yamutumye kubabwira ko ashimira abantu bose batanga umusoro, bakawutanga neza kandi bakawutangira igihe. Akaba kandi yibutsa Abanyarwanda bose ko imisoro ifite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kwigira no gukomeza kwiyubakira u Rwanda bifuza kandi rubakwiye, bishakamo ibisubizo. Asoza asaba abaturarwanda bose, kurushaho kumva ko gutanga umusoro kandi neza ari inshingano zibareba kandi bagomba kubahiriza nta we ugombye kubibibutsa.

 Ahereye  ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Umusoro Wanjye, Iterambere ryanjye, Agaciro Kanjye”. Yavuze ko yibutsa uruhare rwa buri wese mu kubaka Igihugu no kugiteza imbere.

 Ati “Ibi nibyo bizatuma turushaho kwihesha agaciro. Iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, cyane cyane kuva mu 1998 ubwo hashyirwagaho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, riragaragarira buri wese. Nk’uko twabibonye muri “Film documentaire” tumaze kureba, ibikorwaremezo byinshi biri hirya no hino mu Gihugu nk’amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi tubikesha ahanini imisoro Abanyarwanda batanga.”

 Muri rusange ngo amafaranga Igihugu cyinjiza akomoka ku misoro akomeje kwiyongera buri mwaka.

Ingero zitangwa ni uko ku ngengo y’imari u Rwanda rwakoresheje mu 1998 yanganaga na miliyari 173,2 FRW, imisoro yari miliyari 68,4 FRW zihwanye na 39,5%. Mu 2012/2013, ku ngengo y’imari yanganaga na miliyari 1.550,3 FRW, imisoro yagize uruhare rwa miliyari 651,9 FRW zihwanye na 42% FRW. Nk’uko kandi byasobanuwe, mu 2016/2017, imisoro yagize uruhare rungana na 56.4% naho muri uyu mwaka wa 2017/2018, umusoro ukazagira uruhare rugera kuri 66%. 8.

N’ubwo bigaragara ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda binyuze mu gutanga imisoro, akomeza avuga ko hari intambwe yindi igomba guterwa.

Ati “Turacyakeneye gutera izindi ntambwe nyinshi kugira ngo aho umusoro ukomoka harusheho kwaguka ndetse n’umubare w’abagomba gusora urusheho kwiyongera. Ibyo birasaba ko twongera umuvuduko dufite mu iterambere, twunganiwe n’ingamba zifatika Leta ikomeje gushyiraho zigamije koroshya ikiguzi cy’ishoramari mu Gihugu.”

 Zimwe muri izi ngamba ni ukurushaho kunoza uburyo bwo gukusanya amafaranga akomoka imbere mu Gihugu, kongera no gusana ibikorwaremezo, guteza imbere ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda) harushwaho kongera umusaruro w’ibicuruzwa byohereza ku isoko mpuzamahanga harimo no kubyongerera agaciro.

Ikoranabuhanga rizarushaho kwifashishwa mu rwego rwo korohereza abasora no kubaha serivisi nziza kandi zihuse.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2kLqxVi
via IFTTT

Nyamasheke: Abigisha mu mashuri y’incuke bavuga ko nta bumenyi bafite bwo kwita ku bana bamugaye

Abigisha mu mashuri y’incuke mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bahura n’imbogamizi mu kwita ku bana bigisha bafite ubumuga, abenshi muri bo ngo nta bumenyi buhagije baba bafite bwo kubitaho.

Aba barezi bagera kuri 60 bigisha mu mashuri y’incuke bagaragaje imbogamizi bahura na zo mu mahugurwa y’iminsi 2,  abakora aka kazi mu mirenge yose y’aka karere bahawe n’umushinga ugamije guteza imbere uburezi bw’inshuke no gutegura abana b’inshuke kujya mu mashuri abanza ukorera mu mushinga VSO (Volunteer Service Overseas).

Bavuga ko abenshi muri bo babona abo bana babasanga mu mashuri gusa nta n’andi mahugurwa baba barahawe yo kubitaho.

Mukeshimana Priscille wigisha mu ishuri ry’inshuke ku ishuri ribanza rya Bushekeri yabwiye Bwiza.com ko bakorera mu bibazo byinshi mu bice by’icyaro,byaba ibyo kutamenya kwita kuri aba bana uko bikwiye, imyumvire y’ababyeyi bamwe bacyumva ko umwana ufite ubumuga ntacyo azamara n’ibindi.

Agira ati “hari igihe uba ufite nk’umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe bugeze ku rwego rukomeye ku buryo aba ashobora no gusohoka mu ishuri akiruka, wajya kumugarura ugasanga abandi  bagiye, hari ababinubira kuko baba batuma batigisha abandi, nta mfashanyigisho zabo zihariye tugira, kuba tutazi ururimi rw’amarenga ngo tuvugane n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga,… ibyo byose nibyo duhura na byo”.

