Rusizi: Bifuza ko itangazamakuru ryabegera rigakusanya ibimenyetso bya jenoside bitarasibangana

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rusizi, bahangayikishijwe n’ibimenyetso byayo bigenda bisaza, bihindurwa ibindi bisibanganywa kubera kubura itangazamakuru. Bavuga ko abasaza bayibonye bageze mu za bukuru bashobora gutabaruka badatanze ubuhamya, bakabiheraho basaba itangazamakuru kubegera rikabikusanya. Ubwo abanyamakuru ba paxpress bageraga mu murenge wa Mururu mu rwego rwo guhanahana amakuru ku rubanza rwa Rukeratabaro rugeze mu bujurire mu gihugu cya Suede, abarorokotse jenoside basabye itangazamakuru kubegera kurushaho, bagafata amafoto y’ahantu n’ibintu; ndetse bagafata amajwi y’abafite ubuhamya bashobora gusaza batabutanze. Mu bimenyetso by’uru rubanza bigarukwaho, ni ahitwaga “burigade”, ahari akabari ka Rukeratabaro yakoresherezagamo inama. Ni mu kagari ka Kabahinda, mu mahuriro y’imihanda, umwe ujya mu mudugudu wa Winteko, undi ujya Bugayi mu kagari ka Karambi, n’ukomeza usubira ku Karangiro (ku biro by’umurenge wa Mururu). Ubu hamaze kubakwa indi nzu, ariko bati, “ N’ubu wakumva hanyujijwe umuhanda hagasibangana burundu, kandi muri aya mahuriro niho hari bariyeri”. Ahandi ni mu Gatandara, naho havugwa ko hiciwe abantu bakuwe muri sitade Kamarampaka, mu gihe cya jenoside. Abakuriye amashyirahamwe aharanira inyungu z’abarokotse jenoside mu murenge wa Mururu, bavuga ko hari abasaza bageze mu za bukuru nabo bafite ubuhamya, nyamara bashobora gutabaruka batabutanze. Ukuriye ibuka mu murenge wa Mururu, ati, “Imyaka 25 igiye gushira, uwabonye jenoside afite imyaka 60 ubu agize 85. Turasaba itangazamakuru kutwegera, bagafotora amashusho akabikwa, bakanafata amajwi y’abo basaza, ejo atazakenerwa mu manza nk’izi akabura baramaze kwitaba iyabahanze”. Uhagarariye abarokotse bo mu kagari ka miko nawe yungamo ati, “Ibimenyetso bishobora gusibangana, kandi hari abakekwaho jenoside bagishakishwa, barimo nka Murengezi na Munyarugerero. Abasaza babizi bari kuducika, nyamara itangazamakuru rifashe amajwi yabo yazafasha mu manza z’ubutaha”. Rukeratabaro mu bujurire, mu gihugu cya Suwede Amakuru ku rubanza rwa rukeratabaro, bamwe mu barokotse jenoside mu murenge wa Mururu bavuga ko batangiye kuyamenya rugeze mu rwego rw’ubujurire. Bagaragaza ko byatumye benshi bashoboraga kurugiramo uruhare batabikora kubera kutabonera amakuru ku gihe. Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent, avuga ko kumenya amakuru  ajyanye n’izi manza hakiri kare bifasha abantu kuba batanga ubuhamya ngo nubwo bitaba byoroshye. Ikindi kandi ngo hari n’aba bashobora kuregera indishyi, ariko ntibabikore kubera ko bataba bamenye uko izo manza zagenze. Rukeratabaro Théodore yavutse mu 1969 mu cyahoze ari segiteri Winteko, komini Cyimbogo muri perefegitura ya Cyangugu (Ubu ni mu murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi), aza kuba umujandarume mbere gato ya jenoside agaruka iwabo ku Winteko. Aha abaturage ntibazi niba yari yarasezerewe, niba yari atorotse cyangwa niba yari mu butumwa bwa Leta. Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, Rukeratabaro yahungiye mu gihugu cya Suwede mu 1998, ndetse anafata ubwenegihugu bwaho mu 2006. Parike y’u Rwanda yatangiye kumushakisha mu 2010, impapuro zimuta muri yombi zisohoka tariki ya 12 Nzeri 2014. Ku wa 25 Ukwakira 2016 ni bwo yatawe muri yombi n’ubutabera bwo muri icyo gihugu ku bufatanye n’ubushinjacyaha bwo mu Rwanda, yaramaze kwihinduranya, anasigaye yitwa tabaro. Ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ku Winteko, i Mibirizi no ku ishuri rya Nyakanyinya. Ashinjwa kandi ubwinjiracyaha mu bwicanyi; gushimuta abatutsi bajyanwa kwica ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Abatuye ku winteko bavuga ko abagore n’abakobwa yabarundaga mu nzu yiswe burenge (ikimodoka gikomeye,umutamenwa), aho yabakuraga ajya kubica cyangwa kubakorera ibya mfura mbi. Mu rwego rwa mbere urukiko rwakatiye Rukeratabaro igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya  ibyaha bitatu muri bine ashinjwa. Rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi; ubwinjiracyaha muri jenoside no gushimuta abatutsi. Rwamugize umwere ku cyaha cyo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu. Umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakoze jenoside baba mu bihugu byo hanze, siboyintore jean bosco, avuga ko Rukeratabaro atashoboye koherezwa mu Rwanda kubera ko yamaze kuba umwenegihugu wa Suede, kandi mu mategeko ”nta gihugu gitanga umwenegihugu wacyo ngo aburanishirizwe ahandi”. Anavuga ko hakiri ibihugu bitaremera jenoside nk’icyaha ndengakamere, bakagihindurira inyito nk’ihohotera, ubwicanyi, itoteza n’iyicarubozo; bityo izo nyito zigatuma ibihano bihinduka”. Abantu 30 nibo batanze ubuhamya mu rubanza rwe, abandi 30 baregera indishyi ariko 16 muri bo nibo bazemerewe.

from bwiza.com http://bit.ly/2Sw5G51
via IFTTT

No comments:

Post a Comment