Benshi bari bakutse imitima bazi ko Amerika igiye koreka imbaga ku bunani

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasabye imbabazi nyuma yo gutangaza ubutumwa kuri Twitter bwatumye benshi batahwa n’ubwoba, biyumvisha ko bagiye kugabwaho igitero cya bombe, bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2019. Ikigo cya gisirikare “US Strategic Command” ari nacyo gishinzwe kugenzura ibitwaro bya kirimbuzi bya Amerika, wohereje ubutumwa ku wa 31 Ukuboza 2018, ubwo abantu biteguraga kwinjira mu 2019, ubutumwa bwavugaga ko biteguye guturitsa ikintu kinini cyane kurusha umupira wa balo usanzwe uturitswa ku nyubako ndende ya ‘Times Square’ i New York. Ubu butumwa bwari kumwe na video ubonamo indege y’intambara ya B-2, igenda irasa ibisasu. Iki kigo cya gisirikare cyahise gihanagura ubu butumwa, gitangaza ko ari bubi ndetse kinaboneraho gusaba imbabazi. Ubwo butumw bwari bwakuye benshi imitima bwagira buti “Mu byo tumenyereye i TimesSquare igihe cy’umwaka mushya, aho baturitsa umupira munini,… Twiteguye guturitsa ikintu kinini cyane.” Igitangazamakuru CNN gitangaza ko ubwo butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko uwo “mupira uturitswa” uvuye hejuru y’inyubako ya ‘Times Square’, ndende cyane y’i New York, mu rwego rwo gutangiza Umwaka Mushya. Uyu muhango wo guturitsa uyu mupira watangiye gukorwa mu 1907, aho umupira uri ku mugozi umanuka uvuye kuri metero 43 mu masegonda 60 imbere ya saa sita z’ijoro, ukagera hasi  umwaka mushya utangiye. Ikigo “US Strategic Command” ni kimwe mu bigo 10 bya gisirikare biri muri Minisiteri y’ingabo ya Amerika, gifite icyicaro i Nebraska. Joe Cirincione, wanditse igitabo ‘Nuclear Nightmares, Securing the World before it is too late’ ni umwe mu banenze iki kigo ku bw’ubu butumwa avuga ko ‘Buteye isoni’.  

from bwiza.com http://bit.ly/2CKAIAK
via IFTTT

No comments:

Post a Comment