Uyobora umushinga VSO, Claude Gilbert Kamba,  avuga ko bahugura abarezi kugira ngo baganirire hamwe uko bagomba kwita kuri aba bana kuko  bafite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi, bakaba barahereye ku babyeyi kugira ngo babumvishe agaciro aba bana bafite mu muryango nyarwanda, by’umwihariko abafite uburwayi ababyeyi batabasha kuvuza uyu mushinga uzabavuza.

Agira ati “tugiye kubavuza  kuko ababyeyi babo nta bushobozi  babifitiye, ibindi ku bufatanye na Leta bizagenda bikemuka, ariko  aba bana bige neza nk’abandi, ababyeyi n’ababarezi babyumve nk’inshingano”.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko aba bana bagenda baba benshi mu mashuri, amahugurwa nk’aya akaba ari ingirakamaro kugira ngo abarezi babo bahuze imyumvire mu kubitaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2ylOtly
via IFTTT

Sergio Ramos anezezwa no kuba atozwa na Zidane bakinanye mu ikipe imwe

Sergio Ramos, ubu ni we mukinnyi rukumbi usigaye mu ikipe ya Real Madrid, wayikananyemo na Zinedine Zidane, ubu wayibereye umutoza.

Ni umugabo w’imyaka 31, yinjiye mu ikipe ya Real Madrid mu mwaka wa 2005, afite imyaka 19, yaje asangamo Zinedine zidane wabicaga bigacika.

Nk’uko Ramos yabitangarije ikinyamakuru Goal dukesha iyi nkuru, avuga ko anezezwa cyane no kuba yarakinanye  na Zidane wari igihangange muri ruhago, ari inshuti ye nyuma akanamotoza.

Yagize ati “nagize amahirwe yo gukinana n’ibihangange bikomeye muri ruhago uhereye kuri Zizou (Zinedine Zidane), byongeye kandi kuko nambaraga nimero enye mu mugongo ,we akambara eshanu, Zizou twicaraga twegeranye mu rwambariro (vestiaire)”.

Akomeza avuga ko Zidane yari umukinnyi mwiza, yisanzuragaho kandi ntagire n’amagambo menshi, ati “akunda kuvuga make ariko iyo avuze avuga ukuri kwinshi, yahoraga anyitayeho nanjye nkamwisanzuraho bitari cyane nk’icyamamare ahubwo nk’umukinnyi mugenzi wanjye dukinana, ubu kuba ari umutoza nanjye nkaba kapiteni w’ikipe bituma tugirana umubano udasanzwe kandi wihariye.”

Ramos yageze muri Real Madrid mu 2005, azwiho gutsinda ibitego bikenewe cyane cyane akoresheje umutwe, ku wa 10 Ukwakira 2017 yongereye amasezerano ye azageza 2021, ni umukinnyi wa gatatu mu guhembwa agatubutse muri ikipe nyuma ya Cristiano Ronaldo na Gareth Bale.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2ggX5W7
via IFTTT

Uganda: Abanyeshuri 30 bafunzwe bazira gutwika inyubako z’ikigo bararagamo

Abanyeshuri bagera kuri 30 mu mu ishuri ryisumbuye ryo mu karere ka Ntungamo muri Uganda batawe muri yombi nyuma yo gutwika inyubako z’ikigo bigagamo 2 mu bikorwa by’imyigaragambyo ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 12 Ukwakira.

 Amakuru atangwa n’umuvugizi wa sitasiyo ya polisi ya Rwizi aho aba bana bafungiye, Samson  Kasasira, aviuga ko ba bana bari babyukiye mu bikorwa by’imyigaragambyo byagera hagati bagatwika inzu zo kuraramo (Dortoire).

Aba banyeshuri bo mu myaka ya Mbere n’iya Gatatu bigaragambije ku kigo kubera kutishimira ibiryo bahabwaga ku ishuri ndetse ngo no kuba ikigo kibasaba guhora bambara impuzankano iminsi yose bo batabishaka.

Aba bana ngo mbere yo gutegura iyi myigaragambyo babanje gutanga amafaranga buri wese mu buryo bw’ibanga bagura peteroli mu mujyi wa Ntungamo, abantu bakaba batari bazi icyo bagamije ariko bikaza kurangira bigiye ku mugaragaro.

Uretse aba banyeshuri bagera kuri 30 bafunze, abagera kuri 12 bakomerekeye muri izo nyubako naho ibikoresho byo bikongokeramo nk’uko polisi ya uganda yakomeje ibitangaza.

Aba banyeshuri kandi batumye abayobozi ba bon a bo bagera kuri 30 batabwa muri yombi bazira ko batigeze bagaragaza ibibazo bafitanye n’abanyeshuri ba bo kugeza ubwo banategura imyigaragambyo yateje akaga nk’aka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2gDpNxb
via IFTTT

Fally Ipupa yavuze ko n’agasuzuguro kari mu byatumye ava mu itsinda rya Koffi Olomide

Fally Ipupa avuga ko yavuye mu itsinda rya mwarimu we, Koffi Olomide, bitewe nuko yafatwaga bunyamaswa  akanateshwa n’agaciro.

