Perezida Nkurunziza, mu ijambo risoza umwaka yikomye u Rwanda

Muri iri yambo ryatambutse kuri televiziyo y' igihugu Perezida Nkurunziza yavuze ko umwaka wa 2018 wabaye mwiza ku Burundi mu bijyanye n' ubuhinzi kuko icyirere cyabaye cyiza Abarundi bakeza. Ku bwe ngo iterambere ryiyongereyeho 10%.

Mu rwego rw' umutekano niho yavuze ko hari ibitaragenze neza akomoza ku gitero avuga ko u Rwanda rwagizemo uruhare.

Yagize ati “Mu rwego rw' umutekano, uyu mwaka waranzwe n' umutekano ushimishije mu gihugu cyose, ariko nta byera ngo de, hari umutwe witwaje intwaro wishe abantu 26 abandi 7 barakomereka mu Ruhagarika , Komine Ruganda mu Ntara ya Cibitoke. Bamwe muri abo bagizi ba nabi ubu bari mu butabera.”

Perezida Nkurunziza yavuze ko abo bagizi ba nabi bavuga ko baturutse mu Rwanda. Ati “Abakoze iryo bara biyemereye ko bateguriwe mu Rwanda ko ababatumye bari mu Rwanda, kandi baje bava mu Rwanda”

Perezida Nkurunziza atangaje ibi mu gihe mu mpera z' icyumweru gishize mu kiganiro yagiranye n' abanyamakuru yari yagaragaje ko ashishikajwe no kuba u Rwanda n' u Burundi byabana neza.

Yagize ati “Amateka yerekana ko batahoze bashaka kubana neza n' u Burundi kandi nta wuhitamo umuturanyi, umuturanyi ni uw' Imana yaduhaye. Twe turifuza kubana neza tukagirirana akamaro. Ibyabaye byose bikwiye guhanagurwa hakaba intangiriro nshyashya mu bitekerezo n' imigambi yabo. Imigenderanire myiza kandi irambye hagati y' u Burundi n' u Rwanda byaba ari inyungu nyinshi ku bana bacu, ku buzukuru n' abuzukuruza”

Si ubwa mbere Perezida Nkurunziza ashinje u Rwanda guhungabanya umutekano w' igihugu kuko no mu ibaruwa yandikiye Perezida wa Museveni wa Uganda asaba inama yo kwiga ku bibazo biri hagati y' u Rwanda n' u Burundi nabwo yari yashinje u Rwanda guhungabanya umutekano w' u Burundi.


Ifoto yo muri 2015 umubano w' ibihugu byombi utarazamo agatotsi

Perezida Kagame w' u Rwanda nawe mu mbwirwaruhame zitandukanye akunze kugaruka ku bihugu by' abaturanyi bitifuriza ineza u Rwanda. Ibyo bihugu ni u Burundi na Uganda. Mu mbwirwaruhame ya tariki 22 Ukuboza 2018 Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kugusha neza ibi bihugu.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2018, ritangira uwa 2019 Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu by' abaturanyi bitera inkunga imitwe y' abarwanyi barwanya u Rwanda ariyo RNC na FDLR.

Yagize ati “Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda nka FDLR, RNC n'abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba n'umutekano w'aka karere muri rusange.”

Nubwo u Burundi bushinja u Rwanda uruhare mu gitero cyahitanye abantu mu ntara ya Cibitoke, ku rundi ruhande u Rwanda narwo rwavuze ko abagabye igitero cyabereye I Nyaruguru kigahitana abantu babiri baturutse mu Burundi.

Ibi biravugwa mu gihe amateka agaragaza ko u Rwanda n' u Burundi byasinyanye amasezerano yo kudaterana yasinyiwe mu Twicarabami twa Nyaruteja.



from Murakaza neza ! http://bit.ly/2AotbWH
via IFTTT

No comments:

Post a Comment