Ku Bunani umutekano wagenze neza usibye impanuka yaguyemo umuntu – RNP

Polisi y’u Rwanda irashimira abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange uburyo bitwaye muri uyu mwaka twashoje wa 2018 ndetse no muri iyi minsi mikuru isoza umwaka. Mu masaha 24,  umutekano wari nta makemwa usibye impanuka ebyiri zisa nk’izari zikomeye. Imwe ni imodoka yagonze umunyamaguru mu karere ka Nyamasheke yitaba Imana, indi yabereye mu karere ka Nyarugenge ariko nta muntu wayiguyemo. Izindi zari impanuka zoroheje zakomerekeyomo abantu bagera kuri 21. Nk’ibisanzwe Polisi y’u Rwanda ihora iharanira ko abanyarwanda bahora batuje kandi batekanye, byagera mu minsi mikuru isoza umwaka bikaba akarusho kuko iba yifuza ko basoza umwaka hatagize ikibahungabanyiriza ibyishimo. Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ivuga ko haba mbere ndetse no ku munsi nyiri izina w’Ubunani igihugu cyose cyari gitekanye nta byaha bidasanzwe byagaragaye usibye impanuka imwe y’imodoka yabaye mu ijoro ryo ku itariki 31 Ukuboza 2018 mu masaa mbiri,  igahita umuntu umwe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko iyo  mpanuka nayo yatewe n’uburangare bw’umushoferi. Yagize ati:”Hari mu masaa mbiri y’umugoroba  biturutse ku burangare bw’umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus RAC113K , yari itwawe n’uwitwa Maisha Venancia w’ imyaka 26 yagonze umunyamaguru ajyanwa kwa muganga ariko ageze yo ahita yitaba Imana,indi yasaga nk’ikomeye yabereye mu karere ka Nyarugenge ariko nta muntu yahitanye.” CP Kabera yakomeje avuga ko  izindi mpanuka zabaye  zari zoroheje, zikaba zarakomerekeyemo abantu 21. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri rusange muri iyi minsi mikuru nta byaha bidasanzwe byagaraye, ko abaturage bidagaduye mu ituze n’umutekano. Yagize ati:” Umuntu yaboneraho gushimmira abanyarwanda ko mu masaha 24 yatambutse muri iri joro ry’ubunani nta byaha bihungabanya umutekano byagaragaye, twavuga nk’ubujura buciye icyuho, urusaku, guha abana batoya ibisindisha no kubajyana mu mazu y’urubyiniro,ntabwo byagaragaye.Muri rusange abanyarwanda basoje umwaka mu mutekano usesuye.” Yakomeje avuga ko muri rusange uyu mwaka dushoje wa 2018 waranzwe n’amahoro n’umutekano kuko habaye igabanuka ry’ibyaha biturutse ku bufatanye bw’abaturage na Polisi muri gahunda yo kurwanya no gukumira ibyaha. Mu mwaka dusoje wa 2018 impanuka mu mihanda zagabanutseho 20% ugereranyije n’umwaka wa 2017.Izabaye nazo zikaba zaraturutse ku burangare bwa bamwe mu bashoferi,nko kugendera ku muvuduko ukabije kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse na zimwe mu modoka zabaga zifite ibibazo tekinike. CP Kabera yasoje asaba abanyarwanda gukomeza ubufatanye na Polisi mu kurwanya no gukumira ibyaha kugira ngo uyu mwaka wa 2019 nawo uzarangire mu mahoro.

from bwiza.com http://bit.ly/2F1wC8G
via IFTTT

No comments:

Post a Comment