Uyu muhanzi w’imyaka 40 ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ufatwa nk’igikomangoma cya Lumba Nkongomani, avuga ko kuva mu itsinda “Quartier Latin”  Koffi yabigizemo uruhare rukomeye n’ubwo ubu nta kibazo bafitanye .

Yagize ati ”ubwo nari muri Cartier Latin, yari umuntu mubi cyane, yatuyoboraga gisirikare dore ko n’ubundi tumwita jenerali, gusa ubu byarahindutse sinteze gusubirayo.”

Nk’uko bitangazwa n’urubuga Afriyelba, Fally Ipupa akomeza agira ati” ibyo naciyemo yari akahise kuko ubu mfata koffi nka data n’ikimenyimenyi mu cyumweru gishije ubwo nari mfite igitaramo i Kinshasa yansanze ku rubyiniro turaramukanya”.

Hashije imyaka 11, Fally Ipupa avuye mu tsinda rya Koffi akaba akomeje gukora muzika ku giti cye (carriere solo), Ubu azwi nkumwe mu bihangange  bya muzika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ahandi ku isi.

 Fally Ipupa amaze gushyira  hanze imizingo y’indirimbo ze itandukanye, nka Droit Chemin (2006), Arsenal de Belles Melodies (2009), Power”Kosa Leka” (2013), Libre Parcours(2015) na Tokooos (2017).

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2zlDB71
via IFTTT

Monusco yanyomoje raporo ya HRW ku iyicarubozo ishinja RDF gukorera abahoze muri FDLR

Ubuyobozi bw’ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(Monusco), burabeshyuza raporo y’umuryango mpuzamahanga urengera ikiremwamuntu(Human Rights Watch), ku byaha ushinja ingabo z’u Rwanda(RDF).

Raporo yasohowe na HRW ishinja ingabo z’u Rwanda  gukorera iyicarubozo  mfungwa. Muri icyo cyegeranyo cy’amapaji 91 wasohoye ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017, uvuga ko imfungwa 104 zari zifunzwe mu buryo butemewe n’amategeko muri gereza hagati y’umwaka wa 2010 na 2016 zakorewe iyica rubozo.

Ikomeza yemeza ko abakorewe ibyo byaha biganjemo abakekwa kuba bakorana n’imitwe y’abatavuga rumwe na Leta barimo abahoze mu mutwe wa FDLR.

Mu ijwi ry’umuvugizi wa Monusco, Florence Marchal yavuze ko uburenganzira bwa bw’izo mfungwa bwubahirizwa nkuko yabitangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Yagize ati « Raporo ya Human Rights Watch yateje ibibazo byinshi. Twabonye iyo raporo twegera uwo muryango ariko turemeza ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu buryo bwose  ndetse no mu nzira zose zijyanye no gucyura abo bantu, kandi ntabwo bacyurwa ku ngufu.”

Iki gisubizo cya Monusco kije gikurikira icyatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye.

Uyu muyobozi yavuze ko Leta y’u Rwanda nta mikoranire igifitanye na HRW, ndetse ko ibyo itangaza ku Rwanda ari ukurwibasira.

Ati “Nta kuri kuri muri raporo ya HRW, u Rwanda na rwo rufite uruhare mu kurwanya iyicarubozo, hari amategeko abigenga yubahirizwa mu gihugu, HRW igarura ibyahise, by’inyoma, ibirego bidafite ishingiro, bidafite gihamya ifatika,…”.

Yakomeje avuga ko raporo za HRW zikomeza gusohoka ari zimwe kandi ziharabika u Rwanda. N’abandi bayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bagira icyo bavuga kuri iyi raporo, ko atari ubuvugizi bw’uburengenzira bwa muntu ahubwo ko ari ubuvugizi burimo politiki bukoranwa ubuhubutsi.

Muri Nyakanga na bwo uyu muryango wasohoye icyegeranyo ushinja inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwicanyi ngo bukorerwa abantu bataciriwe imanza. HRW ikavuga ko inzego z’umutekano nk’igisirikare na polisi zagiye zitwara abantu bakoze ibyaha byoroheje nk’ubujura, zihagarikiwe n’abayobozi ba gisivili, bakajyanwa bakicwa.

Minisitiri  Busingye yavuze ko uyu muryango ukeneye ko bawitaho kandi wabeshye ku bwende muri raporo, avuga kandi ko igihe ari iki ngo iyi miryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ikore kinyamwuga cyangwa ive muri uru rwego,  Ati “Nicyo gihe ngo iyi miryango ikure kandi ibe inyamwuga cyangwa ive muri business z’uburenganzira bwa muntu”.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2z5YEd2
via IFTTT

Perezida Trump yibasiwe bikomeye nyuma yo kwibagirwa guterera isaluti ibendera ry’igihugu

Nyuma y’iminsi micye perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yibasiye abakinnyi bapfukama mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, ubu ibitangazamakuru ni we biri kuvugaho cyane nyuma y’uko na we yibagiwe guterera ibendera isaluti muri iki cyumweru.

