Umuryango w'ubumwe bw'Afurika uyoborwa n'umunyarwanda, umunyafurika w'umwaka aba umunyarwanda n'ibindi.
Aka wa muhanzi ngo uko imigisha yiyongera niko abanzi baziyongera, uko u Rwanda rwakomezaga kugenda rwishakira intebe mu myanya y'icyubahiro yose (High table), ni ko bamwe mu baturanyi bagendaga barushaho kurwifuriza inabi.
Muri iyi nkuru, turagaruka ku bihe binini byaranze umwaka dusoje wa 2018 mu birebana n'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane.
Abakuru b'ibihugu bitabiriye inama ku ishyirwaho ry'amasezerano y'isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)' yabereye i Kigali kuva tariki 21 Werurwe 2018.
Ni inamara yasojwe hasinywe amasezerano ku isoko rusange mu bihugu bya Afurika, rigamije kuzahura ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika koko bwari buri kuri 16% mu gihe hagati y'uburayi bwari kuri 60% naho hagati ya Afurika na Asiya bukaba kuri 50%.
Iyi nama yasojwe hasinywe amasezerano atandukanye aho abakuru b'ibihugu 44 bashyize umukono ku masezerano y'isoko rusange.
Perezida Kagame yahuye na Perezida Macron ubugira gatatu
-
- Perezida w'u Rwanda yahuye n'uw'Ubufaransa ubugira gatatu mu 2018
Ubugira gatatu mu mwaka wa 2018, Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yabonanye na mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron baganira ku mubano w'ibihugu byombi.
Ubwa mbere hari mu kwa gatatu mu Buhinde ubwo bombi bari mu nama yiga ku ikoreshwa ry'ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba; bongeyhe kandi guhurira I New York mu nama y'umuryango w'Abibumbye. Ubwa gatatu bahuriye I Erevan mu nama rusange y'umuryango w'ibihugu bikoresha I Gifaransa.
Ibi biganiro byabo byibanze ku bufatanye bugamije inyungu rusange ku birebana n'amahoro n'umutekano muri Afurika.
Uku kubonana kw'abayobozi b'ibihugu byombi byaciye amarenga ku ntambwe ishobora kuzaterwa n'u Bufaransa bukaba bwakwemera ndetse bugasaba imbaba ku ruhare rwarwo muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Perezida Kagame yahuye Perezida Trump inshuro kabiri
-
- Perezida Kagame na Trump baganiriye ku mubano wa Afurika na Amerika
Ubwa mbere hari mu kwezi kwa mbere tariki 26, ubwo bari bahuriye i Davos mu Busuwisi, mu nama yiga ku bungu bw'isi, bagirana ikiganiro gito.
Perezida Kagame witeguraga gutangira imirimo ye k'ubuyobozi bw'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, yaganiriye na mugenzi we ku mikoranire ya Afurika na Amerika.
Aba bakuru b'ibihugu bongeye guhura mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2018, bahurira I New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yabaga ku nshuro yayo ya 72.
U Rwanda ku buyobozi bw'umuryango w'ubumwe bw'Afurika
Tariki 29 Mutarama i Addis Abeba muri Ethiopia mu nama rusange ya 30 ya AU, niho Perezida Kagame yatangiriye kuyobora uyu muryango ku mugaragaro mu gihe cy'umwaka, asimbuye Perezida wa Guinea Alpha Condé.
Ku buyobozi bwe, Perezida Kagame yakoze byinshi birimo gushyira mu bikorwa inshingano zo kuvugurura uyu muryango. Imbogamizi nini yagaragaye k'ubuyobozi bwa Perezida Kagame muri AU, ni ikibazo cyo kutashyira mu bikorwa imyanzuro ifatwa bikadindizi byinshi. Perezida kagame mu nama yabereye I Addis Ababa yasabye ko mbere ya byose iki cyahinduka.
Mushikiwabo nk'umugore wa mbere uyoboye Francophonie (OIF)
-
- Louise Mushikiwabo ugiye kuyobora OIF mu gihe cy'imyaka ine iri imbere
Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bivuga ururimi rw'Igifaransa (OIF), asimbuye Umunya-Canada Michaelle Jean wawuyoboraga.
Ni amatora yabaye abagize akanama gatora bose bemeza Mushikiwabo ko asimbu Madame Jean, mu gihe uyu munyacanada yashoboraga kongera kwiyamamariza indi manda.
Mushikiwabo yemejwe nyuma y'ijambo rya Perezida Kagame rimushyigikira nk'umukandida w'u Rwanda na Afurika muri rusange.
Mushikiwabo yasaga nk'aho ari umukandida rukumbi, kuko kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza yahise agaragarizwa ko ashyigikiwe n'amahanga.
