‘Ishene iracitse' amagambo ya Jay Polly asotse gereza

Yasohotse saa tatu n'igice. Ijambo rya mbere yavuze agihinguka hanze, yazamuye ibiganza aravuga ati “Ishene iracitse!”

Mu rugendo rw'amaguru ruva kuri Gereza rugana ku modoka yamucyuye, Jay Polly yitsaga cyane mu kuvuga ngo “Ishene iracitse mu izina ry'Imana! Ntabwo ndabyumva…” Mu baje kumwakira harimo umugore we Sharifa ari na we yakubise akamukura amenyo bikamuviramo igifungo.

Jay Polly yabanje guterura umukobwa we, barahoberana aramusomagura ku munwa ari nako amubwira ati “Mukobwa wanjye, Ndagukunda!”

Sharifa we akibona Jay Polly yamubwiye ati “Look at you man!! Amakuru yawe nigga? Undi na we ati “Meze neza!…Umwaka mushya!”

Jay Polly n'umugore we bavugaga amagambo yiganjemo Icyongereza kizwi ku bakora injyana ya Hip Hop, babwiranaga ko bari bakumburanye kandi ko ari byiza kuba ‘ishene icitse”.

Mu kiganiro na Jay Polly nyuma yo gusohoka muri Gereza, yavuze ko yigiyemo byinshi ndetse ko hari imishinga ikomeye agiye gukora mu gufasha urubyiruko kumera neza kuko yasanze ‘umubare munini w'abinjira muri gereza ari abakibyiruka kandi baba bazize ibiyobyabwenge'.

Yavuze ko avuye muri Gereza akomeye.

Ati “Burya baravuga ngo ‘ikitakwishe kiragukomeza', kuba umugore wanjye ntacyo yabaye, nanjye nkaba naraje hano, simbe mbarwariye, simbe mpapfiriye, simbe mparwariye, hari byinshi. Ikitakwishe kiragukomeza.”

Yahakanye amakuru avuga ko afitanye ibibazo n'umugore we, ngo ibyavuzwe ni impuha zidafite ishingiro.

Yagize ati “Umva, havuzwe byinshi […] Ibivugwa ni byinshi, ariko iby'ukuri ni iby'umuntu yivugiye. Nta kibazo mfitanye n'umugore wanjye, ari hano, ni mwiza kandi ndamukunda.”

Sharifa umugore wa Jay Polly yavuze ko yishimiye cyane ko umugabo we afunguwe bakaba bongeye kubonana



from Murakaza neza ! http://bit.ly/2CIF5fl
via IFTTT

No comments:

Post a Comment