Mu mwanya wo kuzamura ibendera, abasirikare batera amasaluti

Muri iki cyumweru, ni bwo muri Amerika hizihizwaga umunsi mukuru mu bya gisirikare, perezida Trump akaba yagombaga kugira ijambo avugira muri uwo muhango, ariko ubwo bazamuraga idarapo akibagirwa kuzamura akaboko ngo bariramutse kandi byari mu bigize uwo muhango.

Nyuma yo kumunyuza idarapo imbere ngo arisuhuze ntabikore, ikompanyi ishinzwe kuririmba yahise itera indirimbo ahubwo ayoberwa ibibaye nk’uko ibitangazamakuru bikomeza bibigaragaza.

Hirya no hino ku mbuga za interineti no ku nkoranyambaga uyu muperezida yibasiwe bidasubirwaho ko yaba ari umwe mu badaha agaciro ibendera ry’igihugu cye kuko ngo atari ku rwego rwo kwibagirwa ko ibendera ry’igihugu riri kuzamurwa ngo ariramutse.

Ubusanzwe bimenyerewe ko mu muhango nk’uyu abo mu nzego z’umutekano batera isaluti, abaturage basanzwe batari muri izo nzego bagafata ku mutima, gusa perezida Trump nta na kimwe yakoze muri ibyo.

ku rubuga rwa Twitter, perezida Trump avuga ko gupfukama mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu atari ukubaha ibirango bya cyo

Ni nyuma gato y’uko uyu muperezida yibasiye abakinnyi batandukanye muri Amerika aho baba bitabiriye amarushanwa atandukanye yaba ay’imikino ya Basket ball, rugby n’indi ariko igihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere y’uko umukino utangira, bamwe muri aba bakinnyi bagahita bapfukama, abandi bakifata mu gatuza n’ibindi.

Ibi bintu byababaje Perezida trump kugeza n’ubwo avuga ko aba bakinyi bameze nk’abibera mu gihugu cya bo.

Mu pera z’icyumweru gishize, ni bwo visi perezida wa Trump, Mike Pence yavuye ku kibuga umukino utarangiye kuko abakinnyi bari baririmbye indirimbo yubahiriza igihugu bateye ivi abandi bifashe uko bashaka.

Kugeza ubu, abantu batandukanye bavuga ko perezida Trump utararamukije ibendera mu birori nta ho atandukaniye n’abo bakinnyi kuko nab o bifata uko bashatse iyo baririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2z4Yi6n
via IFTTT

Somalia: Minisitiri n’umugaba mukuru w’ingabo beguye

Minisitiri w’ingabo wa Somalia Abdirashid Abdulahi Mohamed n’umugaba mukuru wazo beguye ku buyobozi ku mpamvu batatangaje nkuko ubutegetsi bw’iki gihugu bwabitangaje.

 Aba basirikare bari bayoboye urugamba rwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab nkuko bigaragara mu nkuru ya VOA

Abategetsi batari bake muri leta ya Somalia batashimye ko amazina yabo ajya ahabona kuko batemerewe kuvuga kuri icyo kibazo bavuga ko abo bategetsi babiri ba gisirikare hari ibyo batahurizagaho.

Abandi bavuga ko ata mibanire myiza bari bafitaninye n’abategetsi bakuru b’igihugu.

Umukuru w’igihugu cya Somalia Mohamed Abdullahi Farmajo yamaze gushyiraho Gen Abdi Jama Hussein, mu mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo mushya. Minisitiri w’ingabo ntarasimbuzwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2z5STfq
via IFTTT

Umukobwa w’imyaka 30, arashaka umukunzi wize kandi usenga

Ndumukobwa wimyaka 30 ndashaka umukunzi uri serieux wize kugeza kuri university kandi ufite ubwenge Akaba asenga. ufite urukundo nyarwo Irwin abantu twibaza ko rutakibaho nanjye niteguye kumukunda kandi bidakunze sinzamutera umwanya. kuba afite akazi ibyo sikibazo cyane as long as yize akaba afite urukundo rutaryarya.ibintu nibishakwa niba uri serieux twaganira kuri email joyishimwe01@yahoo.com. Sorry I can’t provide my fone number here.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2zkZB2d
via IFTTT

RDC: Félix Tshisekedi ati “Kabila yatangaje intambara ku Banyecongo”

Abatavugarumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri bashinja Perezida Joseph Kabila ko yakoze icyaha gikomeye nk’umukozi w’igihugu.

Ni nyuma  y’aho komisiyo ishinzwe gutegura amatora itangarije ko atazaba mbere y’umwaka w’2019.

 Nubwo amahanga akomeza gusaba ko indangaminsi y’aya matora yatangazwa. Itangazo ry’iyi komisiyo ryishe amasezerano yabaye hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe nabwo yo kuwa 31 kigarama 2016 yari yavugaga ko amatora azatangazwa igihe azabera mu mpera z’uyu mwaka wa 2017.

