Uganda: Perezida Museveni yasabye iperereza ryisumbuye ku iraswa ry’impunzi y’Umunyarwanda

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasabye iperereza ryisumbuye ku iyicwa ry’impunzi y’Umunyarwanda yo mu Nkambi ya Nakivale mu Karere ka Isingiro warashwe kuwa Gatatu ushize, itariki 26 Ukuboza. Abayobozi baravuga ko Laurent Bucumi w’imyaka 65 yarasiwe aho yabaga n’abantu bitwaje imbunda bahise baburirwa irengero bitwikiriye ijoro. Ibibazo by’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda zirimo kugabwaho ibitero cyangwa kwicwa byongeye kwigaragaza cyane mu mezi ashize. Mu butumwa busoza umwaka perezida Museveni yagejeje ku bagande, yanavuze ko hakenewe umucyo ku iyicwa rya Bucumi nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga. Museveni ati: “Hari ibibazo by’umwarimukazi wiciwe kuri beach muri Jinja, umukecuru wiciwe muri Kabonera, Masaka; umugabo warashwe agapfa mu nkambi y’impunzi ya Nakivale kongeraho undi umwe cyangwa babiri bishobora gukenera irindi perereza”. Perezida Museveni yakomeje yizeza ko yizeye ko hari igihe ibyaha mu gihugu bizatsindwa hagendewe ku kongerera igihugu ubushobozi mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kurwanya ibyaha.  

from bwiza.com http://bit.ly/2ApiAKW
via IFTTT

No comments:

Post a Comment