Mu 2018 abakomeye basuye u Rwanda
Uretse abakuru b'ibihugu na za guverinoma barenga 30 bitabiriye inama y'umuryango w'Afurika yunze ubumbwe yabereye mu Rwanda, abakuru b'ibihugu ku giti cyabo basuye U Rwanda bazanywe no gutsura umubano.
Muri bo twavuga nka Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping aherekejwe n'umugore we Peng Liyuan n'abandi bayobozi mu gihugu cye basesekaye I Kigali mu ruzinduko rw'iminsi ibiri rwari rugamije ubufatanye, dore ko hanasinywe amasezerano agera kuri 15, tariki 22 Ugushyingo 2018.
Perezida Jinping akiva I Kigali, Minisitiri w'intebe Narendra Modi w'ubuhinde nawe yahise ahasesekara.
-
- Perezida Xi Jiping yakirwa na mugenzi we Perezida Kagame n'abafasha babo
Mu ruzinduko rw'uwo muyobozi hakaba hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zigamije iterambere ry'ibihugu byombi zirimo, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, itumanaho, ubuhinzi, umutekano, ubuvuzi n'ibindi.
Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu nawe yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw'umunsi umwe, uruzinduko rugamije kushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.
Uyu muyobozi kandi yanagabiye abatuye Rweru muri Bugesera inka 200.
Mu bandi bayobozi basuye u Rwanda harimo Perezida wa Gabon Ali Bongo, Shanseriye wa Autriche Jonathan Kurz, Perezida wa Zambia Edgar Lungu, Perezida wa Mozambike Filipe Nyusi.
Mu bandi bakomeye basuye u Rwanda twavuga nka Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza, Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi Gianni Infantino n'abandi.
Perezida Kagame yasuye ibihugu bitandukanye by'inshuti
-
- Perezida Kagame yahawe inka n'iyayo na Minisitiri w'intebe wa Etiyopiya
Nk'umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe, Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry'imikino yanyuma y'igikombe cy'isi cyabereye mu Burusiya, aho ikipe eshanu za Afurika zari zihagarariye umugabane.
Perezida Kagame yaboneyeho kugirana ibiganiro na Mugenzi we Perezida Vladmir Putin w'u Burusiya mu murwa mukuru w'icyo gihugu Moscow.
Perezida Kagame yasuye igihugu cya Etiyopiya maze ahava agabanye inka n'iyayo yagabiwe na minisitiri w'intebe w'icyo gihugu Dr Abiy Ahmed, anamuha kandi impano yakozwe n'abanyabugeni bo muri icyo gihugu. Hari k'umugoroba wa tariki 25 Werurwe 2018.
Mu mpera z'umwaka wa 2018, Perezida Kagame na madame bakoreye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Cote d'Ivoire, maze urukundo n'icyubahiro icyo gihugu kimufitiye ndetse gifitiye u Rwanda muri rusange barugaragaza bamugira umuturage w'icyubahiro wacyo.
Guverineri wa Abidjan, Robert Beugré Mambé niwe wahereje Perezida Kagame imfunguzo nk'ikimenyetso cy'uko abaye umuturage w'icyubahiro wa Abidjan, ndetse abayobozi gakondo nabo bamuha ikaze bamuha ikamba, umwitero n'urunigi.
-
- Perezida Kagame na Madame bahawe imidari ihabwa abo igihugu cya Cote d'Ivoire cyubashye
Muri urwo rugendo kandi Perezida Kagame yahawe umudari w'ishimwe witwa “Grand-Croix de l'Ordre Nationale de Côte d'Ivoire” naho madamu Jeannette Kagame ahabwa umudari ‘Grade de Commandeur de l'Ordre National de Côte d'Ivoire'.
Mu bindi bihugu bikomeye perezida Kagame yasuye harimo igihugu cya Qatar, aho yaganiriye na Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani umuyobozi w'ikirenga w'icyo gihugu bita Amir baganira ku ishoramari hagati y'ibihugu byombi.
Mu bindi bihugu Perezida Kagame yasuye mu 2018 harimo Tanzaniya, Mozambique, Autriche, Zambia n'ibindi.
Mu 2018, abaturanyi babiri batwifurije ikibi
Abanyarwanda bakomeje kugirira ibihe bibi mu gihugu cya Uganda, aho bamwe bajyagayo bakaburirwa irengero, abandi bagakorerwa iyica rubozo nyamara ntako u Rwanda rutagira ngo rugushe neza umuturanyi.