Félix Tshisekedi uyoboye ihuriro “Rassemblement” rihuriyemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko Joseph Kabila na Corneille Nangaa, umukuru w’iyui komisiyo  batangaje intambara ku banyacongo.

Yabitangaje kuri uyu wa kane mu nama y’abategetsi b’iryo huriro i Kinshasa. Muri iki gihugu hashobora kuba hagiye kuba imyigaragambyo idasanzwe nkuko bikomozwaho n’abantu batandukanye. Hagati aho ku mbuga nkoranyambaga hari gutambuka ubutumwa buhamagarira abamtu kwitabira iyo myigarambyo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2yj6L73
via IFTTT

RDC: Umunyarwanda yasanganwe urwembe mu ikofi afungwa ashinjwa kugendana intwaro

Umwe mu banyarwanda bakorere mu mujyi wa Goma witwa Rudimba Alexis, aravuga ko aherutse kugera ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ku ruhande rwa Congo ahitwa Petite barierre, inzego zishinzwe iperereza muri icyo gihugu ANR, zimusatse zimusanganye urwembe ziramufunga.

Avuga ko yageze kuri bariyeri, izo nzego zimusaba ibyangombwa byose arabitanga, baza kumusaba kuvana mu mufuka w’imyenda ibyo yari afite byose, harimo amafaranga n’urwembe n’ibindi, baramufunga ko agendana intwaro y’urwembe, ndetse n’ayo mafaranga akaba atarayasubijwe.

Ubwo yabazaga icyaha yafungiwe mu masaha agera kuri 7, yasobanuriwe ko yafatanwe urwembe kandi rukaba ngo ruri mu bwoko bw’intwaro zitwa ‘intwaro z’umukara cyangwa (Arme noire)’ mu rurimi rwigifaransa .

Yagize ati “Barambwiye ngo bamfunze kubera icyaha gikomeye cyo gutunga no kugendana intwaro nkiyo, ibi bihanwa n’amategeko kuko iyi ntwaro ikomeretsa ndete ishobora no kwica. Ikindi kandi nuko bataramenya neza ubwoko by’ibyo urwo rwembe rukozemo kuko bishobora kuba binafitanye isano n’intwaro z’ubumara”.

Bamwe mu bakurikiranye ikibazo cy’uyu musore Rudimba, aho yafungiwe mu mujyi wa Goma bo mu muryango we, bavuze ko basabwe amafaranga y’inyoroshya cyaha, bitakunda bakamwohereza Kinshasa gufungirwayo kubera ubukana bw’icyaha ashinjwa cyo gutunga akanagendana urwembe.

Felixe Rugoyera yagize ati ”badusabye amafaranga menshi tubabwira ko ntayo twabona, nyuma tuza kubaha amadolari 100, asanga nandi bari bamwambuye tubona baramufunguye”.

Ibi bije bikurikira,ikibazo abaturage bambukiranya umupaka muto wa Petite barrierre bakunda kwibaza ,aho bagera ku baturanyi bakahasanga servisi zitazwi kandi zose zisaba amafaranga, ndetse byaba mu masaha ya nimugoroba bagasabwa ayo bita aya raporo.

Gusa ibi ntabwo bikorerwa aba Nyarwanda gusa cyangwa abakongomani bavuga Ikinyarwanda, binakorerwa n’abanyekongo banyura kuri uyu mupaka.

Gusa hagati y’ibihugu byombi hatangijwe gahunda yo gukuraho imbogamizi zikibangamira abaturage mu bucuruzi buciriritse harimo no kuvanaho imisoro itazwi kandi itemewe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com

 

 

 

 



from bwiza http://ift.tt/2gfLMNx
via IFTTT

U Bufaransa bukomeje umugambi mubisha wo guhakana no gupfobya Jenoside- Dr Bizimana

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG iramagana  ibirego bya Leta y’u Bufaransa ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda  Habyarimana Juvenal kuko ngo nta kindi bigamije uretse guhakana no gupfobya Jenoside  yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Ni nyuma yuko mu ntangiro z’uku kwezi ibitangazamakuru byanditse ko hari umutangabuhamya wagiye i Paris mu Bufaransa agatanga ubuhamya bw’uko yagize uruhare mu gutwara ibisasu bya missile byahanuye indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994.  Uyu ngo yahoze ari umusirikare wirukanywe mu ngabo z’u Rwanda nyuma akaza guhungira mu Bwongereza.

Bidateye kabiri ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP byongeye kwandika ko uyu mutangabuhamya yanagarutse ku mazina abiri y’abari mu ngabo z’u Rwanda avuga ko babigizemo uruhare.

