Ngabo Medal (Meddy)wari umuhanzi w'imena mu gitaramo cyiswe East African Party cyabaga ku nshuro ya 11, yasusurukije abakitabiriye aboneraho no kwerekana umukunzi we.
Ni igitaramo cyatangiranye imbaraga , ubwo umuhanzi akaba n'umushyushyarugamba MC Tino yashimishaga abantu mbere y'uko abitabira igitaramo buzura muri parikingi ya sitade Amahoro.
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n'abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo, Bruce Melody, Riderman. Iva Bravan, Uncle Austin,....
Meddy wageze ahaberaga igitamo mu ma saa yine, yageze ku rubyiniro nyuma y'iminota nka 40 atangirira ku ndirimbo ye ya kera yakunzwe mu bihe byayo 'Mubwire'
- Meddy yakoze igitaramo cy'amateka
- MC Buryohe yari ahari
- Meddy yasusurukije abantu mu mbino ze zihariye
- Bravan ukunzwe na benshi yasusurukije imbaga y'abitabiriye East African Party yabaga ku nshuro ya 11
- Meddy mu mbyino ze nk'ibisanzwe yahagurukije imbaga
- Uncle Austin ufitanye indirimbo na Meddy yari yabukereye muri iki gitaramo
- Meddy yerekanye umukunzi we ukomoka muri Ethiopia
from Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye! http://bit.ly/2BQQzMi
via IFTTT
No comments:
Post a Comment