Igihugu cy'u Burundi nacyo cyakomeje kurega u Rwanda kuruhungabanyiriza umutekano, bituma iki gihugu cyiyemeza guca umubano n'u Rwanda, nyamara u Rwanda rwakomeje guhakana aya makuru.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Richard Sezibera, mu kiganiro n'abanyamakuru yagize ati “Ati “Ntabwo umeze neza ku mpamvu zidaturuka ku Rwanda. U Burundi bufite ibibazo byabwo rimwe na rimwe rugerageza gushyiramo u Rwanda ariko twebwe ibibazo biba mu Burundi ni iby'Abarundi”.
Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye inama y'umuryango FPR Inkotanyi, yabaye tariki 22 Ukuboza 2018, Perezida Kagame akaba na chairman w'umuryango FPR, yavuze ko hari abaturanyi babiri batatwifuriza ineza ariko tukazashaka uko tubagusha neza.
-
- Umwaka wa 2018 ntiwahiriye abanyarwanda bagendereraga Uganda kuko bamwe barahohoterwa abandi bakaburirwa irengero
Yagize ati “Kubana n'umuturanyi uhora ashaka kugutwikira ntabwo ari byiza.Dufite abaturanyi nka babiri mu karere batatwifuriza neza, abandi babiri bo nta kibazo. Abo 2 batwifuriza inabi nabo tuzashaka uko tubagusha neza.Ku ruhande rumwe ushaka uko ugusha neza abantu mukabana,ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubaka ubushobozi uvuga uti nibitagenda neza bizagenda gute?.
Umubano na Afurika y'Epfo ntiwabaye mwiza
Ubwo yari yitabiriye inama rusange ya 72 y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo yatangaje ko ubu hatangiye ibihe bishya hagati y'u Rwanda na Afurika yepfo.
N'ubwo uyu muyobozi yabyiyemereye siko byagenze kuko mu ntangiriro z'ukuboza 2018, aribwo umwuka mubi wongeye kuvuka, bimwe mu bitangazamakuru muri Afurika y'Epfo bigatangaza iby'uyu mwuka mubi mbere y'uko n'ibihugu bibiganiraho.
Uyu mubano utaragenze neza washingiye ku bintu bibiri birimo ukuba bamwe mu bayobozi bw'igihugu gifite ubusugire bagirana ibiganiro n'abantu bahunze igihugu bafite ibyo baregwa aho kuganira n'igihugu mu buryo bwa diporomasi.
Icya kabiri ni ikibazo cy'uko minsiitiri w'intebe wa Afurika y'Epfo yavuze ko yatutswe n'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda, cyakora gihamya y'ibyo bitutsi ntigaragazwe.
Perezida Kagame, mu kiganiro n'abanyamakuru mu kwezi kwa 12 yagize ati “Kuva icyo gihe cy'ibirego, nta muntu urabona iyo tweet. Ndasaba mwe muri hano [abanyamakuru] niba mwarayibonye, nabyungukiramo.”
Perezida Kagame yongeye gutorwa nk'umunyafurika w'umwaka
Nyuma y'uko ikinyamakuru African leadership Magazine kimugize umunyafurika w'umwaka wa 2017, mu mpera za 2018 yongeye gutorwa nk'umunyafurika wa mbere wateje imbere ibirebana n'ubukungu, mu bihe byiswe ‘All Africa Business Leaders Awards, AABLA.'
Ibi bihembo byatanzwe ku bufatanye na televiziyo yo muri Afurika y'Epfo yitwa CNBC, byanatangarijwe mo amakuru y'uko Perezida Kagame yagombaga kugaragara ku rupapuro rubanza rw'ikinyamakuru cyandika ku byamamare kizwi nka ‘Forbes Magazine' kandi niko byagenze.
-
- Perezida Kagame ku rupapuro rubanza rwa Forbes nk'umunyafurika w'umwaka
U Rwanda rwabonye minisitiri w'ububanyi n'amahanga mushya
Tariki 18 Ukwakira 2018, ubwo Perezida wa Repubulika yavugururaga Guverinoma, muri minisiteri zahinduriwe abayobozi harimo na minisiteri y'ububanyi n'amahanga yahawe Dr Richard Sezibera, asimbuye Louise Mushikiwabo watorewe kuyobora umuryango mpuzamahanga w'ibihugu bivuga Igifaransa.
Dr Sezibera wavukiye I Kigali tariki 5 Kamena 1964, yakoze imirimo itandukanye nko kuba yarabaye umunyamabanga mukuru w'umuryango wa Afurika y'u Burasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016.
Mu yindi mirimo yakoze, yabaye umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, haba mu mutwe w'abadepite ndetse no mu mutwe wa Sena, yabaye ambasaderi mu buhugu nka Leta Zunze ubumwe za Amerika, aba minisitiri w'Ubuzima n'ibindi.
from KigaliToday | WebRwanda.com http://bit.ly/2s6UkZn
via IFTTT
No comments:
Post a Comment