Mu buhamya bwe avuga ko ngo yari ku cyicaro cy’aho FPR Inkotanyi yakoreraga ku Mulindi wa Byumba, aho yari ashinzwe kurinda misile 2 zo mu bwiko bwa SA-16. Mbere gato y’ihanurwa ry’iyo ndege ngo yaje kuzijyana i Kigali hifashishijwe ikamyo. Akomeza avuga ko abaziteye ari abasirikare babiri bari i Masaka ahitegeye neza ikibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Ibikomeje gukorwa n’iki gihugu ngo ni ugukomeza umugambi mubisha wacyo wo guhakana no gupfobya Jenoside nkuko byemejwe n’ umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene.

Aragira ati “Uko tubibona twebwe dusanga biri mu mugambi  wo gukomeza gupfobya jenoside  no kuyihakana kuko , kimwe mu  bikoresho abapfobya jenoside n’abayihakan bitwaza ni ukuyobya uburari ku mugambi wo gutegura jenoside , bashingira ko ngo jenoside yatewe n’indege ya Habyarimana  bakirengagiza ko ibimenyetso byinshi  by’itegurwa rya jenoside bihari, hari kugura intwaro zakoreshejwe, harimo gutoza  interahamwe zigahabwa imyitozo yo kwica abatutsi, harimo  gukoresha ubukangurambaga n’icengezamatwara(propogande) muri radio, mu binyamakuru ibyo byose. Ni ibyakozwe rero  mbere cyane y’1994. Mu 1994 byaje ari ugusoza uwo mugambi muremure.”

Yongeraho ati “Kugerageza rero kuzana ibyo bimenyetso bindi  ni uburyo bwo gutesha agaciro umugambi  wa jenoside wateguwe  mu gihe kigera ku myaka nk’ibiri itatu, ugashyirwa mu bikorwa mu 1994 baramaze kwitegura ku buryo buhagije.”

Kuva  mu mwaka  w’2010 hari abacamanza b’Abafaransa baje gukora iperereza mu Rwanda ku ihanurwa ry’iyo ndege, ariko ngo babikora nk’iturufu ya politiki yo kugoreka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “ Hanyuma  2014 batangaza ko bagiye kuyisoza, iyo bayisoje icyo bivuga nuko ishyikirizwa pariki, ikaba ariyo ifata umwanzuro. Ubwo icyo byagaragazaga mu by’ukuri ni uko iyo raporo yagombaga kuza itesha agaciro ibyari byarakozwe na bruguiere muri 2005-6. Igitangaje rero ni uko  bakomeza kuyibyutsa  kandi impuguke mu by’ukuri zarerekanye ibijyanye n’iraswa ryayo.  Niyo mpamvu nababwiye ko bishobora kuba bituruka ku mpamvu za politiki ubufaransa bufite bushaka guhishira nabo uruhare bagize mu gufasha ingabo zateguye jenoside zikanayishyira  mu bikorwa. Si ingabo gusa na guverinoma ya Habyarimana ndetse n’iyayisimbuye y’Abatabazi bakomeje kuyifasha.”

Bizimana akomeza avuga ko leta y’u Rwanda izakomeza kugaragaza ukuri kandi  ikanamagana ibyo bikorwa.

 Ati “ Icyo  dukora ni ukubagaragariza ukuri.  Kubibutsa ko abacamanza ba mbere bakoze iperereza rihagije bakagaragaraza aho ukuri kuri. Mu by’ukuri icyo abo bacamanza  bandi bagombye  gukora ni ukwemeza iyo myanzuro kuko  yagaragajwe n’impunguke kandi zifashishijwe n’abacamanza b’Abafaransa ubwabo.  Ni ukwemeza rero iyo myanzuro ibyo bintu bigahagarara, kuko gukomeza ibimenyetso bidafite n’ishingiro ntabwo ubuhamya butangwa n’umuntu bushobora  gusimbura inyigo yakozwe n’impuguke muri  baristique, accoustique muri aeronautique zibifitemo ubumenyi kandi zakoresheje ibikoresho bihagije byerekanye  aho amasasu yavuye ndetse n’ababigizemo uruhare abo ari bo. »

CNLG ivuga  ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda abahakana bakanapfobya amateka ya Jenoside  bakoresheje inzira zitandukanye.

Dr Bizimana yunze mu rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo uherutse kuvuga ko u Rwanda rurambiwe gukomeza kugaraguzwa agati n’u Bufaransa bukomeje kwiyambika umwambaro w’ubutabera, bugahimba ibinyoma ndetse bugaha umwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo bashinje bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ko ari bo bahanuye indege ya Habyarimana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “U Rwanda rutangiye kurambirwa ibirego bitarangira bidafite ishingiro, bihimbwa n’abacamanza b’Abafaransa, ni politiki ariko iri kwambikwa isura y’ubutabera.”

Yakomeje avuga ko ibyo kwaduka kw’ abatangabuhamya ndetse n’ingingo nshya mu rwego rwo guhisha uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitazashira.

Insiriri y’ibi byose ni raporo yakozwe n’umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze ishinja bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.

