Igisirikare cy' Amerika cyasabye imbabazi kubera ubutumwa bwateye abantu ubwoba

Ubu butumwa bwari bwashyizwe kuri twitter n' ishami ry' igisirikare cya Amerika rishinzwe kurwanya intwaro z' ubumara ‘US Strategic Command' bwagiraga buti ‘Twiteguye kohereza mu kirere ikintu kinini cyane'

Ubu butumwa bwatumye Abanyamerika bagira ngo kuri uyu munsi wa Bonne Annee hari bombe iraterwa muri Amerika.

Abantu bakimara kubona ubu butumwa bahise bajya ku mbugankoranyambaga bagaragaza ko bakutse imitima kubera icyo kintu kigiye koherezwa mu kirere.

US Strategic Command ikimara kubona ko ubutumwa bwayo bwateye abantu ubwoba yahise iburahanura ishyiraho ubutumwa busaba imbabazi.

Ubwo butumwa yari yatanze kumwikanye nabi kuko icyo yashakaga kuvuga ari uko igiye kohereza mu kirere balo, (umupira), nini cyane nk'uko bisanzwe muri buri mpera z' umwaka.

Uyu mugenzo watangiye mu 1907 ukaba ubera hafi y' inyubako ndende ya TimesSquare. Bohereza mu kirere umupira uziritse ku mugozi ukamanuka uvuye kuri metero 43 ukagera hasi ukoresheje amasegonda 60 saa sita zijoro zigeze undi mwaka ugahita utangira.



from Murakaza neza ! http://bit.ly/2CHnC72
via IFTTT

No comments:

Post a Comment