Amafoto : Jay Polly agisohoka muri gereza ya Mageragere yavuze ko yabaye umuntu mushya

Tuyishime Joshua [Jay Polly] wari umaze igihe kigera ku mezi atanu y’igifungo yari yarakatiwe, agisohoka muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere yatangaje ko yabaye umuntu mushya Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019, saa tatu n’igice nibwo Jay Polly yasohotse muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere, aho yari yaje kwakirwa n’umugore we Sharifa ndetse n’umwana babyaranye. Jay Polly yari yarahawe icyo gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we dore ko yamukuyemo n’amenyo. Ibi byabaye kuwa 4 Kanama 2018, ubwo bombi bari bavuye mu kabari banyoye, bakagirana amakimbirane Usibye umugore we, mu bamwakiriye harimo abanyamakuru ndetse, Edouce na Baad Rama wateguye igitaramo cyo kumwakira gitegerejwe ku mugoroba mu kabyiniro kitwa Platnum ahahoze hitwa Beirut i Nyarutarama. Iki gitaramo byitezwe ko kiza kugaragaramo abahanzi Asinah, Bull Dogg, Safi Madiba, Queen Cha ndetse kikayoborwa na Ally Soudy na Shaddy Boo uri mu bavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.    

from bwiza.com http://bit.ly/2LIPivd
via IFTTT

No comments:

Post a Comment