Bidateye kabiri mu 2012 iyo raporo yakozwe na Bruguière utarageze mu Rwanda yaje kuvuguruzwa n’abacamanza b’Abafaransa babiri. Abo ni Marc Trévidic na Nathalie Poux, bigereye mu Rwanda bagakora iperereza.

Nyuma batangaje ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurindaga[ Habyarimana] byerekanaga ko ntaho bihuriye n’ibyaangajwe na Bruguière  ko iyo ndege yahanuwe n’ingabo za FPR ngo zari i Masaka.

Iyi raporo nayo ntiyanyuze iki gihugu kuko mu mwaka ushize bwasubukuye iperereza mu isura nshya yo kwifashisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ngo babushinje ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ku ikubitiro bwakoresheje Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 1994 – 2002, uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Uyu yakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda igifungo cy’imyaka 24 ndetse anamburwa impeta zose za gisirikare.

Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwakunze kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga itandukanye. Abakurikiranira ibintu hafi bari biteze ko iki gihugu gishobora kwemera uruhare rwacyo rugasaba imbabazi kuri urwo ruhare. Ibyo babihera ku kuba iki gihugu kiyoborwa na Emmanuel Macron, inshuti ya hafi ya Nicolas Sarkozy wayoboye iki gihugu, ku gihe cye nibwo umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wabaye nk’uzahurwa ndetse akanasura u Rwanda.

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2ylqcxw
via IFTTT

Uganda: Urukiko rwasabye ko abakorewe iyicarubozo bazira IP Kaweesi bahabwa indishyi

Urukiko rukuru rwa Kampala muri Uganda rwategetse ko abantu bagera kuri 22 bari bafunze bakekwaho uruhare ku rupfu rw’uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, IGP Andrew Felix Kaweesi, by’umwihariko aba bantu bakaba barakorewe iyicarubozo bagomba guhabwa miliyoni 8 z’Amashilingi buri wese.

Urukiko rwanzuye ko aba bantu bahabwa aya mafaranga kuko uburenganzira bwa bo bwahungabanyijwe ndetse bakaba baranakorewe ibikorwa by’iyicarubozo mu gihe bari mu bugenzacyaha bikaza no kurangira babaye abere, bamwe muri bo bakaba baranahakuye ubumuga bukomeye.

Ubushinjacyaha bwa Margret Oguli basabye guverinoma ya Uganda kwishyura Miliyoni 80 z’Amashilingi buri wese muri abo batotejwe ibi bikaba biri no umu myanzuro y’urubanza rwaciwe ku itariki ya 12 Ukwakira 2017 ndetse ibi bikaba byaragombaga no guhita bitangira kubahirizwa kuba iyi myanzuro yashyirwa ahagaragara.

Urukiko kandi rwavuze ko nubwo aba bantu basabiwe guhabwa indishyi z’akababaro, bidakuyeho kuba bakomeza gukurikiranwa hakarebwa impamvu bari mu bakekwa, ariko uburenganzira bwa bo nk’ikiremwamuntu bukubahirizwa ndetse bagahabwa ibyo bakeneye byose n’ubutabera bukwiye.

Abashinzwe amagereza aba bantu bari bafungiyemo, nab o bashyirwa mu majwi nk’abari bafite umugambi mubisha kuri aba bakekwa bitewe n’uburyo babafataga byongeye bakaba bari barabangiye ku bajya kwibuza ibikomere n’imvune batewe n’ubugenzacyaha, bityo izi nzego na zo ngo zikaba zigomba gukorwaho iperereza.

 

Aba bakekwa bavuga ko babanje gufungirwa mu ngo za bo, nyuma bakajyanwa n’inzego za gisirikare aho batotezwaga amanywa n’ijoro, bakabona gutwarwa kuri sitasiyo ya polisi ya Narufenya aho bamaze igihe na ho bahatwa ibibazo ndetse ntibabashe no kujya kuvuzwa ibikomere batewe n’ababakubise.

Aba bakekwa hafi ya bose, bagiye bagaragara mu rukiko batabasha no kwicara, abandi bakajya babirana bahagaze cyangwa baryamye kubera ibyo bakorerwaga n’inzego zishinzwe umutekano mu iperereza, ibi bikaba ari bimwe mu byashingiweho hafatwa umwanzuro wo kubanza kubakurikirana mbere yo gukurikirana ibyaha bashinjwaga byo kwivugana umuvugizi wa Polisi.

IGP Andrew Kaweesi yapfuye arasiwe mu modoka n’abo bari kumwe mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka, akaba yarishwe n’abantu bari bitwaje intwaro mu gace atuyemo, na nubu hakaba hagikorwa iperereza ku cyaba kihishe inyuma y’ubu bwicanyi ndetse n’ubundi bwabukurikiye muri Uganda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

 



from bwiza http://ift.tt/2wT6O80
via IFTTT

Abakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda barasaba gukurikiranwa badafunze

Abantu 8 bakurikiranyweho kuba mu mutwe witwaje intwaro ugamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda barasaba urukiko rukuru gusesa icyemezo cyafashwe n’urwisumbuye cyo kubakurikirana bafunze.

