‘2018 wambereye umwaka w' impinduka' Ndahimana wigeze gusezerana yambaye kambambiri

Ndahimana Naricisse n'umugore we Mutuyemariya Consilie batuye mu karere ka Muhanga Umurenge wa Shyogwe. Bavuzwe cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga biturutse ku kuba Ndahimana tariki 29 Ugushyingo yaragiye gusezerana imbere y' amategeko yambaye kambambiri kubera ubukene n' uburwayi.

Ifoto ya Ndahimana afashe ku ibendera ry' u Rwanda yambaye kambambiri, yafotowe ubwo yasezeranaga imbere y' amategeko yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga guhera tariki 30 Ugushyingo. Iyi foto yakoze benshi ku mutima by' umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga biyemeza kumufasha. Inzu y' imideli Moshions yo yiyemeje kumwambika mu muhango wo gusezerana imbere y' Imana.

Kuri uyu wa 1 Mutarama 2019 yabwiye Ukwezi.rw ko igihe yajyaga gusezerana imbere y' amategeko mu kirenge cye hanindaga kandi kibyibye ku buryo atari afite ubushobozi bwo kubasha kugura inkweto zimukwira.

Yagize ati “Kwambara kambambiri ngiye gusezerana nabitewe n' umubabaro nari nibereyemo, nta politiki yindi nakinaga, nta n' ubwo natekerezaga ko bizagenda kuriya ubuzima bwanjye bugahinduka”

Ubwo twavuganaga mu rugo iwe hari abantu benshi bagiye gusangira nawe umwaka mushya. Yatubwiye ko afite ubushera yenze ngo asangire n' inshuti n' abavandimwe uyu munsi mukuru dore ko akiri no mu byishimo by' ubukwe budasanzwe yakorewe tariki 30 Ukuboza 2018.

Kuri iyi tariki nibwo yagiye gusezerana imbere y' Imana, yagiye yambaye kositimu nziza y' umukara n' inkweto.

Kugira ngo abashe kwambara inkweto ngo byamusabye kujya mu isoko agura inkweto nini kuko ibirenge bitarabyimbuka neza, gusa ngo ntabwo bikininda.
Ndahimana wabaga mu nzu ya rukarakara zishinyitse ubu inzu ye yatewe umucanga, ndetse abagiraneza bakoresha imbuga nkoranyambaga bamuguriye inzu nziza ifite igipangu ya miliyoni 3,7.


Inzu itaraterwa umucanga

Inzu umuryango wa Ndahimana waguriwe

Ati “Umwaka wa 2018 ngereranyije n' indi myaka nabayemo wambereye umwaka w' impinduka, umwaka w' umugisha. Uyu ntangiye wa 2019 ndifuza ko uzambera umwaka w' icyizere ibitarahindutse muri 2018 bigahinduka nko mu mezi 4 cyangwa 6 bigahinduka”

Aha yashakaga kuvuga ko afite icyizere ko uyu mwaka wa 2019 uzasiga yarakize uburwayi bwa asima na goutte. Ubu arimo kwivuriza mu bitaro bya CHUK niho bamubwiye ko indwara ituma abyimba ibirenge ari goutte.


Iyo muganira, imvugo ye wumva yuzuyemo amashimwe; ashimira Imana n' abagiraneza bamufashije kuva mu buzima bubi yari abayemo. Avuga kenshi ati “Ntacyo nashinja Imana”

Ndahimana avuga ko ubuzima bubi nk' ubwo yari abayemo hari abakibubayemo akabihanganisha.

Ati “Abari mu buzima budashimishije nabaha ubutumwa bwo kwizera no kwihangana. Burya ntabwo Imana yibagirwa abantu bayo ahubwo isaha iba itaragera. Icyo nababwira rero ni ukwihangana kuko ubuzima ubufata uko ubuhawe hagira igihinduka ukaba urasubijwe”

Ndahimana wagiye gusezerana imbere y' amategeko yaburaye, ubu avuga ko abagiraneza batandukanye bamusuye bakamuha imiceri n' amafu n' amafaranga. Ati “Sinkiburara , abana banjye batatu ntibakibura igikoma n'isukari”



from Murakaza neza ! http://bit.ly/2TkN33Z
via IFTTT

No comments:

Post a Comment