Igihugu cya Kenya ngo gishobora kuba icya mbere muri Afurika y’uburasirazuba kigiye guhura n’ingorane z’umwenda w’u Bushinwa, aho bivugwa ko cyaba kigiye kubura icyambu cyacyo cy’ingenzi cya Mombasa kikajya kishyuzwa n’Abashinwa kubera gutinda kwishyura uwo mwenda. Ibinyamakuru byo muri Kenya biravuga ko iki gihugu gishobora kubura iki cyambu kubera umwenda munini kibereyemo u Bushinwa ndetse ko iki cya nyuma cyatangaje ko kigiye kkugira icyo gikora ngo cyisubize amafaranga cyagurije Guverinoma ya Kenya. Inkuru dukesha urubuga deythere.com iravuga ko imwe muri iyi myenda yakoreshejwe mu mishinga irimo uwa gari ya moshi n’ububiko bw’amakontineri bwubatswe ku butaka muri Nairobi mu rwego rwo kugabanya umubyigano ku mbyambu. Kimwe mu bintu bigoye bizaba ku Cyambu cya Mombasa ni ibihumbi by’abakozi bazahatirwa gukorera munsi y’amategeko y’Abashinwa. Impinduka mu gucunga iki cyambu bizahita bikurikirwa no kwigarurirwa n’u Bushinwa bushaka kugikoresha bwiyishyura umwenda. Ibi bikaba bivuze ko amafaranga iki cyambu kinjizaga azajya ahita yoherezwa mu Bushinwa mu rwego rwo kwishyura umwenda ubarirwa muri miliyari 500 z’amashilingi ya Kenya. Iyi ngo ntabwo izaba ari inshuro ya mbere u Bushinwa bwigaruriye imitungo y’igihugu bwahaye inguzanyo kubera kutabasha kuyishyura. Mu Ukuboza 2017, Guverinoma ya Sri Lanka ikaba yaratakaje nayo Icyambu cya Hambantota mu gihe cy’imyaka 99 nyuma yo kunanirwa kugaragaza ubushake bwo kwishyura umwenda ubarirwa muri miliyari z’amadolari u Bushinwa bwayihaye.
from bwiza.com http://bit.ly/2R7yFPN
via IFTTT
No comments:
Post a Comment