Aba bivugwa ko bari abayoboke b’ishyaka FDU Inkingi ritaremererwa gukorera ku mugaragaro mu Rwanda batawe muri yombi mu ntangiro z’ukwezi gushize.

Ubushinjacyaha busaba ko bakomeza gufungwa mu gihe bukomeje iperereza nkuko bigaragara kuri BBC.

Ku isaha ya saa tatu ni bwo abaregwa binjijwe mu cyumba cy’urukiko rukuru.

Bwa mbere bagaragaye mu mwenda w’ibara ry’iroza ariko ryari ryazimanganyijwe n’ivumbi kubera ikimodoka cy’igikamyo cyabazanye kidatwikiriye ku buryo bubarinda ivumbi.

Basabwe gusobanura impamvu z’ubujurire, abaregwa babanje kwisegura ku rukiko bavuga ko bateguye imyanzuro ariko gereza ibafunze ntibafashe ngo ishyirwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemerera ababuranyi bose gusangira amakuru akubiye muri dosiye.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bitashoboka ko buburana mu gihe butashyikirijwe imyanzuro yakozwe n’abaregwa ku gihe.

Ibi kandi byanashyigikiwe n’abanyamategeko bunganira abaregwa. Me Gatera Gashabana na Antoinette Mukamusoni bavuze ko bakeneye igihe cyo gutegura ubu bujurire.

Abaregwa bafashwe ari 9 cyakora umwe aza kugirwa umwere ubwo haburanwaga ifungwa ry’agateganyo.

Uretse umwe wemeye ko yafashwe agiye gutanga ubufasha mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ariko ntasobanure ubwo ari bwo, abandi bahakana uruhare mu byaha bivugwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bukurikiranye bari mu mugambi wo kwinjira mu mutwe witwaje intwaro ukorera mu gihugu cya Congo.

Uwo mutwe ngo ni uwitwa P5, ubushinjacyaha buvuga ko urimo amashyaka azwi ko atavuga rumwe n’ubutegetsi nk’irya RNC.

Bamwe ngo batawe muri yombi ubwo bari mu nzira berekeza muri Congo, abandi ngo bakaba barafatanywe inyandiko zigaragaza imikoranire yabo n’abamaze kugera mu mashyamba ya Congo.

Muri uru rubanza havugwa cyane ishyaka rya FDU inkingi rya Madame Victoire Ingabire na we ufungiye guhungabanya umutekano w’igihugu.

Uwitwa Boniface Twagirimana wungirije umukuru waryo ashinjwa kuba ari we wahuzaga ibikorwa byose byo gushakisha abasore n’inkumi bo kohereza muri uyu mutwe.

Bisabwe n’ababuranyi, urukiko rwemeye gusubika uru rubanza rukazakomeza kuwa mbere ubwo bazaba babonye umwanya wo gutegura urubanza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2yikafu
via IFTTT

Abantu hafi 180 bishwe n’impanuka zo mu muhanda uyu mwaka

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu 177 baguye mu mpanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi icyenda ashize, kuva uyu mwaka watangira. Mu rwego rwo kugabanya uyu mubare n’impanuka muri rusange inzego zibishinzwe zirimo Minisiteri y’Ibikorwa remezo zatangaje ko ibihano bigiye kwiyongera ku bakoresha umuhanda.

Iyi mibare yerekana ko abantu 20 bahitanwa n’izi mpanuka mu gihe cy’ukwezi nkuko byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana ku wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2017 mu nama yabaye ihuza polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu muhanda. Muri ayo mezi 9 izi mpanuka zakomerekeje abagera kuri 345.

IGP Gasana, asobanura ko uretse kuba izi mpanuka ari kimwe mu bihungabanya umudendezo w’igihugu n’abagituye, ngo zinatera igihombo mu bukungu haba ku bagenzi ubwabo, sosiyete zo gutwara abagenzi ndetse n’iz’ubwishingizi.

Impanuka nyinshi ziterwa na moto zikubiye 66% by’impanuka zimaze kubera mu muhanda muri icyo gihe. Ubusinzi, kuguranisha ibyuma mbere yo kujya gukoresha isuzuma ry’ibinyabiziga n’ibindi ngo nibyo bituma izi mpanuka zikomeza kuba hataniyibagijwe  abadashaka kubahiriza amategeko y’umuhanda, asaba inzego zibishinzwe gukorera hamwe mu gushaka ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.

Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rya Polisi y’igihugu rivuga ko kugeza ubu moto zirenga 1 200 zafatiwe mu makosa anyuranye zikaba ziri mu maboko yayo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko bagiye gukaza ibihano ku banyuranya n’amategeko y’umuhanda. Muri rusange ngo amategeko asanzwe arimo kuvugururwa ndetse n’amashya akaba arimo gutegurwa kandi yose akaba agomba kubahirizwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



from bwiza http://ift.tt/2wRG73l
via IFTTT